Ababyeyi bahana abana ariko kwihutira gukubita oya – NCC – UMUSEKE

Ababyeyi bahana abana ariko kwihutira gukubita oya – NCC

*Bibiliya na yo ibuza umubyeyi guhanisha umwana ibihano birimo ubugome,
*Perezida Kagame asanga akana kigize ikirara katsiburwa iminyafu.

Mu mahugurwa ya Komisiyo y’Igihugu y’Abana, (National Commission for children, NCC), Media High Council (MHC) n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku bana (UNICEF) avuga ku gutara inkuru zivuga ku bana hisunzwe amahame ya kimwuga “Ethical Reporting of Children Rights” hagarutswe cyane ku kintu cyo gukubita umwana nk’igihano, aho byavuzwe ko umubyeyi adakwiye guhanisha umwana we kumukubita.

Bamwe mu babyeyi gukubita umwana babyita kurera, nyamara Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abana ivuga ko ibyo bita kurera ahubwo ari uguhungabanya uburenganzira bw’umwana bw’ibanze.

Komisiyo ivuga ko ababyeyi bafite uburenganzira bwo guhana abana ariko, bitabaha uburenganzira bwo kwihutira kubakubita.

Dusabimana Camarade utuye mu karere ka Kicukiro akora akazi ko gutunganya umuziki (Producer),  avuga ko ubundi Bibiliya ivuga ko umubyeyi akwiriye gutoza umwana inzira nziza umwana akazarinda asaza atarayivamo.

Ati “Akenshi na kenshi inkoni ku mwana ntabwo ari nziza, gusa hari igihe biba ngombwa ko umubyeyi akangara umwana akamukubita agakoni ariko akongeraho no kumusobanurira cyane amakosa ye kugira ngo atazongera.”

Musabyimana Antoinette we utuye mu karere ka Gasabo, avuga ko gukubita atari ngombwa, ngo nta nubwo ari cyo gihano gikwiriye, kuko igihano waha umwana giherekeza n’igitsure rimwe na rimwe wabona byanze ukamuhanisha uduhano duto duto nko kumushyira mu nguni.

Ati “Umwana umuhanisha uduhano duto duto nko kumushyira mu nguni  ahantu, akahava ari uko asabye imbabazi  cyangwa ari wowe uje kuhamukura nabwo kandi ukamenya neza ko yamenye impamvu yahanwe.

Inkoni ntihana ingeso ivuna igufa, ababyeyi bazahindure bakoreshe buriya buryo maze barebe ko abana batabumvira kandi bakaba n’incuti zabo, aho  kugira ngo umwana abone umubyeyi ahahamuke ahunge kandi yagakwiye kuza amusanganira n’urukundo rwinshi.

Bercar Nzabagerageza ukora muri komisiyo ishinzwe Abana (NCC) nk’umuntu ushinzwe itumanaho, mu mahugurwa yavuze ko gukubita umwana atari byiza kuko hari uburyo bundi ababyeyi bashobora guhanamo abana bwatuma  badatakaza umurongo w’uburere.

Ati “Hari uburyo bwo guhana umwana atari ukubahahamura, guhora ukubita umwana, ikibaye cyose ukamukubita ni ukumushyira ku nkeke, ni ukumutoteza. Si byiza rero gukubita abana.

Hari abahana abana babo babakubita insinga z’amashanyarazi, abandi babatwika ku muriro aho bamwe bibaviramo ubumuga ndetse n’abandi bagapfa, bamenye ko bihanirwa n’amategeko y’u Rwanda mu ngingo ya 218 mu gitabo cy’Amategeko hana.”

Ingingo ya 218 mu gitabo cy’Amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko “kubabaza umwana bikabije, umujujubya, umuha ibihano bimutesha agaciro, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku myaka ibiri,  n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi 100 kugeza kuri 300,000.”

Iyi ngingo ikomeza ivuga ko iyo ibi bintu bavuze biviriyemo umwana ubumuga, uwabikoze ahanishwa igifungo k’imyaka irenga itanu kugera kuri irinndwi n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi 500 kugera kuri miliyoni. Iyo umwana ibihano yahawe bimuviriyemo gupfa, uwabikoze ahanishwa igifungo cya burundu.

Komisiyo y’igihugu y’Abana ivuga ko ibi bintu abantu bakwiye kubyirinda kuko bibangamira umwana, bikabangamira ikiremwa muntu, kuko umwana akwiye kurengerwa, akitabwaho ejo hazaza akazavamo umuntu.

Bercar Nzabagerageza agira ati “Uko ukorera umwana ibyo bikorwa bibabaza umubiri, bimuhungabanya, bimugiraho ingaruka mu mikurire ye, guhana umwana ntabwo ari ukumukubita hari uburyo buboneye bwo guhana umwana, harimo kubaganiriza ukabereka ikosa bakoze.”

 

Hari icyo Bibiliya ivuga ku gihano cyo gukubita umwana

“Babyeyi, iyo mugaragaje ko mukunda Imana, bibera urugero rwiza abana banyu. Iyo uburere mubaha bushingiye ku ijambo ry’Imana, bishobora gutuma bagira ibiterezo byiza. [Gutegekwa kwa kabiri 6:4-7].

Iyo mushimiye abana banyu kandi mukabashyigikira, bibagirira akamaro. Ariko na none baba bakeneye gukosorwa no guhanwa mu gihe bakoze amakosa. Uburere nk’ubwo bubafasha kwirinda imyitwarire ishobora kubavutsa ibyishimo [Imigani 22:15].

Ariko kandi igihano mubaha ntikigomba kurangwa n’ubugome cyangwa ngo kibababaze cyane [Abakolosayi 3:21].

Abarezi hirya no hino bagaragaza ko bigengesera ngo badakubita umwana bafata nk’uw’abandi, abana bamwe na bo bakabasuzugura.

Perezida Paul Kagame, mu ruzinduko yigeze kugirira mu Karere ka Rubavu, yahaye ubutumwa abavuga rikijyana, agaragaza ko gucisha akanyafu ku mwana ari ngombwa mu burezi ahabwa.

Yagize ati “Ubu bwana bwacu tubyara, kera se umuntu ntiyafataga n’umunyafu akagatsibura. Ubu mwagiye muri ya majyambere ari aho abyinirira buri kintu cyose.

Ubu bwana ubukurura amatwi, akana katumva kigize ikirara, uragatsibura, ugakubita iminyafu. Naho iyo ukaretse gutyo wororamo ikirara.

Ikirara murakizi? Murashaka kubyara no kurera abana b’ibirara, mukabana na bo, niko mushaka kurerera igihugu, igihugu kikajya aho kikagira abana b’ibirara, batavugwaho, batagira bate!”

Daddy SADIKI RUBANGURA
UMUSEKE.RW

4 Comments

  1. annet

    01/11/2017 at 8:23 am

    Reka dukosore ikinyarwanda Ntibavuga HOYA bavuga OYA

  2. kuramba

    05/11/2017 at 10:07 am

    ubwo utamuhaye igiti yamenya ko yakosheje?igiti cyo ningombwa kbs

  3. Dianne Dusenge

    08/11/2017 at 9:00 am

    Nimureke turere abana nkuko twarezwe! Akanyafu ningombwa rimwe na rimwe!
    Muve kuri bariya batubeshya none abana barabananiye. Hari umubyeyi umwe wo muri biriya bihugu bifite amategeko atanyafura bana wambwiye ati abana batunaniye ati mwebwe abanyafurika abana banyu bafite uburere ati tugiye kuzahindura amategeko natwe tujye dukangara abana. Ati twebwe iyo dukabukiye umwana yakosheje araturega police ikaduhana!
    Undi munyarwanda uba mu gihugu kimwe cyateye imbere ati iyo nkuse umwana yakosheje mubuza kuvuza induru nkamubwira ko abanyarwanda aruko turera umwana agacececka ntajye muri police kurega.
    Sinshyigikiye ko mukubita abana cyane.+

  4. Fiston

    11/11/2017 at 8:23 am

    Guhana umwana umukubita , muri bimwe mu bihugu byacu (muri Africa), n’umuco twasanze kandi twakuze muri ubwo buryo, ariko Isi igenda iba nk’umudugudu umwe, bivuze ngo, hari ibyo dushobora no kwigira ku bandi( tudatesheje agaciro ibyacu), kuko buri Gahugu umuco wako,(ibyiza abandi bafite twabigiraho n’ibihe, ariko ntabwo dutegetse gukora copy and paste).

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock