Abacuruzi 22 basinye amasezerano na RRA yo kuborohereza mu bucuruzi – UMUSEKE

Abacuruzi 22 basinye amasezerano na RRA yo kuborohereza mu bucuruzi

Abacuruzi 22 basinye amasezerano n’ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahooro (RRA) abemerera gukora ubucuruzi ku buryo bworoshye mu karere ka Africa y’iburasirazuba.

Yasabye abikorera kubyaza umusaruro amahirwe bahawe.

Yasabye abikorera kubyaza umusaruro amahirwe bahawe.

Musoni William, Komiseri wungirije ushizwe za gasutamo muri RRA avuga ko amasezerano abacuruzi basinye ari ayo kwihutisha ubucuruzi ndetse no kubworoshya, kuko ngo “bazajya babakorera igenzura nyuma, ariko ibicuruzwa byaramaze kugera ku isoko.”

Musoni yavuze ko aba bacuruzi bahabwa amahirwe yo koroherezwa mu bucuruzi  “Authorised Economic Operators (AEO)” batoranywa hagendewe ku gishoro bafite ndetse n’ubunyangamugayo basanzwe bafite mu gutanga imisoro.

Umucuruzi wemererwa gusinya aya masezerano nibura agomba kuba afite igishoro cya miliyoni 200 Frw.

Yakomeje avuga ko abacuruzi bafitemo inyungu nyinshi, kuko ibintu byabo bizajya byihuta ku buryo umucuruzi ashobora kuzana ibicuruzwa akabicuruza agasubirayo kurangura ibindi bakazaba bamubarira kuko baba bamwizeye aho kumutinza kuri za gasutamo.

Musoni yagize ati “Ntabwo wavuga ko ugiye gufata umuntu ufite ibihumbi 100 ngo uvuge ngo ugiye kumufasha. Ni uburyo bwo koroshya ibintu kuko abakozi nibake ariko abacuruzi bariyongera buri munsi.”

Seka Fred umwe mu bacuruzi basinye amasezerano avuga ko inyungu nini bafitemo ari uko bazajya bahabwa umwanya wa mbere, bakoroherezwa mubyo bakora. Ibi ngo bikazihutisha ubucuruzi bwabo n’ubwikorezi.

Yagize ati “Iyo umaze gusinya aya masezerano uhabwa ikizere nk’inyangamugayo, ibyo bigatuma udahagarara ku murongo utegereje ku minzani no mu nzira.

Ntabwo baguhagarika kugira ngo ibicuruzwa bigere kuri nyirabyo ku gihe gikwiye, ikindi kandi uhabwa ikizere n’ibindi bihugu by’ibituranyi bikorana ubucuruzi n’u Rwanda.”

Abacuruzi ngo uburenganzira bahawe bugiye kubafasha kwihutisha ubucuruzi bwabo.

Abacuruzi ngo uburenganzira bahawe bugiye kubafasha kwihutisha ubucuruzi bwabo.

Seka avuga ko ahantu bakoreshaga nk’icyumweru cyose ku cyambu cya Dar Es Salaam ubu igiye kugabanuka igere nko kuri itatu.

Ministiri w’ubucuruzi n’inganda Munyeshyaka Vincent yavuze ko amasezerano abacuruzi basinye aborohereza gukora ubucuruzi hagati y’ibihugu 5 bya Africa y’Iburasirazuba, ngo ibicuruzwa byabo bijye bitambuka ku buryo bwihuse nta kubigenzura cyane.

Min. Munyeshyaka yavuze ko uku kwihutisha ubucuruzi bizanagira uruhare rukomeye mu kuzamura ubucuruzi n’ubukungu bw’igihugu n’ubwa Africa y’Iburasirazuba muri rusange.

Kugeza ubu, ngo abacuruzi 46 nibo bamaze gusinya amasezerano y’ubworoherezwe muri Africa y’Iburasirazuba, barimo 25 bo mu Rwanda.

Ministiri w'ubucuruzi n'inganda Munyeshyaka avuga ko bashishikariza abacuruzi kongera ibikorerwa mu Rwanda.

Ministiri w’ubucuruzi n’inganda Munyeshyaka avuga ko bashishikariza abacuruzi kongera ibikorerwa mu Rwanda.

Abacuruzi 25 bamaze gusinya amaserano yo koroherezwa na RRA.

Abacuruzi 25 bamaze gusinya amaserano yo koroherezwa na RRA.

Minisiteri y'ubucuruzi n'inganda irasaba abacuruzi gukoresha neza amahirwe bahawe na RRA.

Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda irasaba abacuruzi gukoresha neza amahirwe bahawe na RRA.

Josiane UWANYIRIGIRA
UMUSEKE.RW

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock