Abadafite akazi bize Kaminuza bagiye kwishyira hamwe bakore Koperative – UMUSEKE

Abadafite akazi bize Kaminuza bagiye kwishyira hamwe bakore Koperative

I Kigali abarangije Kaminuza bo mu mirenge 15 igize akarere ka Gasabo bari mu mahugurwa y’iminsi itatu agamije kubafasha kugira ubumenyi bwo guhanga imishinga yatuma bahanga akazi, barahugurwa na RCA na RDB, abarimo bizeye ko nyuma y’igihe badafite akazi hari icyo bashobora kuhungukira.

Diane Sayinzoga Umuyobozi w’Agateganyo muri RDB ushinzwe guteza imbere Serivise n’ibyoherezwa hanze

Mu bari muri aya mahugurwa barangije za Kaminuza ariko batarabona akazi, ni 225 bo mu mirenge15 igize akarere ka Gasabo.

Valens Ntirenganya Umuyobozi w’Umuryango Edified Generation Rwanda wagize igitekerezo cyo guhuriza hamwe aba bamaze igihe ‘bashakisha’ akazi avuga ko guhuriza hamwe aba bantu biri muri gahunda y’ubuvugizi bakora ku rubyiruko rudafite akazi.

Aha ngo barebye urubyiruko rudafite akazi rwarize Kaminuza bavugana n’ibigo bya Leta n’iby’imari mu kuganira kuri iki kibazo, bakaba bashaka guhuriza hamwe urubyiruko rwarangije kaminuza muri buri murenge w’akarere ka Gasabo bakazakora Koperative, nyuma bizagere no mu yindi mirenge yose y’igihugu.

Ntirenganya ati “Uyu mushinga wa ‘employment accelerator’ (urimo iki gikorwa cyo guhuza urubyiruko rwize Kaminuza), ujya gutangira twaganiriye n’Ikigo cy’Igihugu cy’Amakoperative dutekereza gukora koperative y’Urubyiruko rwarangije kaminuza kuri buri murenge kugira ngo turwanye rwa rubyiruko ruva mu cyaro rukajya mu mugi ntacyo rugiye gukora, rwahagera rukandavura rukajya mu biyobyabwenge n’ibindi bibangiza.”

Nyuma ngo bizarangira kuri buri murenge mu gihugu harimo Koperative y’abantu bize Kaminuza badafite akazi, ariko nuzaba abonye akazi ntazirukanwa ngo azafasha mu iterambere rya koperative.

Ku ruhande rw’urubyiruko ruri muri iki gikorwa ngo kuba bahuye ni uburyo bwiza bw’uko bakungurana ibitekerezo ndetse bakaba basangira amakuru, bakanafatanya gutanga ibitekerezo byabafasha kubona akazi.

Muzerwa Peter Gad wavuye mu murenge wa Ndera avuga ko ubushomeri mu barangije kwiga ari imbogamizi igaragarira buri wese.

We ngo mu mwaka ushize akirangiza kwiga iby’Ubwubatsi muri Kaminuza (Civil Engineering) yabuze akazi gusa ngo yabonye umuterankunga akomeza kwiga ibindi bitari ibyo yarangijemo.

Avuga ko ku bw’amahirwe ya Edified Generation bashobora guhanga imishinga bagendeye ku bitekerezo bafite bagafashwa n’abaterankunga bababwiye kubishyira mu bikorwa.

Ati “Nk’urubyiruko turangije Kaminuza dufite ubushobozi, dufite ubushake, dufite n’ubwenge ikintu cyaburaga ni ukugira ngo tubone igishoro, niba hari ubushobozi bushobora kutwunganira ngo tubone igishora tugire icyo twakora birashoboka ko ubushomeri twabuvamo.”

Mukandayisenga Felicite na Musabyurufato Gilbert bombi umwe amaze imyaka ine undi itatu batarabona akazi k’ibyo bize, hari ubwo babona ibiraka ariko kuri Mukandayisenga we ngo yanatangiye umushingo w’ubucuruzi buciriritse nibwo ahanyanyazamo.

Bombi uko bafite ikizere ko guhura na bagenzi babo bishobora kubafasha kuba bahuza ibitekerezo bagafashwa kuba babona igishoro baheraho.

Musabyurufato Gilbert agira ati “Ukurikije ibigo biri muri iki gikorwa hari ikizere, hari banki, hari ikigo cy’Amakoperative, ntekereza ko hano twahakura amakuru (networking), n’inzira twacamo kugira ngo ibitekerezo tuba dufite bibone amafaranga mu buryo bworoshye.”

Uyu musore avuga ko uburyo bwo kubona amafaranga ari uguca muri banki bagasaba inguzanyo, ariko ngo biragoye ko bahabwa amafaranga kuko nta ngwate baba bafite, ndetse ngo n’abarangiza Kaminuza bose ntibafashwa n’ibigo nka BDF kuko bitagera kuri bose.

Diane Sayinzoga Umuyobozi w’agateganyo mu kigo RDB ushinzwe guteza imbere Serivise n’ibyoherezwa hanze, avuga ko ubufasha bwa mbere bahaye uru rubyiruko ari ukubahuriza hamwe bakaba bagiye gusangira ibitekerezo bafite, n’uko babibyaza umusaruro.

Ikindi bagiye kubafasha ngo ni uko ibitekerezo bafite bari bubyige bikaba byavamo ibyakwizerwa na banki (bankable projects), binyuze mu bigo by’imari, imiryango itari iya Leta n’ibindi bigo nka RGB, ngo bazafatanya kureba uko uru rubyiruko rwahanga imirimo rugafasha n’abandi kubona akazi.

Minisiteri y’Urubyiruko yakunze kuvuga ko igenamigambi ritanoze rituma imishinga irenga 80% y’urubyiruko itagira icyo igeraho.

Mu gihe cy’iminsi itatu aba bize kaminuza bazamara baganirizwa, ngo buri Koperative izasabwa gushakisha ibitekerezo (imishinga) bitatu hagendewe ku mahirwe ari iwabo mu mirenge, bazafashwe kubinoza bibe byabonerwa ababishyigikira mu bushobozi bw’amafaranga kugira ngo bitangire.

Hashyizweho uburyo bunyuranye bwo gufasha urubyiruko kubona akazi nka Gahunda ya NEP Korawigire ifasha urubyiruko rurangiza imyuga kubona ibikoresho rukaba rwatangira guhanga akazi, no gufasha abize kaminuza n’andi mashuri kumenya uburyo bwiza bwo gusaba akazi no gukora ibizamini by’akazi.

Diane Sayinzoga avuga ko gahunda ya Mentorship ikorwa na RDB nayo igamije kongerera ubushobozi urubyiruko mu bumenyi mu byo guhanga imishinga n’abandi babyifuza, ikaba ikora ku rwego rw’imirenge, imaze gutangwaho amafaranga miliyari 40, hakozwe imishinga ibihumbi 50 ku bufatanye n’abitwa abajyanama mu bucuruzi (Business Advisers) baba ku mirenge.

Imibare iheruka gutangazwa n’Ikigo cy’Ibarurishamibare igaragaza ko ubushomeri mu rubyiruko bugeze kuri 21%, mu gihe mu gihugu hose buri kuri 16,7% mu mibare yo muri Gashyantare 2017, mu barangije Kaminuza imibare yagaragazaga ko abagera kuri 13% ari abashomeri.

Valens Ntirenganya Umuyobozi w’Umuryango Edified Generation Rwanda bazanye iki gitekerezo cyo guhuriza hamwe abize kaminuza

Muzerwa Peter Gad yabuze akazi agira amahirwe abona abamufasha gukomeza kwiga

Bose hamwe ni 225 bavuye mu mirenge 15 y’akarere ka Gasabo

HATANGIMANA Ange Eric
UMUSEKE.RW

13 Comments

  1. Masobona

    11/10/2017 at 3:19 pm

    Koperative zishingwa n’abafite akazi n’amikoro. Abadafite akazi se bashinga koperative yo gukora iki, ko kwandikisha koperative binasaba kugaragaza icyo ikora cyangwa izakora? Iyi myumvire ntaho itaniyena bimwe bajyaga babwira urubyiruko ngo: nimwishyire hamwe Leta ibone uko ibafasha. Ugasanga ahantu hose huzuye amashyirahamwe ya baringa.

  2. citoyen

    11/10/2017 at 3:40 pm

    Ayo mwatanze kuri iyo nama yari kuvamo igishoro cya batanu cyangwa icumi muri bo! Ibaze gupanga inama y’abashomeri kweli.

  3. Jean Karinganire

    11/10/2017 at 4:22 pm

    Ubu ni Ubumenyi Bushya tugiye kuhungukira; kuko jye ntabwo nsobanukiwe n’ukuntu Cooperative y’Abashomeri ikora!

  4. Nile

    11/10/2017 at 4:26 pm

    Koperative y’abashomeri ??? No sens.

    • bobo

      11/10/2017 at 9:07 pm

      Gutera imbere nukwiremamo ikizere naho wowe ndumva nawe utiyizeye ejo uzaba uririra mumyotsi utazi aho abandi bahahiye

  5. Nyamibwa

    11/10/2017 at 5:23 pm

    Njyewe hano birimo kuncanga.Ubundi igihugu gifite bashomeri bangana na 6% bavugako icyo gihugu kimeze nkuko nta bushomeri kigira kuko ubukungu burya buba bukeneye numubare wabashomeri muke nkizo 6% mvuze, bityo mu Rwanda rero kuko dufite 6% nkurikije imibare yatanzwe ejobundi ubwo turi muri “plein emploi” ahubwo abaturanyi nibaza impamvu bataza ngo tubahe akazi ejo abakoresha batazabura uwo baha akazi maze activité économique yacu ikagwa hasi.

  6. Mado

    11/10/2017 at 9:09 pm

    Njye iki gitekerezo ndagishimye kubera ko biriya dufite imbaraga nkurubyiruko nyamara ziratatanye ubwo bumenyi dufite rero butandukanye buhurijwe hamwe hari icyavamo kd gifite akamaro pee congz kugitekerezo mwagize

  7. Anatole

    11/10/2017 at 9:41 pm

    Bavandi iyo imyumvire y’umuntu idahagaze neza gutera imbere biramugora. ntabwo cooperatibe ishingwa n,abafite amafranga menshi…aya mahugurwa azabaha amahirwe yo kubona Capital binyuze mu makoperative. arko guha amafranga ku muntu umwe cg babiri nta impacts byagira.

  8. OSCAR

    11/10/2017 at 11:22 pm

    MBEGA AMAFARANGA APFA UBUSA UBUSE NGEWE KUKI BATAMBWIYE NANGE NIYIZIRE KO WENDA BATANZE AGA TICKET NA LUNCH WENDA NARIKUHAKURA AYO MBA NKINZE NYIRI GHETTO UBUNDI IMINSI IKICUMA NAHO IBYO BAVUGA BYAAZA COOPERATIVE Z’ABASHOMERI BYO NI FAUX NTACYO ZAGERAHO. NARANGIJE KAMINUZA 2014 ARIKO NIRIRWA KURI ZA BDF NGO BAMPE INGUZANYO INKWETO ZARAHENGAMYE NI IBIPINDI GUSA KABSA

  9. Anatole

    12/10/2017 at 6:31 am

    Oscar bene iyo bayita imyumvire njya bucyene rwose. nigute wumva ko amafranga yakoreshejwe mu guhuza urubyiruko aba hapfuye ubusa? arko nigute wumva ko Leta yazahora igutamika kandi ufite amaboko? ubwo se ubundi BDF iguhaye amafranga wayamaziki? njye ndumva ugifite iyo myumvire ntacyo wayamaza pe.
    kuba wararangije 2014 ukaba ukiri chomeur se ubwo wumva atari ikibazo? kdi uranababaje ntiwarukwiye gupinga ibyo utarabona ikizavamo kuko ababashyizeho barahari kandi bazi umusaruro baboteganyaho

  10. OSCAR

    12/10/2017 at 11:21 am

    @ Anatole ntunsetse rwose nasomye ibitabyo byinshi byitwa How to think Big, AUtomatic Millionaire, Think Big and Grow rich, The art of deal, Invest over saving, Poor and Rich Dad. Nabonye First Class in my Bachelor muri make mfite basic yo kuba haricyo nakigezaho ariko ibyo umbwira ni theories unless you don’t live in Rwanda nabyemera cg urumwe mubategura izo meetings. Reka nkubwire uravuga ngo Leta izirirwa intamika amafaranga yo ikoresha anacungwa nabi atangwa nande? Harimo Papa, Maman ndetse nange ubwange iyo ngiye guhaha mba nyabaha hagataho Leta ifite munshingano guteza imbere abaturage bayo kuko nayo iba yabakamye(Aha ndavuga bayiha imisoro VAT, WHT, and soon).
    Nonese wibwira ko kuba ndi umushomeri ntamishinga mito nakoze narayikoze irimo ubworozi bakanyirukankaho ngo imisoro umuntu agusaba umusore urenze igishoro ngo uzatera imbere wangu we all know the truth otherwise kuba ndi umushomeri nararangije 2014 harinabarangije 2008 baraho badakora no kubihumbi 100. Mu gihe njye nkomeza guhatana nibura nkabona uturaka dutuma mbaho ntariho ariko ubuzima bukisunika. BDF uvuga yewe ni baringa it doesn’t support youth and women of all categories there is a corruption behind gusa mukomeze mwirire ntakundi kabsa. Udafite Power aratuza kugeza igihe iyo mu ijuru izamugoboka. Uracyeka abashomeri bose bari mu Rwanda nuko baba batagerageje kugira icyo bakora??? Urambabaje gusa

  11. Kabano

    12/10/2017 at 11:54 am

    Iriya Koperative rwose ntacyo ivuze nta nicyo ishobora kungura abanyamuryango bayo. Ahubwo iyo bashyiraho “IHURIRO RY’ABARANGIJE KAMINUZA BADAFITE AKAZI” noneho iryo huriro rikaba urubuga bahuriramo buri gihe bibaye ngombwa, bakajya bahura “regularly/régulièrement bakaganira ku kibazo bafite, hanyuma bagafata imyanzuro cyangwa ibyifuzo bashyikiriza inzego za Leta n’iza Private Sector.

    • Edigari

      12/10/2017 at 6:02 pm

      Oya mugomba guhuzwa na leta hagataho mutazavaho mukora amanama yo kugumura rubanda no gutezimvururu.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock