Abadafite akazi mu Rwanda ubu ni ibihumbi 600 – UMUSEKE

Abadafite akazi mu Rwanda ubu ni ibihumbi 600

Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare cyatangaje ko, hagendewe ku gisobanuro gishya cy’abafite akazi, abatagafite, abakora, n’abadakora, mu Rwanda abadafite akazi ubu ni 606 997.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Amb Gatete Claver na Yusu Murangwa umuyobozi w’Ikigo cy’Ibarurishamibare bamurika iyi mibare mishya

Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare cyatangaje ko imibare mishya (Gashyantare 2017) y’abaturarwanda ari miliyoni 11 560 048. Muri bo abagabo ni 5 560 559 bangana na 48% abagore ni 5 990 490 bangana na 52%.

Abanyarwanda bageze igihe cyo gukora (Working age population), ni ukuvuga guhera ku myaka 16 no kuzamura bangana na 6 709 183. Imibare igaragaza ko abafite imyaka 16-30 ari miliyoni 3 137 719 bangana na 27% bya bose, abafite imyaka 31 no kuzamura ni 3 571 464 bangana na 31%.

Abanyarwanda bashoboye gukora habazwe abafite akazi n’abatagafite, hakurikijwe igisobanuro mpuzamahanga gishya cyo kubara ufite akazi n’utagafite cyumvikanyweho n’ababarurishamibare mu Ukwakira 2013, gisimbura icyariho mu 1982 cyanakoreshejwe mu bushakashatsi buheruka gusohoka muri Kanama 2016, abadafite akazi bariyongereye.

Ubushakashatsi bw’Ikigo cy’Ibarurishamire mu Rwanda (National Institute of Statistics of Rwanda, NISR) bwo muri Gashyantare 2017 (ni uburyo bushya bwo kubara abafite akazi hakuwemo abahinzi badasagurira amasoko), bwerekana ko abari mu myaka yo gukora banashoboye gukora mu Rwanda ari 3 625 529 mu gihe imibare yo muri Kanama 2016 yerekanaga ko ari 5 391 515.

Iyi mibare mishya igaragaza ko abafite akazi bahemberwa nibura bakora isaha imwe mu cyumweru ari 3 018 532 mu gihe hagendewe ku buryo bwa kera abari bafite akazi bari 5 149 541.

Abadafite akazi, bagasaba cyangwa biteguye kuba bakora akazi gashya babonye, ubu ni 606 997 mu gihe muri Kanama 2016 abadafite akazi bari 241 974.

Imibare mishya yo muri Gashyantare 2017, igaragaza ko Abanyarwanda bagejeje igihe cyo gukora ariko bakaba batabarwa nk’abafite akazi (Out of labour force), ni 3 083 654 mu gihe imibare iheruka yerekanaga ko ari 1 317 668. Iki kiciro kirimo abahinzi badasagurira amasoko (subsistence agriculture) bagera kuri 1 765 986 n’abandi bari mu zabukuru, abarwayi, cyangwa abasezerewe mu kazi bose hamwe 1 317 668.

Mu rubyiruko, hagendewe ku gisobanuro cya kera imibare y’umwaka ushize (2016) mu rubyiruko rudafite akazi yari 7,1% ubu hashingiwe ku gisobanuro gishya imibare y’urubyiruko rudafite akazi (Gashyantare/2017) ni 21%.

Ku isoko ry’umurimo mu Rwanda, abafite kaminuza ni 6%, abarangije amashuri yisumbuye ni 9%, abageze mu mashuri yisumbuye (ntibayarangiza) ni 5%, abarangije amashuri yisumbuye ni 29% mu gihe abari ku kazi batarageze mu ishuri ari 51%.

Habazwe uko Abanyarwanda bari mu kazi mu mirimo inyuranye y’ubukungu, uburyo bwa kera mu mibare yo muri Kanama 2016, abari bafite akazi mu buhinzi ni 64,1%, mu nganda bari 10,8% naho muri serivise ari 25,1%,  hakoreshejwe uburyo bushya bwo kubara abafite akazi icyo gihe, abari bafite akazi mu buhinzi ni 37,3% mu nganda ni 19% naho muri service bari 43,7%.

Imibare ya vuba yo muri Gashyantare 2017, igaragaza ko hakoreshejwe uburyo bwa kera bwo kubara abafite akazi, abakora mu buhinzi ari 68,3% mu nganda ni 8,5% naho muri servise ni 23,2%. Hakoreshejwe uburyo bushya, abafite akazi mu buhinzi ni 45,9%, abafite akazi mu nganda ni 14,3% naho abafite akazi muri serivise ni 39,8%.

Muri rusange ubushomeri bwari kuri 18,8% muri Kanama 2016 mu gihe bwari kuri 16,7% muri Gashyantare 2017. Abagabo badafite akazi muri Kanama 2016 bari 15,7% naho muri Gashyantare 2017 bari 16,1%. Abagore badafite akazi muri Kanama 2016 bari 22,7% baza kuba 17,5% muri Gashyantare 2017.

Ubushomeri mu mugi bwari kuri 16,4% muri Kanama 2016 naho muri Gashyantare 2017 bwari kuri 18,1%, mu gihe ubushomeri mu cyaro muri Kanama 2016 bwari kuri 19,8% naho muri Gashyantare 2017 bwari kuri 16,2%.

Yusuf Murangwa Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Ibarurishamibare avuga ko bazakomeza gukora raporo imwe mu myaka ibiri igereranya uko umurimo mu Rwanda wari wifashe hagati ya Kanama mu mwaka ubanza na Gashyantare y’umwaka ukurikira.

Guhera muri 2020, Ikigo cy’Ibarurishamire ngo kizatangira gukora raporo enye mu mwaka zigaragaza uko umurimo wari uhagaze mu Rwanda mu mezi ya Gashyantare, Gicurasi, Kanama n’Ugushyingo.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb Gatete Claver yavuze ko iyi mibare igaragaza ishusho nyayo y’uko akazi gateye, ikaba yorohereza abategura igenamigambi ry’igihugu kurikora bafite imibare ifatika.

Umuntu wese winjiza amafranga uko angana kose abarwa nk'ufite akazi. Photo/EvodeMugunga/Umuseke

Umuntu wese winjiza amafranga uko angana kose abarwa nk’ufite akazi. Photo/EvodeMugunga/Umuseke

Ange Eric HATANGIMANA
UMUSEKE.RW

20 Comments

  1. Kamuheza

    09/10/2017 at 11:04 am

    Ngo ni ibihumbi 600? Ese mubibara gute? Umuntu ufite umugore n’abana 3 utunzwe no guhinga kugirango aticwa ninzara byamunanira akajya guca incuro hirya no hino ngo abone abagaburira abana be? Uwo mumushyira mukihe kiciro?

    • yan

      10/10/2017 at 3:12 pm

      nkeka ko iyo uba wasomye inkuru utari kubaza iki kibazo. badusobanuriye pe

    • Eugene

      12/10/2017 at 9:37 am

      Urabaza ngo babibara bate? Urasa nkaho utizeye uko babibara? Ubuse koko uragirango bakwigishe uko babibara? Ahubwo genda wige uko babibara uze ubivuguruze cyangwa ubyemeze. Ikindi nusanga uburyo babibara budakwiye, bizakuzindure ugende ugereyo nkumuntu ufite igihugu kumutima, ubabwire uti mfite navumbuye uburyo bushya bwo kubara ibi cyangwa biriya, uti uburyo mukoresha sibyo, maze ubyerekane.

      Nako kugaya ibyo abandi bakoze nta kindi wirengeje ari amagambo gusa, ntibitwubaka nk’abanyarwanda

  2. Man

    09/10/2017 at 11:16 am

    Nonese ko abadafite akazi ari 600000 ubwo imirimo 1.500.000 izahangwa mu myaka irindwi iri imbere izakorwa na bande?

    • byumbanos

      09/10/2017 at 12:29 pm

      @man: imilimo ibaye myinshi mu Rwanda nk’uko ubivuga,TUZIYAMABAZA abanyamahanga(Congo.burundi…) baze bayikore

    • kubana

      09/10/2017 at 12:34 pm

      Yego ra! Ubu si ukwivuguruza? Cyangwa ni igena migambi rikozwe nabi? Niba rero aribyo koko nimukosore igenamigambi ryanyu rigendane n’imibare ihari ifatika.

      • yan

        10/10/2017 at 3:13 pm

        nonese abanyarwanda bose baramutse bafite akazi ntibyazamura ubukungu bw’igihugu maze tugaha n’abnyamahanga akazi? nta kwivuguruza mbona mo njyewe

    • cyuma

      09/10/2017 at 1:52 pm

      Nibabigeraho koko , muri iyo myaka irindwi haba hari n’abandi biyongereye mu byiciro by’abashaka akazi ,ntago baguma ari 600,000 gusa. Urugero: abana bafite imyaka 15 ,nyuma y’imyaka irindwi bazaba bafite 22 ans ,bari mu kigero cy’abigwaho ko bafite umurimo cg batawufite.

  3. kubana

    09/10/2017 at 12:38 pm

    Ariko n’abakora mu mifuka ndetse n’abahingira magana atanu kugirango baramuke bose ubanza mubabarira mu bakozi. Cyangwa mwabivuze nabi nimuvuge muti umuntu wese urengeje imyaka 16 aba ari mukozi naho abari munsi yiyo myaka ndetse n’abasaza nibo bashomeri bakaba ari nabo bagize uriya mubare wa 600,000!!!!!

  4. uk

    09/10/2017 at 12:48 pm

    Murakoze kubwiyi mibare ariko mujye mwerekana nibyiciro abagore nabagabo muri sectors zitandukanye, akabazo abagabo nibo babona imirimo cyane kuko bo bize kandi banafite na business nyinshi abagore benshi bari mu buhinzi budasagurira amasoko ubushomeri mu bigaragara bwariyongereye muri rusange ikibazo cyanjye ni iki;

    Kuki abagore aribo ubushomeri bwagabanutse kurenza abagabo mu gihe mbere urebye EICV abagore bafite amashuri aribo baba abashumeri cyane kurenza abagabo ariko ubu bikaba byarahinduts?

    Kuva kuri 22.7% ukagera 17.5% ikinyuranyo cya 5% ni kinini cyange mugihe abagabo 0.4% nkuko bavuga “Abagabo badafite akazi muri Kanama 2016 bari 15,7% naho muri Gashyantare 2017 bari 16,1%. Abagore badafite akazi muri Kanama 2016 bari 22,7% baza kuba 17,5% muri Gashyantare 2017”.

    Hakenewe ibisobanuro kugirango hamenyekane iri hinduka ritunguranye kandi rihabanye cyane nibyabanje , nukuvuga ko imirimo mishya yahanzwe yose yafashwe n’abagore ?

    Ese ni gute haba hatakibarwa ubuhinzi butari budasagurira amasoko aho abenshi babaga arabagore babarwa nkabafite akazi, imirimo mishya yose yabavaga mu buhinzi bajya mu bindi 60% yafatwaga nabagabo none ukurikije ibi bipimo bishya byakaba umubare wabashumeri wabagore ahubwo wariyongereye cyane.

    Ibisobanuro birakenewe kugirango tumenye women empowerment nimirimo yahanzwe kuburyo 5% bose bava mubushumeri ndakeka ibi ari byo iyo programme yaba documented nka best practice ikaba yaba replicated.

    Plz GMO, IPAR, RGB n’abandi mukore analysis murebe ubu budasa niba atari umunyamakuru wibeshye.
    Murakoze

    • yan

      10/10/2017 at 3:16 pm

      Ariko njyewe nabonye ibisobanuro barabiduhaye. batubwiye ko ari uburyo bushya butabariramo abahinzi badasagurira amasoko. banadusobanuriye ko akazi n’umurimo bitandukanye. ushobora kuba ufite umurimo ugutunze kdi ubayeho neza, uhinga kdi worora. ariko ntakazi kaguhemba mu kwezi ufite. ubwo uri umuhsomeri ariko mu by’ukuri ntakaibazo kinini ufite kuko ubayeho neza. ibi bituma ariko ibura hari ingamba zifatwa ngo abinjiza mafaranga nabo biyongere.

  5. Batisita

    09/10/2017 at 2:01 pm

    Muri iyi nkuru handitse ngo: “Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare cyatangaje ko imibare mishya (Gashyantare 2017) y’abaturarwanda ari miliyoni 11 560 048. Muri bo abagabo ni 5 560 559 bangana na 48% abagore ni 5 990 490 bangana na 52%”.

    Harya ubwo iyo bavuze ngo abagabo bangana na 5 560 559 naho abagore bangana na 5 990 490 ubwo baba bavuze ukuri cyangwa ntabwo ari ukuri? Cyangwa bashatse kuvuga ko mu Rwanda igitsinagabo (abahungu, abasore, abagabo)bangana na 5 560 559 naho igitsinagore (abakobwa, inkumi, abagore) kingana na 5 990 490. Ari ibyo byo, byaba byumvikana.

    Iyo uvuze “Male” and “Female” bitandukanye na “Man” and “Woman”. So mu Rwanda there are 5 560 559 Male and 5 990 490 Female, not 5 560 559 Men and 5 990 490 Women. Ubutaha abantu bajye bandika ibintu byumvikana neza.

  6. Lili

    09/10/2017 at 3:04 pm

    Those “statistics” on employment rate are not reliable at all. Harimo itekinika rikabije.

  7. Mabya

    09/10/2017 at 5:27 pm

    Ndumiwe ni umwana w’Umunyarwanda koko!!!!!!! Ngo 600,000 Hab. bonyine!! Cyangwa abakora nibo 600,000 batunze abasigaye 12,000,000 Hab. Mathematics zififitse gusa!!!!!!!!!!!!!

  8. Mboni

    09/10/2017 at 7:35 pm

    Uziko ibintu byiwacu byose bimeze nkibya Semuhanuka? Nizereko tutazabyara ba Muhanuka.

  9. fkaaa

    09/10/2017 at 11:28 pm

    sha niba hari umuyobozi ntarumva avuga ibyukuri ni gatete kko ubu ntibaba bareba ngo tuzahanga imirimo miriyoni imwe nigice barangiza ngo ibihumbi 600 indi bazayiha abagande itekinika mwarigabanyije nukwirirwa mubesya umusaza gusa arabizi nuko yicecekera

    • Rugayo

      10/10/2017 at 9:50 am

      None se ni kuki Umusaza bakomeza kumubeshya nawe akicecekera?????!!!!

  10. Habimana Charles

    10/10/2017 at 12:05 am

    Hhhhhhhhh. Mbega statistics ! Ariko ubu uyu mugabo uyobora icyi kigo muri C.V ye narecyeraho gukora muri NISR aza bishyiramo ko yakiyoboye ubu se azavuga ko hakozwe ubushakashatsi! Iyi mibare umuntu wese utaranarangije Amashuri y’ibanze yabonako itekinitse ! Mbega imibare! Mbega kubeshya! Mbega ikinyoma kigaragarira n’uruhinja!

  11. Patrick Nishyirembere

    10/10/2017 at 12:29 am

    Mugani wayandirimbo ibintu byose mu Rwanda byajemo nsayidira. Ukwezi kwashira Yusuf ama miliyoni akajya mumufuka we arukujya hariya hanze agatanga imibare itagendeeye kukuri nakumwe. Gusa ajye abeshya abatuye muri Irak cg USA naho abanyarwanda ukuri turakuzi peeh cyakoze muri 12 million zituye u Rwanda abafite akazi nibo bangana ni 600,000. Muri make bibeshye bacurika imibare kabsa nonese ko ntacy tubasaba baturetse tukibera abashomeri bakareka kubeshya imibare itari real.

  12. Ngofero

    10/10/2017 at 7:49 am

    Abadafite akazi ni ibihumbi 600,000 muri miliyoni zirenga 6 z’abari ku isoko ry’umurimo. Nyamara abazwi na Rwanda Revenue Authority na RSSB, ntibageze kuri 600,000. Ngiyo logic ya NISR. Wa mugani wa Mark Twain, “There are three kinds of lies: lies, damned lies, and statistics.”

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock