2017->2024: Iby’ingenzi mu Miyoborere Guverinoma izageza ku Banyarwanda – UMUSEKE

2017->2024: Iby’ingenzi mu Miyoborere Guverinoma izageza ku Banyarwanda

Minisitiri w’Intebe Edouard Ngirente aherutse kumurikira Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi, gahunda ya Guverinoma muri iyi myaka irindwi ‘2017 – 2024’ ya manda ya gatatu ya Perezida wa Repubulika Paul Kagame aherutse gutorerwa.

Perezida wa Repubulika arahirira manda ye ya gatatu muri Kanama 2017.

Perezida wa Repubulika arahirira manda ye ya gatatu muri Kanama 2017.

Iyi gahunda igizwe n’inkingi eshatu, inkingi ya gatatu ari nayo ya nyuma ikaba igaruka ku “Miyoborere”.

Muri iyi nkingi, intego ni ugukomeza gusigasira no kunoza ibyiza u Rwanda rukesha imiyoborere myiza n’ubutabera igihugu kimaze kwimakaza kugira ngo birusheho gushyigikira iterambere rirambye kandi rihuriweho n’Abanyarwanda bose.

Kongera imbaraga mu kwigisha indangagaciro z’umuco nyarwanda

Muri iki kiciro, kwigisha indangagaciro z’umuco nyarwanda bigamije ko zikomeza kuba umusingi w’amahoro, ubumwe n’ubwiyunge.

Guverinoma, izashyiraho uburyo buhamye bwo kwigisha no kurinda Ikinyarwanda n’indangagaciro z’umuco nyarwanda zigishirizwa mu mashuri, mu miryango no mu matorero atandukanye.

Gukomeza kwimakazwa ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda

Aha, Guverinoma izashyira mu bikorwa gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” n’iy’Abarinzi b’Igihango bizakorerwa mu nzego z’ibanze, kandi bizarusheho gushyirwamo imbaraga.

Amatsinda y’Ubumwe n’Ubwuyunge azongerwa kandi agezwe ku rwego rw’Umudugudu.

Ibi bikorwa byose ngo bizatuma igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge kizamuka kigere kuri 96% kivuye kuri 92,5%.

Guverinoma kandi ngo izongera imbaraga mu guteza imbere uburinganire hagati y’abagore n’abagabo kandi Abanyarwanda bazakomeza guhabwa amahirwe angana. Ndetse ikomeze kwimakaza umuco wo kuzamura abafite intege nke.

Mu mutekano

Minisitiri w’Intebe yasezeranyije abaturage ko Guverinoma izakomeza guharanira ko u Rwanda rukomeza kugira umutekano usesuye no kurinda umutekano w’Abanyarwanda n’ibyabo.

Aha, ngo hifashishijwe uruhare rw’abaturage mu kwicungira umutekano, hazanozwa ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba zo gukumira ibyaha.

Ibi ngo bizazamura igipimo cy’ikizere abaturage bafitiye inzego z’umutekano, kive kuri 92,62% kigere nibura kuri 95%.

Igipimo cy’uko abaturage bishimira umutekano wabo n’ibyabo na cyo kizazamuka kigere nibura kuri 98,7% kivuye kuri 86,1%.

Hazongerwa kandi imbaraga mu kubaka ubushobozi bw’inzego z’umutekano zose kugira ngo zirusheho kuzuza neza inshingano zazo.

Mu rwego rwo gukumira no kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka, kurwanya icuruzwa ry’abantu n’ibiyobyabwenge n’ibyaha by’ikoranabuhanga (Cyber Crimes), hazongerwa imbaraga mu kunoza no kwagura ubufatanye n’izindi nzego z’umutekano zo mu Karere n’ibindi bihugu.

Gushyira imbaraga muri Dipolomasi, Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane

Guverinoma kandi ngo izashyira imbaraga muri Dipolomasi, Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane hagamijwe gutsura iterambere ry’u Rwanda n’iry’Afurika.

Muri urwo rwego, ngo hazashimangirwa ububanyi n’amahanga n’ubutwererane buteza imbere ishoramari, ubukerarugendo no kwagura isoko ry’ibikorerwa mu Rwanda.

Hazongerwa kandi imbaraga mu bikorwa byo gushishikariza Abanyarwanda batuye mu mahanga ubumwe n’ubwiyunge, kwitabira gahunda z’iterambere ry’u Rwanda, gukomeza kurushakira inshuti, no kwagura serivisi zihabwa Abanyarwanda batuye mu mahanga.

U Rwanda kandi ngo ruzakomeza gutanga umusanzu mu guharanira ubumwe bw’Abanyafurika n’iterambere ryabo rishingiye ku bufatanye n’ubuhahirane biganisha ku kwigira no kugira ijambo kwa Afurika mu ruhando rw’amahanga.

Hazongerwa imbaraga kandi mu gutanga umusanzu mu guharanira amahoro n’iterambere muri Afurika no ku Isi. By’umwihariko, haharanirwa ko Abanyarwanda bari mu butumwa bw’amahoro bakomeza kuba indashyikirwa.

Guha ingufu urwego rw’ubutabera no kubahiriza amategeko

Guverinoma kandi ngo izarushaho guha ingufu urwego rw’ubutabera no kubahiriza amategeko.

Aha, ngo hazanozwa ingamba zo kugabanya ibirarane by’imanza mu nkiko. Kandi Serivisi z’ubutabera zihabwa abaturage zirusheho kunozwa himakazwa ikoreshwa ry’ikoranabuhanga ryifashishwa mu rwego rw’ubutabera.

Hazanozwa kandi uburyo bwo gutanga ubufasha mu by’amategeko, ibi ngo bizatuma ubutabera burushaho kugera kuri bose kandi n’ikiguzi cyabwo kirusheho guhenduka.

Muri uru rwego, Serivisi z’ubujyanama mu by’amategeko (Maisons d’Accès à la Justice/MAJ) zajyaga zikorera ku rwego rw’Akarere zizajya zitangirwa no ku rwego rw’Umurenge.

Mu rwego rwo gukemurira ibibazo mu muryango no kwimakaza imikemurire y’amakimbirane n’imanza hagamijwe gushyigikira imibanire myiza, hazanozwa uburyo bwo gukemura ibibazo bitagombye ko habaho kwiyambaza inkiko.

Biteganyijwe ko imanza zicibwa n’Abunzi zizagera nibura kuri 94% zivuye kuri 86%.

Guverinoma kandi yahize ko izongera imbaraga mu gukumira no guhana ibyaha bya ruswa;

Aha, ngo hazongererwa imbaraga Urwego rw’Umuvunyi kugira ngo rurusheho gukurikirana no guhuza ibikorwa byo kurwanya no gukumira ruswa mu nzego zose za Leta.

Hazanozwa kandi uburyo bwo kurinda umutekano w’abatanga amakuru ku batanga n’abakira ruswa.

Abashinzwe gukurikirana amadosiye y’abakekwaho icyaha cya ruswa no kunyereza umutungo w’Igihugu kandi bazahabwa amahugurwa yihariye azabafasha kurangiza neza akazi kabo.

Hazongerwa imbaraga nyinshi mu kugaruza umutungo w’abahamwe n’ibyaha byo kunyereza no kwangiza umutungo wa Leta ku buryo igipimo cy’umutungo uzagaruzwa kizagera kuri 90% kivuye 44,3%

Kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside

Guverinoma izakomeza kongera imbaraga mu bikorwa byo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside mu Banyarwanda n’ahandi hose igaragara.

Aha, ngo hazashimangirwa birushijeho imibanire myiza ishingiye kuri dipolomasi u Rwanda rufitanye n’Ibihugu byo mu karere n’ibindi byo hirya no hino ku Isi, cyane cyane iyerekeranye no gukumira no gukurikirana abakekwaho icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Kurushaho kubika neza no kurinda ibimenyetso birebana na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Aha, ngo nk’amadosiye y’Inkiko Gacaca azaba abitswe yose (100%) hifashishijwe ikoranabuhanga avuye kuri 77,8%.

Kongerera ubushobozi inzego zose za Leta

Guverinoma ngo izakomeza kongerera ubushobozi inzego zose za Leta kugira ngo zirusheho gutanga serivisi nziza no gucunga neza umutungo wa Leta.

Muri urwo rwego, hazanozwa umuco wo guha abaturage serivisi zihuse kandi nziza. Serivisi zose (100%), zitangirwa mu nzego za Leta zizajya zitangwa hakoreshejwe ikoranabuhanga zivuye kuri 40% muri 2017.

Inzego za Leta ngo zizarushaho gucunga neza umutungo zishinzwe, ku buryo umubare w’inzego zibona “clean audit report (raporo nta makemwa y’imicungire n’imikoreshereze y’umutungo)” uzamuka ukagera kuri 70% uvuye kuri 32% (2015/2016).

Kugira ngo bigerweho, hazongerwa umubare w’abacungamari babyize no kugeza ku nzego zose zirimo Imirenge, ibitaro by’Uturere n’ibigo nderabuzima ndetse n’amashuri, uburyo bw’ikoranabuhanga bukoreshwa mu gucunga umutungo wa Leta (Integrated Financial Management System).

Kongera uruhare rw’abaturage mu kwitabira ibikorwa bigenewe kubateza imbere

Mu rwego rwo kongera uruhare rw’abaturage mu kwitabira ibikorwa bigenewe kubateza imbere, Guverinoma izubaka ubushobozi bw’urwego rw’Abikorera, Itangazamakuru, imiryango itari iya Leta, amadini n’amatorero.

Ibi ngo bizatuma ziriya nzego zirushaho kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu, kwimakaza imiyoborere myiza no guteza imbere imibereho myiza y’Abanyarwanda.

Hazashyirwa ingufu mu kunoza ingamba zifasha abaturage, cyane cyane abagore n’urubyiruko, kurushaho kugira uruhare mu igenamigambi ry’ibikorwa by’ingenzi bitegurwa n’Uturere.

Hazongerwa kandi imbaraga mu guteza imbere umuco wo guharanira kwigira mu Banyarwanda, gukorera hamwe no kwishakamo ibisubizo ku bibazo bahura nabyo.

Hazashyirwaho kandi hatangire gukora, Ikigo cy’Itorero ry’Igihugu cy’Ikitegererezo cyo guteza imbere umuco wo kwishakamo ibisubizo kugira ngo uzigishwe neza kandi ugirire akamaro umugabane wacu n’Isi yose muri rusange.

Inkuru bifitanye isano:
2017->2024: Iby’ingenzi mu bukungu Guverinoma izageza ku Banyarwanda
2017->2024: Iby’ingenzi mu Mibereho Myiza Guverinoma izageza ku Banyarwanda

UMUSEKE.RW

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock