179: Joy yemeye kujyana na Daddy kureba Se, kwa Sacha mu birori batabwa hanze – UMUSEKE

179: Joy yemeye kujyana na Daddy kureba Se, kwa Sacha mu birori batabwa hanze

Njyewe-“Nelson! Nonese ubonye iki gituma ufunga amaferi gutya nkenda guca mu kirahuri kweli?”

Nelson-“Ndamubonye niwe erega!”

Njyewe-“Inde ubonye?”

Nelson-“Ni Gasongo ndamubonye! Niwe rwose na ya myenda yavuye iwanjye yambaye!”

Nelson yaparitse imodoka ku ruhande avamo vuba nanjye mwoma inyuma, dukurikira Gasongo yari abonye, kuko njyewe ntari namenye niba koko ariwe nagiye ndangaguzwa ahantu hose, nkigera imbere gato tubona umusore arirutse uwari umuri imbere ahita amucakira mu guhindukira mbona ni Gasongo bafashe,

Gasongo-“Wandekuye nkigendera koko wa musore we!”

We-“Boss! Ndamugufatiye kabisa niba yaranakwibye ntanshika!”

Nelson-“Oya murekure uwo musore ndamuzi! Ahubwo se Gaso! Ubwo utewe niki kwiruka?”

Njyewe-“Gaso! Koko nanubu utaratuza umutima ngo umenye ko Nelson akwifuriza ibyiza?”

Gasongo-“Nanjye si njye! Ni umutima wanze kwiyakira!”

Nelson-“Nonese aha na he Gaso?”

Gasongo-“Yewe nanjye ntaho nzi ni ukuri kose, ubu nyine ndi kubunga nka roho mbi, sinzi aho ngana, sinzi iyo njya mbega ubanza ngisaze!”

Nelson-“Nonese ko naherutse ujya ku Gisenyi none nkaba mbona uri ino bite?”

Gasongo-“Yewe! Nabaye nkigerayo bamvugirizwa induru ngo dore wa musore wakoze amahano, nta kundi nashotse akabande kuko banshiye mu muryango, ntabwo natinyuka nsubirayo rwose!”

Njyewe-“Yebaba wee! Ubu se koko…”

Gasongo-“Erega naravumwe! Nimushaka mundeke nomongane nta kundi”

Nelson-“Ooohlala! Ubu se koko dukoze iki?”

Njye na Nelson twararebanye tubura icyo dukora, ibitekerezo bijya kure ntangira kwibaza byinshi hashize akanya,

Njyewe-“Gaso! Urakibuka kubara gusoma no kwandika nta kibazo!”

Gasongo-“Yego rwose! Ndabizi cyane nka cyera niba mushaka kunsubiza mu ishuri rwose mwaba mwigoye!”

Njyewe-“Nelson! Buriya bibaye nkagenda, Gasongo uwamusiga muri ririya duka rya hariya nakoreraga?”

Gasongo-“Ngo ngo iduka?”

Nelson-“Ariko uziko ari byo! Nibutse ko koko uri mu bagenda! Gaso! Akira utu dufaranga utege moto ujye mu rugo ninza njye na Daddy turapanga icyo gukora turebe ko wakwiyambura uwo muvumo wo kugwa ku gasozi!”

Gasongo-“Yebaba wee! Ko umpaye menshi se? Ahubwo se…”

Nelson-“Oya humura Gaso! Ntabwo ari menshi rwose, ahubwo nugera mu rugo ubwire Brendah abe aguhaye rwa Gahuzamiryango ube usoma ndaje!”

Gasongo yikirije ariko ubona atabyumva neza maze afata umuhanda aragenda, natwe dusubira inyuma twinjira mu modoka dukomeza urugendo tujya kwa Sacha, mu nzira tugenda,

Nelson-“Wabonye Gasongo se umwana twakuranye?”

Njyewe-“Nelson! Namubonye rwose wivunika! Uriya ni umusore utaramenye ikingenzi mu buzima ndabona akwiye ukuboko kwacu!”

Nelson-“Ahaaa! Turaza kugira amahirwe yo kuganira nawe buriya nituva hariya, nkeneye kumva ingendo ye nyuma yibi byose!”

Twakomeje kugenda njye na Nelson dusatira iwabo wa Sacha bidatinze tuba tugeze ku muryango w’igipangu tuvuza ihoni bidatinze tubona barakinguye, uwakubwira umuntu wakinguye uwo ari we?

Yari Mapiki wari wambaye ikote ryiza nkuko Joy yari yabitubwiye, tukimubona njye na Nelson turarebana,

Njyewe-“Nelson! Uriya ni Mapiki?”

Nelson-“Nanjye ndabona nako niwe namubonye! Si ngicyo cya gihanga cye!”

Twese-“Hhhhhhh!”

Mapiki yaduhaye ibimenyetso byinshi, iby’amatara, iby’ibinyoteri, ibyo gusubira inyuma, twe twari twasetse twagiye hasi, tumaze guparika tuvamo maze Mapiki aza adusanga,

Mapiki-“Mwambonye se?”

Njyewe-“Ewana! Mapi! Rwose wambaye neza cyane! Ikibazo ni izo nkweto ndeba zuzuye ivumbi”

Mapiki-“Wahora ni iki ko bampaye iyi costume ngahita nyambara vuba vuba nizi nkweto ubundi nkajya kwiyereka abadjama twabanaga ku muhanda, kubera kutamenyera kugendera mu nkweto zisongoye rero nagiye ndimbura amabuye!”

Twese-“Hhhhhhh!”

Nelson-“Pole saana Mapi! Wahuritse kabisa!”

Mapiki-“Harya munywa iki? Nako ndahubutse, kalibu!”

Twese-“Hhhhhh!”

Ako kanya twarinjiye tugeze muri salon dusanga abandi bashyitsi bicaye, Papa Sacha akitubona,

Papa Sacha-“Yabababa! Urambonera ngo ndibagirwa ikingenzi kweli? Daddy! Uziko nari nibagiwe kubabwira ko hano hari umuganda wo kurya no kunywa?”

Njyewe-“Ooohlala! Natwe aho zahumuye rero tuba twahateye amatako! Zirahari zikonje se?”

Bose-“Hhhhhh!”

Papa Sacha-“Mutambuke rwose murisanga!”

Twese-“Murakoze cyane!”

Twasuhuje abantu bose, maze turakomeza turicara, dutangira kuganira, aho twari turi hari higanje ibyishimo kubw’ umwana w’ikinege Sacha wari wongeye kurutahamo.

Hashize akanya gato tubona Mama Sacha na Sacha wari uhambiriye ukuboko ndetse anambaye ikintu gitangira ijosi basohotse, bari bamwambitse ya myenda ye myiza nkuko na cyera byahoze, nongera kumva nishimiye kongera kumubona.

Yaraje maze atangira kudusuhuza twese, byari ibyishimo byinshi kuri Se wari wabuze uko yifata, akomeza kuza adusuhuza maze angezeho mbona ibitonyanga by’amarira biraguye, nanjye nkomeza kumufata ndamukomeza.

Hashize akanya ndamurekura akomeza gusuhuza bose asoreza kuri Papa we wari uri hirya yacu amaze kumuhobera Papa we agihagaze ako kanya nabari bari mu gikari baraza, ntangira gukwega ijosi ngo ndebe ko mbona Joy gusa sinamubonye ahubwo nabonye Rosy ariwe, Papa Sacha afata umwanya w’ijambo,

Papa Sacha-“Mureke twumvikane gato, mfashe aka kanya ngo mbabwire icyaduteranyirije aha”

Mapiki-“Ahooo! N’inzoga nizize!”

Twese-“Hhhhhh!”

Papa Sacha-“Muby’ukuri twafashe uyu mwanya ngo twishime cyane kubw’umwana wanjye wongeye kuboneka, nkuko benshi mubizi igihe cyari kibaye kinini umwana wanjye abuze, bamwe barabifungiwe abandi barara amajoro bagenda gusa Imana yatweretse ko aho dushakira atariho ihisha maze yongera kumpa ikinege cyanjye mu maboko nubwo yari igisenzegeri,

Ntabwo mvuga menshi rero, reka uyu mwanya tuwuharire sacha agire icyo atubwira, dutege amatwi cyane cyane urubyiruko ndetse natwe ababyeyi muri rusange, Sacha! Umwanya ni uwe mukobwa wanjye!”

Sacha yigiye imbere gato ahagarara hagati yacu maze amaze kutwitegereza twese araterura aravuga,

Sacha-“Mbere na mbere mbanje kubashimira ko mwaje aha ku bwanjye! Ni ukuri ndishimye cyane kuba nongeye kwakirwa nk’umwana mu rugo mu gihe numvaga ntabikwiye, Papa! Mama! Murakoze cyane”

Mama Sacha-“Yuuuh! Urisanga mwana wanjye! Ni ukuri kose uri umwana wanjye kabone niyo…”

Papa Sacha-“Mama Sacha! Nkunda ukuntu wizihirwa ariko reka umwana akomeze avuge!”

Sacha-“Amagambo navuga ni menshi, abazamenya ibyanjye bazasigarana isomo rikomeye ry’ubuzima, ariko byose biri mu ijambo rimwe ariryo “Mbabarira” nabwiye Papa na Mama nsigaje umwuka wa nyuma rikantera guhembuka”

Twese-“Yooooh!”

Sacha-“Nongeye kurivuga, ni ukuri mumbabarire! Nabaye umukobwa udakwiye, nirengagije umutimanama nubaha inshuti ihemuka idateguje, yamfutse amaso mbona ibyo inyereka nibagirwa inzira yanjye nisanga mu rwobo nanazwemo, iyo ni online game ya Bob, niwe ntamenye, niwe wanshukuriye urwobo ndetse akandoha ariko akibagirwa kurenzaho itaka nkagaruka ibumuntu,

Nshuti zanjye babyeyi namwe bavandimwe, ndabasabye mumbabarire, kandi muri byose mujye mwubaha umutimanama, iyi nshuti ngo ni telephone tubura tukabura umutuzo, ya yindi ihagarara mu mwanya twagakwiye kuba turimo, ikavuga ibyo twakavuze, ikatwereka ibyo ishatse maze natwe tugahitamo ibyo tudashaka niyo yabaye inzira inganisha mu rwobo, ubu nkaba ntwite inda ya Bob umugome w’umubisha wasuzuguje umuryango wanjye”

Twese-“Yee?”

Mama Sacha-“Murabivuga murabizi se? Ni akumiro bana banjye! Ni ukuri da! Ubone ngo uriya mugome andye isataburenge ahere kuri murumuna wanjye agere ku mwana wajye koko!”

Mutoni wari uri aho yahise aza yegera Sacha maze amufasha kurira, koko bari baziranye byinshi batewe na Bob umusore w’umuhemu wambariye kwandavura agakora mu rwubati akangiza byose.

Mutoni-“Nagende Bob…”

Mama Sacha-“Aragahera iyo ari aragasaza aboshye!”

Mapiki-“Yego Mama! Arakanigwa n’ibuye njye niyambariye ikote!”

Kuko twari twageze kure mu ntekerezo guseka byaranze, dushyingura byose mu mutima maze ako kanya Papa Sacha ahita avuga,

Papa Sacha-“Muhumure bana banjye, ntacyo mfite navuga gusa nishimiye ko byibura nkureba mu maso mwana wanjye, burya ubusa busa buruta buriburi ibindi byose nzabyirengera, ikaze mu rugo rwacu Mutoni, ikaze cyane kandi Mapiki, guhera ejo hashize yatangiye kuba aha nk’umusore ukwiye guhindura amateka kuko abitse inkovu y’amateka atazibagirwa, nzamufasha uko nshoboye kandi nzabigeraho”

Twese-“Wooooow!”

Papa Sacha-“Kalibu rero bazane ibyo kurya nibyo kunywa maze twishimire uyu munsi mwiza!”

Mapiki-“Ahubwo rero ako kantu!”

Ibyo kunywa byasesekaye aho, ibyo kurya reka sinakubwira byaje byisukiranya maze ibirori biratangira, nakomeje kureba hirya no hino ngo ndebe ko nabona Joy ariko nkomeza ku mubura, mu gihe nkireba uwo mbaza mba numvise message muri telephone yanjye, mu kureba neza mbona ni iye ntangira gusoma,

“Mon Daddy! Ndabizi wankumbuye kandi ushaka kumbona kandi nanjye ni uko, ariko natinze muri twa turimo uziko nkunda gukora, nubishaka unsange hahandi!”

Ako kanya nahise mpaguruka bampa umwanya ndasohoka nyura hahandi najyaga nyura cyera nkomboka nkamutungura, nkihagera negama ku rukuta ngo muhengereze, nkijyana akajisho mba numvise umuntu umfashe mu nda ndishika ivumbi riratumuka.

Narahindukiye mbona ni Joy, si ukunseka yampaye urwamenyo maze nanjye ndakunda ndiseka mbona kumuhobera ndamugumana,

Njyewe-“Jo! Ndasebye ni ukuri nuko nihagazeho!”

Joy-“Hhhhhh! Waje maze nkureba, nari nihishe hariya inyuma yiriya modoka, maze watangiye guhengereza nkuri inyuma!”

Njyewe-“Hhhhh! Nuko nyine narwaniraga kugutungura naho ubundi iyaba nari urwanira kugusebya nari kuba nsebye kabiri!”

Joy-“Kimwe kimwe nyine! Ugira ngo se njye mba nicaye, nzirikana byose ni nayo mpamvu yibi byose, ndagukunda Daddy!”

Njyewe-“Yoooh! Nanjye shenge bikura bidashira ahubwo bishibuka nk’indabo zituriye isoko idakama, hagati aho rero si ubwiza burisuka nk’isumo isumira amahumbezi akwiye umusumba bose nkawe!”

Joy-“Yoooh! Oya sha wintera isoni ahubwo reka njye kwitegura mbe nk’abandi, nigumiye mu mirimo nanze gukomeza gutuma umbaza abandi, mbega muri macye nafushye niyo mpamvu nkwibwiriye ngo uze aha!”

Njyewe-“Gufuha bibi! Ariko rata ubikora neza nturi nkanjye uva ku gisenyi nkagera inaha ntavuze!”

Joy-“Hhhhhh! Chou! Reka njye koga nitunganye ndaje!”

Njyewe-“Humura ndagutegereje, ndi hano ku bwawe!”

Joy yampaye kiss ku itama maze aragenda nsigara aho, nk’ibisanzwe yagiye kurenga arahindukira maze aramwenyura numva utuzongamubiri umubiri wose maze ndahindukira nsubira muri salon.

Nagezeyo nsanga ibirori birimbanije, nanjye mfata agacupa kanjye nkomerezaho, byari ibyishimo byinshi bimwe bitavangiye, byasigaga imitima yacu yibagirwa ka gahinda ko mu buroko ndetse na ya majoro ya Papa Sacha.

Amasaha yaricumye, burya akaziki nako kaba keza kuko gacengeza ibyishimo mu misokoro, abandi batangiye kubyina njyewe narasohotse kuko ntari kujyamo njyenyine, nkigera hanze mba mpuye na Mutoni mpita muhobera,

Mutoni-“Daddy! Uziko nari nje kukureba? Dore hariya hari umutu ugushaka!”

Njyewe-“Uuuh! Inde unshaka se Muto?”

Mutoni-“Umva yewe! Twarabimenye n’iwacu byarahageze di!”

Njyewe-“Hhhhh! Mbega wowe! Reka murebe ndumva nshyugumbwa!”

Naramanutse gato, uko ntera intambwe umutima ugasiganirwa kureba untegereje, nkigera hepfo gato nabonye umuntu wicaye, nta wundi shenge yari Joy wantunguye ku myambarire y’agakanzu gato k’umutuku, ambonye arahaguruka angwamo nkaho aribwo bwa mbere ambonye!

Joy-“Welcome Daddy nkunda! Nari ngutegereje!”

Njyewe-“Yoooh! Ariko se koko ko uzanyicisha intungu? Woooow! Wambaye neza sha! Ni ukuri kose nkugabiye sine yanjye nako byose ntunze ndabiguhaye!”

Joy-“Hhhhh! Basi nyemerera mpitemo!”

Njyewe-“Hitamo rwose wizihirwe urabizi navukiye wowe!”

Joy-“Nta kindi muri byose nnahisemo kitari umutima wawe unkunda!”

Njyewe-“Yooooh! Jo! Uwo we ni uwawe ubuzira kuguranwa! Wawutwaye cyera umunsi wemera ko dutambukana ya ngendo nanubu ngenda nkumva ndi undi! Amahitamo yawe n’amaziranenge nkawe! Je t’ aime beaucoup!”

Joy-“Yeweee! Daddy reka utantera amarira! Tambuka uze wicare aho naguteguriye ngo uganze!”

Naratambutse nicara ku gatebe Joy yari yanteguriye, byari ibyishimo byinshi kuri njye, nabonaga ari ya mahitamo nari ntegereje kuva cyera, nashushanyaga rwa rugo nifuza kuzabanamo nawe!

Amaze kunsukira mu karahure aka vin nari nyoye bwa mbere numvishe noneho birenze ubwenge bwanjye,

Njyewe-“Jo! Merci kubwibi byose, uri umugore ukwiye, ni wowe nkwiye kwereka Data, kuko nagushimye cyera!”

Joy-“Eeeh! Ngo Databukwe?”

Njyewe-“Yego! Nibyo! Nibyo rwose!”

Joy-“Daddy! Kuki wambeshye?”

Njyewe-“Niyo nkuru nziza nari nkubikiye, nibyo byishimo bigukwiye, ubu ufite Data bukwe na Nyokobukwe baragutegereje ariko bari hakurya y’inyanja, I Rwotamasimbi!”

Joy-“Ngo? Daddy! Ibyo uvuga ni ukuri?”

Njyewe-“Ni ukuri kose!”

Ako kanya nahise nkura ya baruwa Papa yanyandikiye mu mufuka maze ndayimuhereza atangira gusoma, asoje mbona arahindutse isura ye yiganzamo agahinda maze arambwira,

Joy-“Daddy! Utambwira ko ugiye kunsiga?”

Nahise ndambura ibiganza maze Joy nawe azana ibye, maze kumukomeza ndamubwira,

Njyewe-“Joy! Nicyo mbereye aha, ndi wawundi wagusanze agukunze akaguhundagazaho urukundo rw’umwimerere, ndi wawundi wagusanganiye aho wahisemo gusasa agasambi, ndi na wawundi utazagusiga aho ngiye gusanga uwambyaye!”

Joy-“What? Daddy! Ugiye kunjyana?”

Njyewe-“Nibyo! Ndamutse ntakujyanye ntaho ngiye ndakambura Data! Urukundo nabonye nari ndukwiye ni nayo mpamvu ntaruta ku nzira ndagatora!”

Joy-“Yooh! Uragatora umugisha disi! Nonese ubu bizakunda Chou?”

Njyewe-“Bigomba gukunda uko byagenda kose, ntabwo nagenda ngusize, wowe nkundira gusa wemere!”

Joy-“Daddy! Kubwanjye ntabwo nakwanga icyo ushaka kuko narangije kumenya ko uri byose kuri njye! Ndabyemeye ariko urabizi natojwe byose na Nyogokuru, reka mbanze mbaze uwantoye akangarurira ubuzima bwari mu kaga umunsi ntazasiba mu mateka yanjye!”

Njyewe-“Urakoze cyane Joy! Ndabyizeye ntabwo Papa Sacha azanga, azankundira yenyegeze ikibatsi cy’urukundo ruzira uburyarya twafatirije!”

Ako kanya narahagurutse maze negera Joy ndamuhobera cyane ndamugumana, twakanzwe n’abantu bakomanze cyane ku gipangu umuzamu amaze gufungura twikanga kubw’abantu benshi bari bambaye ibisa binjiye.

Njye na Joy twikanze tujya mu nzu, tugezemo igikuba kiracika, umuziki barazimya ibintu biba ibindi.

Ako kanya hinjiye abantu tutazi, maze Papa Sacha aba ateye isaluti,

Papa Sacha-“Afande! Nari mbyiteze ko muri buze, ndi mu maboko yanyu, simbarwanya ariko ukuri kwanjye naragusobanuye”

Uwari uyoboye abo bashyitsi bari batinyitse twari tubonye yahise yegera Papa Sacha maze aravuga,

We-“Warenze ku mabwiriza twaguhaye, uhitamo gushyira byose hasi, ese wumvaga ko wagenda gutyo gusa?”

Papa Sacha-“Byose nabikoze kubw’umwana wanjye, byose ntacyo ntari niteze guhorwa, mukore icyo mushaka ntacyo nicuza muri byose!”

We-“Nicyo nashakaga kumenya, urabizi ku itariki ya kane watanze amabwiriza kubo wari ushinzwe ukoresheje telephone yawe, amabwiriza yangije byose twubatse, Afande nkawe twizeraga twaguhamagaye kenshi ngo uze usobanure byose ariko uratsimbarara ukomeza kuvuga ko atari wowe telephone, uru ni urwandiko rutwemerera kugufata no kugufunga, ndetse ukava mu ri iyi nzu y’akazi, ugatanga n’imodoka wahawe, ukamburwa n’ububasha bwose wari ufite mu kazi!”

Mama Sacha-“Oya wee! Oya! Ntabwo bishoboka ni ukuri! Ubwo se birashoboka ko twatanga byose tukava aha?”

We-“Tuza mukecu! Akazi umugabo wawe akora ntabwo ari aka wumva koroshye, nyakubahwa jya imbere tugende!”

Papa Sacha-“Mama Sacha! Urabizi ndagukunda, ibi nari mbyiteze, ntabwo wari kumenya byose, nawe ba byose aho ntari kandi byose bibaye ntari nzi ko biraba ibi, wowe n’abanjye mwakire ibyo mutabasha guhindura mutangire ubuzima bushya nubwo bugoye”

Amarira yabaye menshi byose bihishuwe maze Papa Sacha ajya imbere badusaba gusohoka mu nzu vuba na bwangu, nta kundi byari kugenda abafata utwangushye baradufashe dusohorwa twese igipangu kirafungwa Papa Sacha arajyanwa.

Kari agahinda kageretse ku kandi, yari amaganya y’umubyeyi amarira ku bana, byose byavuye ku kintu kimwe gusa, ni online game ya Bob umusore wabaye igicamiryango miryango yari itunze igatunganirwa.

Tugeze ku muhanda byabaye ibindi, twatangiye kwihina umwe kuwundi twibaza uko biragenda, negereye Nelson,

Njyewe-“Dukore iki Nelson?”

Nelson-“Birakomeye kubyakira, ariko ikihutirwa ni ugushaka ho aba bose baba bakinze umusaya!”

Naratuje gato maze ndakata nsubira aho Mutoni yari ari maze mutwara ku ruhande ndamubaza,

Njyewe-“Muto! Twihangane kuri ibi bibaye, nonese tubigenze gute?”

Mutoni-“Daddy! Nanjye byanshanze ariko nungutse igitekerezo, uwajya hariya nabaga?”

Njyewe-“Eeh! Muto uziko duhuje ibyo natekerezaga, ariko se ko nziko bahoraga barwanira muri ariya mazu, urabizi neza ko ari ayuwo witaga umugabo wawe Bob cyangwa ni aya Danny?”

Mutoni-“Oya Daddy! Ariya Mazu ntabwo yari ayacu, yari aya Boss wa Bob na Danny!”

Njyewe-“Ngo Boss wa Bob na Danny?”

Mutoni-“Yego!”

Njyewe-“Eeeh! Ok! Noneho reka dushake ticket mugende ube ucumbikiye Mama Sacha, Mapiki ndamuha urufunguzo rw’iwanjye, Joy na Sacha barajya kwa Nyogokuru njyewe ndikoca!”

Mutoni-“Yego Daddy reka tubigenze gutyo nta kundi!”

Koko ni nako byagenze, nasezeye Joy bose binjira mu modoka bose, baratendeka berekeza Nyabugogo ngo bafate imodoka bajye I nyamata nsigara nitegereza igipangu twari dusohotsemo aho niho naboneye ko inzira itabwira umugenzi ndetse n’iminsi itereka inzovu mu rwabya, nta kindi cyari gikurikiyeho uretse umutima wa kimuntu wa wundi umubaji wayo atigeze aringaniza……………………

 

Ntuzacikwe na ya 180 ejo mu gitondo.

8 Comments

  1. mimi

    03/08/2017 at 6:48 pm

    Yoooo! Mbega agahinda kuri papa sacha. Umuseke murakoze kubwo kutica amasezerano mwari mwaduhaye.

  2. Manuthin

    03/08/2017 at 7:06 pm

    Uku gusohoka mu nzu kw’abafande ntikwagenda gutya. Barabubahiriza ku buryo batahitwa birukanwa mu mazu nk’abamayibobo n’aho baba baragambaniye igihugu imiryango yahabwa umwanya wo kumesa imyambao!!!

  3. MUGABO Thassien

    03/08/2017 at 8:51 pm

    Mbega ubuzima!Ntakidashoboka koko! SACHA arababaje

  4. Veve

    03/08/2017 at 9:40 pm

    Thanks umuseke gusa jye ntabwo shibanukiwe impavu papa Sacha ba mufunze ndumva ntahumvise neza .

  5. m

    03/08/2017 at 9:45 pm

    Mana wee mbega papa sacha ngo arahura n’akaga gakomeye!?gusa ukuri kuzagaragara byose birangire,ariko Bob yakoze amahano atabaho!

  6. chris

    04/08/2017 at 5:12 pm

    Papa Sacha azize Bob watangiye amabwiriza kuri telephone YE,gusa nibihangane byose bizisobanura,Nelson na Daddy ni imfura pe

  7. Gasongo

    07/08/2017 at 2:45 pm

    Ubwo Bob na Danny bafunze nibakorerweho iperereza ryimbitse maze Babone ko Papa Sacha atariwe wohereje ziriya messages zisebya akazi ke yakoraga!!! Tkxs UMUSEKE.

  8. Nahimana J

    08/08/2017 at 1:16 pm

    Muraho neza, umuntu ashatse ibice byabanjirije iki yabibona ate ko aricyo mpereyeho. Murakoze ndumva haricyo byafasha kumitekerereze ya buri munsi.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Since 2011 - Copyright 2017 UMUSEKE IT Ltd All rights reserved