Abacuruza amakara mu mujyi wa Byumba ngo bagiye gucika nk’abazunguzayi – UMUSEKE

Abacuruza amakara mu mujyi wa Byumba ngo bagiye gucika nk’abazunguzayi

Gicumbi – Abacuruza amakara mu mujyi wa Byumba baravuga ko akazi gasigaranye bakeya cyane bitewe no kubura abakiriya, intandaro y’ikibazo bayise iterambere ryazanye Gazi zifashishwa mu gucana.

Aho bahawe ikibanza ngo bajye bahacururiza amakara bahasigaye ari mbarwa.

Aho bahawe ikibanza ngo bajye bahacururiza amakara bahasigaye ari mbarwa.

Ntibahakana ko iterambere ari ryiza, gusa ngo harakurikiraho gushakisha ubuzima baciye mu yindi nzira, nko guhanga indi mirimo kuko gucuruza amakara byo bisigaranye mbarwa, ikindi ngo n’uko n’amashyamba yo gucibwamo ibiti byo kuyatwikamo atakiboneka nka mbere.

Ubwo umunyamakuru w’Umuseke yasuraga hamwe mu hakorerwa ubucuruzi bw’amakara hazwi nk’isoko ry’umwihariko mu mujyi wa Byumba, yahasanze abacuruza amakara batagera kuri batanu basigaye muri aka kazi, nyamara mu gihe  cy’umwaka umwe ushize hakoreraga abari hagati ya 50 na 80.

Mutimukeye Adelphine, umwe mu basigaye muri aka kazi avuga ko mbere bacuruzaga benda kugera mu 100 none basigaye ari mbarwa, akavuga ko abaguzi babaye bake, ndetse ngo n’ababahamagaraga ngo babazanire amakara mungo zabo baragabanutse, bagakeka ko biterwa n’uko abenshi baguze Gazi.

Yagize ati “Iterambere ridukozeho, ahubwo tuzabura burundu nk’abazunguzayi b’i Kigali, ubuse warangura umufuka ku mafaranga bihumbi bitandatu (6 000 Frw) ugatanga umusoro wa 500 Frw,  nawe ugashakamo 7 000 Frw cyangwa hejuru yayo, ukamara icyumweru nta muntu uje kuyagura, waba uri gukora iki?”

 

Mpayingoma umwe mu bakorera akazi ko gutwara amakara kuri iri soko ayashyira abakiriya, nawe ashimangira ko mbere yabonaga amafaranga menshi kuko yabonaga ibiraka byinshi kuko abacuruzi bahakoreraga benshi bamwizeraga.

Mpayingoma avuga ko ntiyaburaga nk’ibihumbi bine cyangwa bitanu ku munsi, gusa ubu ngo iyo atahanye menshi ahakaura nk’igihumbi, andi akayashakishiriza ahandi.

Nubwo bavuga ko badashimishijwe n’igihombo  gikabije bahuye nacyo, ntibahakana  ko iyo utetse ukoresheje Gaz Bitwara Amafaranga macye, kandi bigahisha vuba , ndetse ntibinateze umwanda mu rugo, gusa  bashimangira ko ibyiza by’iterambere bizajya bihombya bamwe bikungukira abandi, cyane cyane ngo abishoboye.

Ahabarirwaga abacuruzi bagera hafi ku 100 ubu hari abatarenze 5.

Ahabarirwaga abacuruzi bagera hafi ku 100 ubu hari abatarenze 5.

EVENCE NGIRABATWARE
UMUSEKE.RW/Gicumbi

1 Comment

  1. c

    06/09/2017 at 3:51 pm

    Abanya-Byumba byo bazwiho kugira ifaranga ntibabyerekane! Ntibitangaje kuba batekesha Gaz.
    (Uzi nko kubona Umusaza w’ingofero, inkoni n’ikoti rirerire ugenda n’amaguru, kandi nyamara atunze ikamyo ya Fuso!!!!!!!!)

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock