Abacururiza mu isoko rya Ruhango bamwe bafunze imiryango – UMUSEKE

Abacururiza mu isoko rya Ruhango bamwe bafunze imiryango

Abantu bose bacururiza muri za Kiosque ziri muri gare ya Ruhango bahawe igihe cyo guhagarika ubu bucuruzi no kuzivanaho. Ni  nyuma y’uko abacururiza mu nzu z’ubucuruzi mu isoko rya Ruhango binubira ko izi Kiosque ziri muri gare zituma batakibona abaguzi, ndetse bamwe muri bo bafunze imiryango nk’uko bigaragara.

Bamwe bamaze gufunga imiryango kuri iri soko

Bamwe bamaze gufunga imiryango kuri iri soko

Abagikorera muri iri soko rya Ruhango bavuga ko kuva gare yakwimurirwa ahasa n’aho ari kure y’isoko kandi hagashyirwa za Kiosque z’ubucuruzi byatumye batongera kubona abaguzi bikabatera igihombo ari nako gufunga kwa bamwe.

Manasse Nzeyimana ucuruza imyenda ahahoze hari gare ati “ubu ukwezi gushize nacuruje ibihumbi 17 800 nabyo ni umuntu waje agura utwenda dutatu n’abandi bacye ubuse ibihumbi makumyabiri nishyura ku kwezi nzayakura he? natwe tuzafunga erega, turibaza uko tuzamera bikatuyobera.”

Mbabazi Xavier Umuyobozi w’akarere ka Ruhango avuga ko iki kibazo cya kiosque zubatswe zibangamira abakorera mu isoko rya Ruhango zafatiwe icyemezo cyo kuzikuraho.

Ati “Ubundi iriya gare yubatswe ku bufatanye na ba rwiyemezamirimo ndetse n’Akarere, nyuma rwiyemezamirimo aha abantu amasezerano yo gukoreramo ariko nyuma tubabwira ko ibyo bakoze bitemewe, niyo mpamvu twasezeranye n’abakoreramo ko amezi basezeranye na rwiyemezamirimo ugenzura iyi gare narangira bazahita bafunga bagasenya bagasohoka.”

Abamaze gufunga imiryango bavuga ko ubucuruzi bwishwe n'uwajyanye za Kiosques ahubwatswe gare

Abamaze gufunga imiryango bavuga ko ubucuruzi bwishwe n’uwajyanye za Kiosques ahubwatswe gare

Christine NDACYAYISENGA
UMUSEKE.RW/Ruhango

1 Comment

  1. MYM

    11/08/2017 at 8:28 am

    Abanyeshuri b’i Gitwe byagenze bite?

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock