2017->2024: Iby’ingenzi mu bukungu Guverinoma izageza ku Banyarwanda – UMUSEKE

2017->2024: Iby’ingenzi mu bukungu Guverinoma izageza ku Banyarwanda

*Hazahanwa imirimo mishya miliyoni 1,5
*Agaciro k’amabuye y’agaciro yoherezwa hanze kazagera kuri miliyari 1,5 $
*Imicungire y’amashyamba ku kigero cya 80% igezegurirwa abikorera
*Hazubakwa inganda zikora imiti n’inzitiraminu
*Hazubakwa imihanda ya Km zirenga 4 500

Ku mugoroba wo kuwa kabiri, Minisitiri w’Intebe Edouard Ngirente yamurikiye Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi, gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi ‘2017 – 2024’ Perezida wa Repubulika Paul Kagame aherutse gutorerwa, igizwe n’inkingi eshatu.

Umujyi wa Kigali uzongerwamo ibikorwaremezo.

Inkingi y’Ubukungu ari nayo ibanza, intego ziyirimo zigamije kurushaho kwihutisha iterambere rirambye ry’ubukungu bushingiye ku ishoramari ry’abikorera, ku bumenyi no ku mutungo kamere w’u Rwanda.

Guhanga Imirimo mishya ibyara inyungu

Muri iyi gahunda, Guverinoma yizeje abanyarwanda ko izahanga imirimo igera nibura kuri miliyoni n’igice (1 500 000), ni ukuvuga byibura imirimo irenga 214 285 buri mwaka.

Mu byiciro bizashyirwamo imbaraga kugira ngo iyi mirimo iboneke harimo gutunganya ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, ubuhinzi, inganda, gucukura no gutunganya amabuye y’agaciro, ubwubatsi, ubukerarugendo, guteza imbere gutwara abantu n’ibintu mu kirere no ku butaka, guteza imbere ubugeni n’ubukorikori n’ibindi.

Guverinoma kandi izongerera ubumenyi bwo kwihangira imirimo urubyiruko n’abagore. Muri buri mudugudu hashyirwe gahunda yo guteza imbere guhanga imirimo.

Ndetse hanongerwa umubare w’bize amasomo y’ubumenyingiro kandi buhuzwe n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo.

Kwihutisha iterambere ry’imijyi

Guverinoma ngo izavugurura kandi ikurikirane ishyirwa mu bikorwa ry’ibishushanyo mbonera by’imijyi yunganira Kigali n’indi mijyi.

Hazatezwa imbere ibikoresho by’ubwubatsi bikorerwa mu Rwanda ku bufatanye n’abikorera kandi byongerwe kugira ngo ibiciro by’inzu bigabanuke.

Hazanozwa Serivise zo gutwara abantu n’ibintu mu mujyi no mu cyaro, hongerwa inzira zikoreshwa na za ‘bus’ zitwara  abagenzi ku gihe kizwi. By’umwihariko mu mujyi wa Kigali hazashyirwaho inzira zihariye za bisi zitwara abantu zizaba zifite uburebure bwa Km 22.

Leta kandi izakomeza gushyira ibikorwaremezo ahantu hashya hateganyirijwe guturwa, muri uru rwego hazahangwa imihanda ya Km 250 izagezwa ahagenewe gutuza abantu ndetse hakorwe imihanda yo mu mijyi ya Km 288.

Kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi

Iyi ntego igamije gufasha u Rwanda kujya mu bihugu bifite ubukungu bushingiye ku bumenyi.

Mu gice cy’umujyi wa Kigali cyahariwe inganda n’ubucuruzi “Kigali Special Economic Zone” hazashyirwa ahantu hihariye hazafasha abanyarwanda n’abanyamahanga bafite impano zihariye kurushaho guhanga ibishya “Kigali Innovation City”.

Hazashyirwaho kandi ikigega kigamije guteza imbere imishinga y’ikoranabuhanga no guhanga ibishya (Innovation fund).

Hazongerwa kandi imbaraga mu guteza imbere ubushakashatsi butanga ibisubizo ku bibazo by’imibereho y’abaturage n’ubukungu bw’igihugu.

Guteza imbere inganda na Serivise

Guverinoma izongera ibyoherezwa mu mahanga kugira ngo bizagere nibura kuri 17% buri mwaka.

Kurushaho kongerera agaciro umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi. Ikigero cy’ikawa yongerewe agaciro kizava kuri 54% kigere kuri 80%, ndetse hanubakwe inganda nshya zitunganya umusaruro w’icyayi aho cyera cyane.

Hazubakwa inganda nshya ndetse n’izihari zongererwe agaciro, ni ukuvuga uruganda rukora imiti, urugada rukora inzitiramibu, uruganda rukora ifumbire, inganda zikora ibikoresho by’ubwubatsi, uruganda rukora ibyo gupfunyikamo ibicuruzwa.

Muri iyi myaka irindwi kandi ngo umusaruro ukomoka ku bukerarugendo uzikuba kabiri, uve kuri miliyoni 404 z’amadolari ya amerika uriho ubu ugere kuri miliyoni 800 z’amadolari.

Aha, ngo hazashyirwaho ingamba zituma u Rwanda ruba ku isonga mu bihugu ba mukerarugendo benshi bifuza gusura.

Guverinoma izashora imaro mu gutunganya ibikorwaremezo byorohereza ubukerarugendo birimo no gushyira mu bikorwa igishushanyombonera kigaragaza uko inkengero z’ikiyaga cya Kivu zarushaho kubyazwa umusaruro.

Mu rwego rw’ubwikorezi, Rwandair ngo izakomeza kongera umubare w’ibihugu igeramo muri Afurika, Uburayi, Aziya na Amerika.

Aha, hazarangizwa kubaka igice cya mbere cy’umushinga w’ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Bugesera gifite ubushobozi bwo kwakira abagenzi bangana na miliyoni 1,7 ku mwaka.

Kandi ibibuga by’indege bya Kamembe n’icya Rubavu bizagurwa kandi bisanzwe kugira ngo byongere ubushobozi.

Hazashyirwaho kandi ikigo cy’ikigo cy’ikitegererezo kizafasha mu kongera ubumenyi bukenewe mu by’indege.

Mu rwego rwo kugabanya ikiguzi cyo gukora ubucuruzi, hari imishinga iteganijwe nk’uwo kubaka imihanda ya kaburimbo ihuza Uturere ireshya na Km 800 mu gihugu hose.

Mu mihanda izubakwa harimo uwa Ngoma-Bugesera-Nyanza, Base-Kirambo-Butaro-Cyanika, Base-Gicumbi-Rukomo-Nyagatare, Huye-Kibeho-Munini, Kagitumba- Kayonza-Rusumo, Kigali-Kicukiro-Ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Bugesera, n’umuhanda mugari uzenguruka umujyi wa Kigali.

Mu rwego rwo gufasha abaturage kugeza umusaruro ku isoko kandi hazubakwa, hanasanzwe imihanda y’imihahirano (feeder roads) ya Km 3 000.

Hazubakwa kandi imihanda mishya ya kaburimbo ireshya na Km 350 mu mujyi wa Kigali, imijyi iwungirije n’indi mito.

Mu rwego rwo guteza imbere ubwikorezi mpuzamahanga n’ubucuruzi n’ibihugu bihana imbibe n’u Rwanda, hazubakwa icyambu kidakora ku mazo mu mujyi wa Kigali ndetse n’amasoko ya kijyambere ku mipaka.

Hazashyirwaho ahantu hafasha abacuruzi b’abanyarwanda gukora ubucuruzi mpuzamahanga, kandi mu ntara zose hazubakwa ahantu hihariye hagenewe inganda n’ubucuruzi. Kigali Special Economic Zone izagurwa ku buryo mu 2024 izaba ishobora kwakira amasosiyete y’abikorera 350.

Hazongerwa amashanyarazi ndetse n’imiyoboro iyakwirakwiza mu gihugu, cyane cyane hibandwa ku miyoboro igana ahari inganda, uducuriro, amasoko n’ahandi hari ibikorwaremezo bihurirwaho n’abantu benshi nk’amashuri n’amavuriro.

Mu kurushaho guteza imbere urwego rwa Mine na Kariyeri, hazakomeza gukorwa ubushakashatsi bugamije kugaragaza ingano n’ubwiza bw’umutungo kamere w’igihugu, intego ni uko mu 2024 u Rwanda ruzaba rwohereza mu mahanga amabuye n’ibiyakomokayo bifite agaciro ka miliyari 1,5 y’amadolari ya America bivuye kuri miliyoni 200 igihugu cyohereza ubu.

Kongera igipimo cyo kwiteganyiriza

U Rwanda nk’igihugu gishaka kuba ihuriro ryo gutanga serivise z’imari “Financial Services Hub”, ruzihutisha ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu kwishyurana, ku buryo ingano y’amafaranga yishyurwa hakoreshejwe ikoranabuhanga izagera kuri 80% by’umusaruro mbumbe w’igihugu, ivuye kuri 42% biriho ubu.

Serivise z’imari zizegerezwa abaturage ku buryo mu 2024 umunyarwanda wese ufite imyaka y’ubukure aza ashobora kuzikoresha 100%, bavuye kuri 89%.

Guverinoma kandi igiye gutangira gushyira mu bikorwa gahunda y’igihugu yo kwizigamira mu gihe kirekire yemejwe. Iyi gahunda izafasha n’abaturage bari mu mirimo idahembera ukwezi nk’ubuhinzi babasha kuzigamira izabukuru zabo, kandi n’abakennye cyane bazafashwa kuzigama.

Kuzamura umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi mu bwinshi n’ubwiza

Mu by’ingenzi Guverinoma izakora aha, harimo gushyiraho ingamba zo kuzamura umusaruro ku bufatanye n’abikorera.

Hazongerwa ubuso bw’ubutaka buhuje, buve kuri Hegitari 48 508 zo muri uyu mwaka wa 2016/2017 bugera kuri Hegitari 102 284 mu 2024.

Ubuso bw’ubutaka buhingwa nyuma yo guhuzwa buzazamuka bugere kuri hegitari 980 000 buvuye kuri hegitari 635 603.

Abahinga ku butaka buhujwe bazarushaho koroherezwa kubona imbuto z’indobanure ku buryo mu 2024 bazagera kuri 75% bavuye kuri 52% (2016).

By’umwihariko hitabwa cyane ku buhinzi bukorerwa mu bishanga n’ubukorerwa ku buso buto hifashishijwe ikoranabuhanga ridahenze cyane. Kandi hatezwa imbere uburyo bushya bwo kuhira no guteza imbere Koperative z’abahinzi n’ay’abakoresha amazi.

Hazongerwa ikoresha ry’imashini mu mirimo y’ubuhinzi rive kuri 25% (2017) rigere kuri 50%.

Ikoreshawa ry’ifumbire naryo rizazamuka rigere ku bilo 75 kuri hegitari bivuye ku bilo 32 kuri hegitari mu 2016/2017.

Ubushakashatsi mu rwego rw’ubuhinzi buzongerwamo imbaraga, kandi hashyirweho ingamba zo kongera umusaruro wa bimwe mu bihingwa byatoranyijwe nk’ibigori, ingano, umuceri, ibishyimbo, ibirayi, imyumbati, soya, n’urutoki.

Hazashyirwaho ingamba zo korohereza ishoramari rya Leta n’iry’abikorera mu rwego rwo guhunika, ibi bikazagabanya umusaruro watakaraga mu isarura ugabanuka ugere kuri 5% uvuye kuri 16%.

Ibigori n’ibishyimbo bihunikwa mu bigega by’uturere n’iby’abikorera bizongerwa kugira ngo bibe byakwitabazwa mu gihe cy’ibura ry’umusaruro bizagera kuri toni 260 052 bivuye kuri toni 184 814.

Ubushobozi bw’ibigega bihunika imyaka nabwo buzongerwa bugere kuri toni 350 431 buvuye kuri toni 295 495.

Inguzanyo zitangwa ku mishinga y’ubuhinzi n’ubworozi zizongerwa zigere ku 10,4% by’inguzanyo zose, zivuye kuri 5,2%.

Gukoresha neza umutungo kamere

Ku bufatanye n’abikorera hazakomeza kunozwa uburyo bwo gucunga amashyamba no kuyabyaza umusaruro, intego ni uko mu 2024, Leta izaba yararangije kwgurira abikorera icungwa ry’amwe mu mashyamba yayo ku kigero cya 80% bivuye kuri 5% mu 2017.

Ubuso bw’ubutaka buteweho ibiti bungana na 30% by’ubutaka bwose buzabungabungwa.

Umubare w’abturage bakoresha ibicanwa bikomoka ku biti uzagabanywa ugere kuri 42% uvuye kuri 83,3%.

Vénuste KAMANZI
UMUSEKE.RW

5 Comments

  1. FE

    27/09/2017 at 3:23 pm

    Mu mihanda mishya izashyirwamo kaburimbo haraburamo umuhanda NYANZA-KARONGI, umuhanda NTENDEZI-CIMERWA unyuze i NYAKABUYE n’umuhanda KABARONDO-AKAGERA NATIONAL PARK. N’undi muntu ubibona ukundi yagira icyo abivugaho.

  2. Manawe

    27/09/2017 at 3:42 pm

    Muri iyi gahunda haraburamo ingingo ikomeye cyane: kuvugurura umubano hagati ya Leta n’abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi. Wifashe nabi pe!

    • qween

      27/09/2017 at 8:18 pm

      uhmm sobanura ibyo uvuze ntibyumvikana u are a confuser

  3. kanyoni

    28/09/2017 at 9:01 am

    turashimira leta kubwa vision idufitiye kd tuzafatanya nayo mwiterambere ryigihugu cyacu.

  4. Adolphe

    28/09/2017 at 10:04 am

    Byaba byiza hakozwe umuhanda uhuza intara y’amajyepfo n’iy’amajyaruguru. Muhanga-Musanze.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock