Aba Tuff Gangs biyunze banahindura imikorere – UMUSEKE

Aba Tuff Gangs biyunze banahindura imikorere

Bulldogg, Jay Polly, Green P, Fireman bamaze kongera kwiyunga. Ibya P-Fla byo ntibarabyigaho neza ko mu gihe yaba afunguwe nawe yakwinjizwa muri Tuff Gangz.

Green P, Bulldogg, Fireman na Jay Polly bongeye kwihuriza muri Tuff Gangz

Mu mwaka wa 2008 nibwo aba basore bishyize hamwe batangira gukora umuziki nk’itsinda nubwo buri umwe yabaga anemerewe kuba yakora indirimbo ye ku giti cye.

Bahiriwe cyane no kugira amazina akomeye mu njyana ya HipHop n’ubu usanga abayikora abenshi barabarizwaga muri Tuff Gangz cyangwa se barayiciyemo.

Muri 2015 haje kuzamo igitotsi. Barashwana batangira no kuririmba indirimbo zirimo ibitutsi bikomeye bacyurirana.

Amakuru agera ku Umuseke ni uko iri tsinda ryatangiye gukorana imishinga itandukanye vuba bakaba bagiye gushyira hanze indirimbo bakoreye kwa Pastor P.

Mu gitaramo cy’intsinzi cyabereye muri parking ya Petit Stade nibwo inkuru yabaye kimomo. Jay Polly na Bulldogg bemerera Umuseke ko bari mu biganiro by’ubwiyunge.

“Ibyabaye byarabaye!!Ubu turi abavandimwe kandi izina ryacu ryapfuye tugiye gukora ibikorwa birisubiza hejuru. Twari mu bucuruzi ‘Business’”. Bulldogg & Jay Polly

Aya magambo yatumenye benshi mu bakurikiranaga ibihangano by’aba baraperi bavuga ko ari amayeri yo kudashaka ko berekana berekana urwango bafitanye mu gikorwa cya leta bari bahurijwemo.

Muri iyi weekend aba baraperi bongeye kwemerera Radio Rwanda ko Tuff Gangz yatangiye ibikorwa by’imishinga y’indirimbo ariko itarimo mugenzi wabo P Fla.

Joel Rutaganda

UMUSEKE.RW

3 Comments

  1. Nene

    04/09/2017 at 3:42 pm

    Nta kintu kibaho nta mpamvu, nge nifuje ko aba basore bazongera bagahura none nta gishimishije nkacyo: aba basore n abahanga kuko bamaze gutandukana, umwe wese mu gihangano cye byagaragaye ubuhanga buri muri composition, si ukubeshya style ya rap nyarwanda, ni umwimerere w’aba basore rwose n’abandi bagenda bazamukiraho, ni abahanga pe. Iyo wumvise Green P, muri style ye indirimbo ze, ukumva Fireman ni umuhanga uteye ubwoba uburyo ahuza magamba n’amateka, wakumva Bulldog ukagaruka kuri Jay Polly, ni abahungu babizi pe, kdi wa mugani no gukura, bigira ikindi byerekana, ubu nibaza bagiye gukora coalition izaduha umusaruro ukomeye mu gihe kiza

  2. The great

    05/09/2017 at 9:14 am

    welcome basaza gusa p fla nawe arakenewe cyane

  3. TPAC

    12/09/2017 at 6:43 pm

    MWASHWANA MUTASHWANA NKUNDA UMUZIKI WANYU
    GUSA BYIZA KO MUSUBIRANYE

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock