Ababaruramari b’umwuga bahangayikishijwe n’umutungo wa Leta ucungwa nabi – UMUSEKE

Ababaruramari b’umwuga bahangayikishijwe n’umutungo wa Leta ucungwa nabi

Ababaruramari b’umwuga mu nama ibakoranyirije hamwe i Rubavu bavuze ko barajwe ishinga no guteza imbere ibaruramari ry’umwuga kugira ngo bagabanye ibihombo Leta ihura nabyo kubera ubumenyi bucye bw’abakora muri uru rwego.

Bari mu mwiherero wa gatandatu uba buri mwaka biga ku buryo ibaruramari n'icungamuntungo mu Rwanda ryanozwa

Bari mu mwiherero wa gatandatu uba buri mwaka biga ku buryo ibaruramari n’icungamuntungo mu Rwanda ryanozwa

Raporo ya 2016 y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta igaragaramo amafaranga abarirwa muri za miliyari magana zacunzwe nabi harimo n’ibishingiye ku makosa menshi mu ibaruramari. Inzego zavuzweho amakosa zimwe zimaze iminsi zitaba Inteko.

Mu mwiherero uhuje ababaruramari b’umwuga bagera ku 150 bahujwe na ICPAR (Institute of Certified Public Accountants Rwanda) bari kuganira ku buryo abakora uyu mwuga bya kinyamwuga biyongera, uko bagendana n’ikoranabuhanga hagamijwe kugabanya ibihombo ku gihugu mu ibaruramari.

Sophie Kayiganwa umwe muri bo asanga kongera ubumenyi no kwihugura ari kimwe mu byafasha kugabanya bene ariya makosa mu gucunga umutungo kuko ngo hari amenshi aterwa n’ubumenyi bucye.

Bosco Mukombozi Karake uyobora ikigo gihugura abacungamutungo n’ababaruramutungo avuga ko iyi gahunda yo guhugurana izatanga umusaruro mu kongera abakora uyu mwuga by’umwuga bakenewe mu nzego nyinshi.

Karake ati “kenshi usanga raporo z’umugenzuzi w’imari ya Leta zigaragaza ko umutungo ucunzwe nabi,  iki kibazo kizacyemurwa nábabaruramari b’umwuga niyo mpamvu twihaye kuba dufite ababaruramari bangana na 2 000 mu 2021.”

Richard TUSABE Komiseri mukuru wa Rwanda Revenue Authority witabiriye ibi biganiro  avuga ko ikigo ayoboye cyakora neza kurushaho bikungura igihugu muri rusange mu gihe ababaruramari b’umwuga bakwiyongera kuko bagabanya amakosa mu ibaruramari.

Mu Rwanda ubu habarurwa abacungamutungo b’umwuga 150 gusa bari kuri urwo rwego rwo kwitwa ab’umwuga kubera amasomo y’inyongera ku mpamyabumenyi ya kaminuza baba barize mu icungamutungo n’ibaruramari.

Ifoto rusange y'abari muri iyi nama

Ifoto rusange y’abari muri iyi nama

Alain K. KAGAME
UMUSEKE.RW/Rubavu

3 Comments

  1. Kagarara

    05/10/2017 at 1:19 pm

    Genda Ruhande we warigishaga mbere 1994!!!!!!!!!!!!!!

  2. Hakiza

    09/10/2017 at 1:42 pm

    Ariko aba babaruramari b’abanyamwuga we!!!Bazajya gutanga n’amasoko se? Bazaba na ba engineers bukakishe? Babuze ibyo bitwaza, amakosa agaragara muri raporo y’imari ntaho ahuriye no kuba abantu Atari abanyamwuga.

    Ubuse mbahe ingero z’ibigo byitaba buri mwaka kandi bifite abize ACCA na CPA?!!!!Aba banyamwuga babanze batubwire impamvu hajyaaho amategeko agenga imicungire y’imari ya Leta kandi standards zihari nabo bahari?!!!!!So amakosa akorwa ntabwo aterwa nuko ntababaruramari bumwuga bahari.

  3. Hakiza

    09/10/2017 at 1:47 pm

    Ngewe ahubw mbona bikwiye ko abakozi ba Leta bose babanza bakiyumvamo ko baharanira inyungu rusange z’abaturage kuruta gushaka gukora amakosa nkana atuma abaturage batabasha kubona services bagenewe. Ababaruramari b’umwuga nabo kalibu ariko ntimuzakomeze kwibwirako amakosa ateerwa no kuba abantu batarize ayo masomo y’inyongera ngo mubitindeho, kuko ntako mweze gukora inyigo y’inyubako no kuvanga umucanga.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock