2016: Abana basaga miliyoni 3.5 bahagaritse amashuri kubera ubuhunzi – UMUSEKE

2016: Abana basaga miliyoni 3.5 bahagaritse amashuri kubera ubuhunzi

Muri raporo yashyizwe hanze n’ishami ry’Umuryango w’Ababumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) igaragaza ko mu mwaka w’amashuri wa 2016 abana basaga miliyoni 3.5 bahagaritse amasomo mu kiciro cy’amashuri abanza kubera ubuhunzi.

Iyi raporo igaragaza ko 91% by’abana bo ku isi hose biga amashuri abanza ariko ababasha kuyiga bari mu buhunzi 61% ariko abaturuka mu bihugu bikiri munsi y’umurongo w’ubukenye ni 50%.

Iki kegeranyo kigaragaza ko abantu bari mu buhunzi ku Isi hose ari miliyoni 17.2, kikavuga ko ababarirwa muri miliyoni 6.4 bari hagati y’imyaka 5-17.

Muri aba bari mu kigero cyo kwiga ngo abagera kuri miliyoni 3.5 ntibagize amahirwe yo gukurikirana amasomo mu mashuri abanza n’ayisumbuye mu mwaka w’amashuri ushize wa 2016.

Komiseri ushinzwe impunzi muri UN, Filippo Grandi avuga ko uburenganzira bw’abana b’impunzi bukwiye kubahirizwa nk’ubw’abandi.

Asaba ibihugu bifite impunzi byakiriye ko bigomba gufata kimwe abana babihungiyemo n’urubyiruko rwabyo.

Abangavu n’ingimbi bari mu buhunzi babarirwa kuri 23% ni bo bonyine babashije kugera mu mashuri yisumbuye mu gihe ku kigereranyo rusange ari 84%.

Iyi raporo irahamagarira inzego zishinzwe uburezi gukemure ikibazo cy’impunzi mu buryo bwihuse kandi bigakorwa mu buryo burambye.

Iki kegeranyo cya UNHCR gisohotse nyuma y’indi raporo y’inama rusange y’Umuryango w’Abibumbye yasohotse muri Nzeri umwaka ushize yavugaga ku kibazo cy’impunzi n’abimukira, ibihugu 193 byemeje ko uburezi bw’impunzi bugomba gushakirwa umuti.

Filippo Grandi agira ati «Nubwo bigaragazwa cyane mu masezerano yasinywe umwaka ushize, ku isi haracyagaragara ko impunzi zidahabwa uburenganzira bo kwiga.»

Ubwo yasezeraga muri Kamena, Azam Saber wari umaze imyaka itatu ayoboye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi mu Rwanda, (UNHCR-Rwanda) yashimiye Leta y’u Rwanda kuba igerageza kubahiriza uburenganzira bw’impunzi mu burezi.

iIyo gihe Azam Saber yavuze ko mu Rwanda hari abanyeshuri 341 b’Abarundi biga muri kaminuza zitandukanye mu Rwanda n’abandi 10 biga mu Bufaransa ku nkunga ya Maison Shalom n’abandi  113 bafashwa na Kepler barimo 35 biga mu mugi wa Kigali n’abandi 78 biga muri kaminuza iri I Kiziba mu Nkambi.

Josiane UWANYIRIGIRWA
UMUSEKE.RW

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock