Abagenzi baranenga Ikarita ya Tap & Go ko ibatwara amafaranga – UMUSEKE

Abagenzi baranenga Ikarita ya Tap & Go ko ibatwara amafaranga

*Abagenzi ngo hari ubwo icyuma kibatwara amafaranga batabizi kuko bacyegereye,
*Agent ushinzwe gushyira amafaranga ku ikarita ngo hari ubwo umwishyura akakubeshya,
*Ba shoferi ngo bahora mu ntonganya n’abagenzi, ariko kwinuba bigenda bigabanuka,
*Abashinzwe aya makarita ngo baracyakira ibyifuzo by’abagenzi byabafasha kuyanoza.

Tap & Go ni ikarita yaje ari igisubizo bitewe n’icyerekezo cy’igihugu mu bijyanye n’ikoranabuhanga, umugenzi uyitwaza bimworohera gukora ingendo mu mujyi wa Kigali bitamusabye kugendana amafaranga, gusa bamwe baratabaza kampani ibishinzwe gusuzuma neza imikorere y’iyi karita kuko ngo ibatwara amafaranga n’aho bitari ngombwa.

Abagenzi barifuza imashini yakora nka ATM ya bank bo amafaranga akava ku ikarita icyuma kikaguha agapapuro kagaragaza amafaranga usigaranye

Abagenzi bakoresha iyi karita bavuga ko ibibazo bahura na byo hari igihe baba bayifite mu mufuka batambuka iruhande rw’icyuma gitwara amafaranga, ayabo akagenda. Abandi bakavuga ko iyo begamiye imodoka ikarita iri mu mufuka nabwo icyuma kibatwara amafaranga.

Umugenzi utashatse ko amazina ye avugwa yabwiye Umuseke ko abashoferi nabo bagira uruhare mu kubatwara amafaranga kuko hari igihe bakozaho, shoferi atarebye neza akamusaba gukozaho ubwa kabiri amafaranga yabo icyuma kikayatwara nta nkurikizi.

Ati “Shoferi ararangara akakubwira ngo ntabwo wakojejeho bikagusaba gukozaho inshuro ya kabiri, nyamara amafaranga ubwa mbere yagiye.”

Uyu mugenzi avuga ko ikindi kibazo bafite ari uko ntaho bagira ho kurebera amafaranga basigaranye ku ikarita, bagasaba ko Kampani ibishinzwe yabitekerezaho.

 

Abashinzwe gushyiraho amafaranga ku ikarita (Agent) na bo hari ubwo baba ikibazo ku bagenzi

Uyu mugenzi avuga ko hari igihe atanga amafaranga ku ushinzwe kuyashyira ku ikarita, yagera ku modoka akojejeho, ikamwereka ko nta mafaranga ariho, yasubira kuri Agent yamubwira ko atamushyiriyeho amafaranga bikaba ikibazo ntibunvikane bityo agahomba.

Ati “Iyo dusanze nta mafaranga yagiyeho, dusubira kuri Agent wadushyiriyeho amafaranga ugasanga na we ntabyemera, akadusaba gushyiramo andi. Icyiza ni uko badukorera ikarita izatuma tubasha kumenya amafaranga dufiteho uko angana, bamara kuyashyiramo nkamenya umubare w’ayo mfite ku ikariya yanjye.”

Avuga ko hari igihe asaba Agent kumushyiriraho amafaranga 500, yaza gusuzuma agasanga bamushyiriyeho amafaranga 300 gusa.

Yongeye ati “Aya makarita dufite ishobora kuba iri no mu ikofi wakoza ku mashini amafaranga akagenda. Nibura iyi karita bayiha uburyo bwa ATM Card umuntu akajya yikuriraho amafaranga bitabaye ngo icyuma ni cyo kiyatwara uko kishakiye.”

 

Icyuma gikura amafaranga ku ikarita y’urugendo cyashyirwa ku rundi ruhande rw’imodoka

Undi mu bagenzi na we utashatse ko izina rye ryatangazwa yabwiye Umuseke ko Kampani ishinzwe iby’iyi karita y’urugendo yatekereza uburyo icyuma gitwara amafaranga cyakwimurwa bagashaka urundi ruhande rw’imodoka bagishyiraho, kugira ngo nticyongere gutwara abantu amafaranga nta gahunda.

Yagize ati “Wenda umuntu yakozaho ari mu rundi ruhande runaka ku modoka agahita agaruka akinjira mu modoka.”

Yongeraho ko hari ikindi kibazo cy’uko abenshi bongera amafaranga ku ikarita y’urugendo badahabwa agapapuro  kerekana ko amafaranga bashyizwe ku ikarita.

Ati “Uburyo bwiza ni uko abantu bazajya bashyira amafaranga ku ikarita yagera ku modoka yakozaho no ku cyuma hagasohoka akandi gapapuro kerekana ko umukiliya yishyuye amafaranga y’urugendo.”

 

Iki kibazo abashoferi bakivugaho iki?  

Umushoferi muri KBS, ukorera kuri ligne ya Kanombe avuga ko aya makosa abagenzi bagaragaza hari igihe na bo babigiramo uruhare, ngo kuko hari umugenzi uza agakozaho imashini yatse umutuku akibwira ko amafaranga yagiye kandi ntayo afite.

Avuga ko iyo imashini ukojejeho ikarita igacana umutuku bigaragaza ko nta mafaranga ari ku ikarita. Iyo icanye ibara ry’icyatsi bigaragaza ko ikarita iriho amafaranga, iyo yatse umuhondo iba yerekana ko amafaranga yawe yenda gushiraho.

Uyu mushoferi avuga ko hari igihe umugenzi aza agakozaho vuba vuba atanarebye ko nta mafaranga afiteho ugasanga akojejeho kandi amafaranga yashizeho, akitwaza ko yakojejeho gusa.

Yagize ati “Hari igihe tumubwira kujya gushyiraho amafaranga, ahubwo agatangira gutera impaka ngo yakojejeho kandi yakojejeho nta mafaranga ariho, ni aho ngaho abagenzi bagirira ikibazo ntibabyumve ko umushoferi yamubwije ukuri, naho ubundi umushoferi nta kibazo.

Shoferi avuga ko hari abaturage batarabyumva neza, bamwe baba bavuye mu Ntara batarabisobanukirwa, bakabwirwa ngo gura ikarita ukoze ku mashini iri mu modoka agapfa kugenda akumva ko kuba afite ikarita gusa ari ibyo.

Ati “Hari igihe batira, uwo batiye wasanga yarayimuhaye nta mafaranga ariho agapfa kuza, yakozaho agasanga amafaranga yashizeho kera, wamubwira ngo jya gushyiraho amafaranga ugasanga mutangiye gutongana, ariko ubu abenshi batangiye kubisobanukirwa.”

 

AC Group icuruza amakarita akoreshwa mu ngendo ifite na yo icyo ivuga

Munyana Shalon ushinzwe amasoko muri AC Group yabwiye Umuseke ko bagiye babona ibibazo biteye gutyo byinshi cyane uretse ko ubu ngo bisa nk’aho byagabanutse binyuze mu ubukangurambaga bakora mu bantu.

Ati “Akenshi byaterwaga n’uko abantu binjira muri Bus kwa kundi babyigana, umugenzi agasanga ikarita ye yakoze ku cyuma. Imyanzuro ya mbere twafashe ni uko ukozaho ikarita igihe runaka bikagusaba gutegereza iminota mike utarongera kuyikozaho ku buryo ikarita yawe itagira ikindi kibazo yahura na cyo.”

Munyana anavuga ku kuba imashini ikura amafaranga ku ikarita yakorwa nk’uko ATM ya banki ikora.

Ati “Birashoboka ariko twakoze ubwo buryo kugira ngo turinde abagenzi gutinda, gusa igisabwa ni uko abantu babyirinda natwe turi gushaka ibindi bisubizo kugira ngo dukureho burundu ibyo bibazo bikunze kugaragara ku bagenzi.

Yakomeje avuga ko icyo bakangurira abantu ari ugusobanukirwa n’imikorere y’icyuma, ngo iyo bakojejeho ikarita bakwirinda kongera kucyegera. Ikindi basaba abakiliya ni ukumenya neza niba Angent yabashyiriyeho amafaranga nk’uko babisuzuma iyo bagiye muri Banki.

Ati “Icyo dukangurira abantu ni ukubikurikirana nk’uko babikora muri banki, bakore uko bashoboye bagende bafite agapapuro kagaragaza ko mu ikarita ye hagiyemo amafaranga.

Niba yageze ku mu Agent agasanga nta gapapuro afite ye kumuha amafaranga, yakwimukira ku wundi akagenda aho bari bumuhe agapapuro kerekana ko amafaranga yageze ku ikarita ye.”

Munyana Shalon avuga ko ubu bari gukora ubukangurambaga berekana imikorere y’ikarita n’uburyo imashini ikora. Kugeza ubu ngo baracyakira ibitekerezo by’abakiliya bizatuma banoza ikoreshwa ry’iyo karita neza.

Iyi karita ngo hari ubwo igutwara amafaranga kuko wegereye imodoka ku ruhande icyuma gitwara amafaranga kiriho

Ingendo zo mu mujyi wa Kigali mu modoka zitwara abagenzi zisaba ko uzikora aba afite ikarita

Abakiliya barasabwa kubaza Agent ko amafaranga yayashyize ku ikarita

Amafoto@Daddy SADIKI/UMUSEKE

Daddy SADIKI RUBANGURA
UMUSEKE.RW

17 Comments

  1. JADO

    06/09/2017 at 11:41 am

    Tap & Go ntakigenda cyayo
    1. Umuntu arayita uwayitoye akayikoresha ntakibazo
    2. ntumenya amafaranga asigayeho
    3. Ntumenya ko agiyeho
    4. Ntiwashyiraho amafaranga menshi utiny ko wayita agakoreshwa nuwayitoye
    5. Umurongo twatondaga kumodoka tuwutonda kuba Agents rimwe narimwe banadusuzugura
    6. itwara amafaranga yacu ngo nuko tuyegerejeho ikofi cy sac a main kandi iri kumutwango ntawakirinda kuyegera
    7. uwagufata ko uyimwibye ntabimenyetso wabona ko ari iyawe
    8. uyigura nkugura irindazi, nta facture, nta mwirondoro, nta.., nta…
    9.Idutera igihe dushiraho amafaranga buri kanya, buri kanya
    10.uva mu ntara uje kuirebera umujyi umunsi umwe gusa bati gura ikarita,wasubirayo ikagupfira ubusa

    UBU ABAVANTARA TAP&GO NIYO ISIGAYE IBAZENGEREZA

    • k

      06/09/2017 at 4:25 pm

      Tuvugishije ukuri hari ibyiza hakaba n’ingorane; 1. Ikarita iyo uyikojejeho, icyuma kikwereka asigaye ku ikarita (kugirango utayibagirwa ujye uhita uyandika muri phone yawe), 2. Ikarita yawe ushobora gushyiraho ikimenyetso (par ex Jye nazengurukijeho papier collant), Umu-Agent mu gihe arimo kugushyiriraho amafranga uhite umubaza ariho, arabikwereka iyo nta dupapuro afite, 3. Abava mu ntara, hari aba-Chauffeur bamwe nshimira babakorezaho izabo bakabaha ibyo biceri, 4. Nta mahane cg mirwano y’abishyuye atari yo,…
      Ingorane nuko 1. hari abavandimwe yateje ubushomeri (aba-convoyeur, abakarasi, abavunja ibiceri,…), 2. Gutonda umurongo amasaha menshi cg kunyagirwa ufite ikarita birababaza, 3. Ibyapa bitagira aba-Agents ni ikibazo gikomeye (urugero imbere ya beau-sejours, kuri Duterimbere, etc),…
      Ikindi mbona nuko ziriya modoka kwandikaho numero za lignes ntabwo bihagije, kuko hari abajyama bomekaho izo bagendana mu ikofi, ikindi nuko abagenzi bashya birabagora, niba ntacyo byatwara bazandikeho n’amazina yaho zikorera (urugero KIMIRONKO-KACYIRU-NYABUGOGO)

  2. Mwanainchi

    06/09/2017 at 1:44 pm

    JADO, ndabona uri umuhanga wo gusebanya no gukabya kugaya.
    1)Iyi karita iyo ushyizeho amafranga, birashoboka kubona facture rwose, nuko hari bamwe rouleau ishiramo ntibashyiremo indi. Ni ikibazo cyo kurushaho kubagenzura gusa.
    2)N’iyo utahabwa facture, hari uburyo bwo kwegereza ikarta iriya mashini uguriyeho ikerekana amafaranga yose ariho;
    3)Iyo ukojeje ikarita kuri iriya mashini ikwinjiza muri bus, ikwereka ayo itwaye n’asigayemo. Cyeretse niba wowe utabireba ariko niko bimeze.
    4)Ngo bakwibye ikarita bayikoresha! None se amafranga yo iyo bayakwibye
    ntibayakoresha, afite code ibanza gushyirwamo? Mugabanye uburangare igihe muri mu ngendo.
    5) Niba mubizi ko wegereza iriya karita ku mashini ya bus igakuraho amafaranga, kuko bamwe tuninjiramo dukojejeho ikofi cyangwa sac à main, mubikorera iki? Ubwo ni uburangare. Ni nk’aho wavuze ngo: Ntimugacane iyo umuntu akoze mu muriro arashya.
    6)Niba ikarita igutera igihe ushyiraho amafaranga buri kanya, wagiye ushyiraho menshi. Ibyo ni nko kujya kuri station ya essence ukanywa litiro imwe, wagenda ibilometero bitageze ku icumi ugatangazwa n’uko ishizemo.
    Wagira ngo hari abantu bafite icyo bapfa n’iterambere cyangwa impinduka pe!

  3. Gakire

    06/09/2017 at 1:50 pm

    Ni ikoranabuhanga ritaratera imbere, ariko hari icyizere ko iyo serivisi izanozwa ubwo iryo koranabuhanga rizaba rikomeje kugenda ryiyubaka.

    Mu bihugu twumva byateye imbere, ubwo buryo bw’ikarita burakoreshwa. Gushyira amafaranga ku ikarita bigakorwa n’ibyuma byabugenewe mu ikoranabuhanga, amafaranga utanze akaba ariyo ajya ku ikarita yawe, ndetse n’inyemezabwishyu ukayibona. Naho kujya mu modoka ugakoza ku kuma kabugenewe, ahandi iyo wagakojejeho, ntabwo wakongera bwa kabiri ngo bikunde igihe ukiri muri iyo modoka. Ndetse n’iyo umaze kugakozaho, ushobora no kubona igisigaye ku ikarita yawe.

    U Rwanda ruracyagerageza, turizera ko imbere ari heza, n’iryo koranabuhanga rizarushaho gutera imbere. Ariko kandi abashinzwe serivisi nk’izo, twizera ko bagira n’ingendoshuri, cyangwa bakagira n’igihe cyo gukurikirana ibibera hirya no hino ku isi, si ngombwa kuhagenda. Ariko burya gusoma na byo ni byiza.

  4. Akumiro

    06/09/2017 at 1:51 pm

    JADO, icyo udusobanuriye hano, nuko uri indangare. N’uwaguha bus yose ngo ujye uyigendamo, ubanza wayita muri Matheus ukagenda n’amaguru wibagiwe aho wayiparitse.

  5. Mukamugema

    06/09/2017 at 2:12 pm

    Ibyo kumenya amafaranga asigaye ku ikarita icyuma kirabikwereka, kuko iyo ukojejeho hariho umubare wo hejuru usobanura amafaranga gikuyeho n’umubare wo hasi usobanura amafaranga asigayeho.

    Ibyo kuvuga ngo mu gushyirishya amafaranga ku ikarita abantu bajye bajya aho batanga ka receipt byo ni urwenya kuko hari ubwo usanga bose nta n’umwe uri gutanga ako ka receipt, none se icyo gihe wabigenza ute?? wabireka se ?? Ahubwo ba nyiri company bari bakwiye kubwira bariya ba Agents babo kujya baha buri wese ka receipt baba batabikoze bakaba bahanwa.

    Hari n’ikibazo kivugwa ku byerekeye kiriya cyuma gikura amafaranga ku karita, mu bijyanye n’ubuzima bw’umuntu kubera ko imirasire iva muri kiriya cyuma iyo ugikoresheje igihe kirekire ishobora kugutera kansri:”It has been proved that in the long run, exposure to infrared rays might cause cancer”. Hari hakwiye kwiga ubundi buryo bwakoreshwa butagira ingaruka ku buzima bw’abantu.

  6. Gahigi

    06/09/2017 at 2:31 pm

    Ikibazo ahubwo ni iki , amafaranga yagushiriyeho ku ikarita ,uri ahantu ku cyapa hatari umu agent ushyiraho frw ,dore ko hafi ya hose ntabahaba watega ute ??

  7. MUGABO

    06/09/2017 at 2:42 pm

    JYEWE JADO SIMUGAYA YAVUZE UKO ABYUMVA NUBWO WENDA BIMWE YAVUZE ASHOBORA KUBA ATARI AZI KO BIBAHO, GUSA ITS HIS RIGHTS TO SAY WHAT EVER HE/SHE WANTS.SO NTI MUMUVWEBE. KURI IYI TAP AND GO RERO JYE NARAYISHIMYE CYANE KUKO WAJYAGA MURI BUS IGIHE CYO KWISHYUZA UMU CONVOYER AKABAKANDAGIRA AKABAHAGARARA HEJURU BAMWE BATANAKARABYE ABANDI BAKAGUTUKA KUBERA KUTUMVIKANA UKUNTU, ARIKO UBU NI SMART KABISA JYE NSHYIRAHO AMAFRANGA 10000 YEWE KANDI IYO NKOJEJEHO MBONA ASIGAYEHO KANDI NUMVA BINANDINDIRA AMAFRANGA CG BINFASHA MURI MANAGEMENT. UTI GUTE IYO WAJYAGA MURI BUS UFITE 2000 UKISHYURA 230 KUKO JYE NKORESHA KIMIRONKO MUMUGI. WASANGAGA TWADUCERI BAKUGARUJE UDUTAKAYE MUMODOKA ,UDUSIGAYE MUMUFUKA TUKABURA, UDUTAKAYE MUCYUMBA UKUYEMO IMYENDA YEWE NIBYO BICERI WASANGAGA ARI UMWANDA MUWUNDI MUMYENDA YABANTU, UGASANGA NIBA KUKWEZI NGOMBA GUKORESHA 10000 NKAKORESHA 18000. ARIKO UBU NYASHYIRA KWIKARITA NKIBAGIRWA KO ANABAHO NKAGENDA ,NKAGENDA EWANA RWOSE ITS GOOD. KURI INNOVATION BWO WENDA HARI INNOVATIONS BASHYIRAMO NKO KUBA WA LOUDIND AMAFRANGA KURI IZI KARITA UKORESHEJE TELEPHONE MOBILE MONEY,TIGO CASH,AIRTEL MONEY CG UMUNTU AKABA YAGURA BICIYE KURI COMPTE MURI BANK RUNAKA KANDI BIRASHOBOKA KUKO WAMUGANI WA JADO HARIGIHE MBONA ABANTU BATONZE UMURONGO KUMU AGENT KANDI BIDAKWIYE ARIBYO TWARWANYAGA NIZINDI INNOVATIONS ZABAMO GUSALETS GIVE TIME TO THIS TAP AND GO PROJECT THEN EVEN TO THEM STRUGGLE FOR IMPROVEMENT NTIBAZUMVE KO BYARANGIYE

  8. mukama

    06/09/2017 at 3:38 pm

    Erega amakarita ntacyo avuze mugihe izi Bus zidakurikiza amasaha, Smart Transport ntago yashoboka abantu agikora ingendo zitubahiriza amasaha ibindi ntacyo byatumarira kbsa

  9. k

    06/09/2017 at 4:26 pm

    Tuvugishije ukuri hari ibyiza hakaba n’ingorane; 1. Ikarita iyo uyikojejeho, icyuma kikwereka asigaye ku ikarita (kugirango utayibagirwa ujye uhita uyandika muri phone yawe), 2. Ikarita yawe ushobora gushyiraho ikimenyetso (par ex Jye nazengurukijeho papier collant), Umu-Agent mu gihe arimo kugushyiriraho amafranga uhite umubaza ariho, arabikwereka iyo nta dupapuro afite, 3. Abava mu ntara, hari aba-Chauffeur bamwe nshimira babakorezaho izabo bakabaha ibyo biceri, 4. Nta mahane cg mirwano y’abishyuye atari yo,…
    Ingorane nuko 1. hari abavandimwe yateje ubushomeri (aba-convoyeur, abakarasi, abavunja ibiceri,…), 2. Gutonda umurongo amasaha menshi cg kunyagirwa ufite ikarita birababaza, 3. Ibyapa bitagira aba-Agents ni ikibazo gikomeye (urugero imbere ya beau-sejours, kuri Duterimbere, etc),…
    Ikindi mbona nuko ziriya modoka kwandikaho numero za lignes ntabwo bihagije, kuko hari abajyama bomekaho izo bagendana mu ikofi, ikindi nuko abagenzi bashya birabagora, niba ntacyo byatwara bazandikeho n’amazina yaho zikorera (urugero KIMIRONKO-KACYIRU-NYABUGOGO)

  10. KANKUNDIYE

    06/09/2017 at 5:25 pm

    Kuri ligne ya NYABUGOGO-KIMIRONKO,abagenzi bayikoresha mu gitondo na nimugoroba barimo bararira ayo kwarika, kubera ko batabona imodoka. Ariko igiteye impungenge cyane, ni Abakozi usanga mu gitondo batonze umurongo i Nyabugogo bakamara isaha yose batarabona imodoka ibageza ku kazi, bityo igihe bayiboneye bakagera ku kazi baakereewe cyane ku buryo bibateza ikibazo ku bakoresha babo.

    Rwose icyo kibazo inzego zibishinzwe za RURA n’iz’Umujyi wa Kigali zari zikwiye kwicarana zikacyigaho zikagishakira igisubizo gikwiriye kandi kiramba. Bitabaye ibyo, twaba turimo kudindiza amajyambere y’igihugu kuko umukozi kumara isaha yose ku murongo i Nyabugogo kandi yakagombye kuba ari mu kazi bigabanya cyane umusaruro yagombaga gutanga mu kubaka igihugu.

    Abayobozi babishinzwe rwose hamwe na RFTC nibahaguruke bagire icyo bakora amazi atararenga inkombe.

  11. matsiko friday

    06/09/2017 at 6:40 pm

    Abaturage batega imodoka kuri ligne Karuruma – Gatsata – Nyacyonga twararenganye bikomeye; kumara amasaha 2 ku murongo wo muri Down Town mu mujyi ndetse no muri Gare ya Nyabugogo nimugoroba tukahava igicuku kinishye, n’ayandi masaha menshi mu gitondo utegereje imodoka utazi igihe bazoherereza i Nyacyonga,Kabuye,Karuruma ndetse no mu Gatsata (Kanyonyomba), abenshi bakagera ku mirimo bakerewe bakagirana amakimbirane n’abakoresha babo; utibagiwe no kuharwarira imigongo; bimaze kuba agatereranzamba.
    RURA n’izindi nzego zibishinzwe nimutabare rwose.

  12. h

    06/09/2017 at 7:19 pm

    ikibi cy iyi karita ni kimwe gusa: ni uko iyo ishwaratutse iba inactif, amafaranga yari ariho ukayabura, ariyo mpamvu abantu benshi batabikaho amafaranga menshi, kuko uyabura yose, bino bazabivugurure kuko nka ATM ya bank nayo iyo ishwaratutse uba ugifite account amafaranga aba akiriho nubwo yo yaba inactif, ariko iyi urayabura yose,
    icya kabiri: aho abaconvoyeur nibura mwabashakiye akandi kazi cg mwarabirukanye burundu? kuko ikoranabuhanga ni ryiza ariko nanone singombwa ngo ryambure akazi abantu barye ubusa, hagomba kurebwa alternatives, wenda mukabagira bariya bacuruza ayo makarita…. cg mukabyigaho, naho izi karita ntarindi ribi ryazo

    • MUGABO

      07/09/2017 at 8:34 am

      @ H, IRIYA KARITA USHOBORA KUYIKORA SWAP, KURI IRIYA KARITA HARIHO IMIBARE AHUBWO UZAYANDIKE AHANTU NUNAYITA UZAYIKORERE SWAP. NUBWO NANGE NTARAYANDIKA AHANTU ARIKO IYO UMAZE GUSHYIRAHO AMAFARANGA MENSHI UMU AGENT UFITE UBWENGE ARABIKUBWIRA KO MUGIHE ITAKAYE WAKWIFASHISHA IRIYA MIBARE MUKUYI SWAPA. AM SORRY NTAGO NDIMO KUVUGIRA BANYIRI IYI BUSINESS NDAVUGA UKURI GUSA

      • h

        07/09/2017 at 1:16 pm

        great, ntabwo nari nkazi ako gakoryo

  13. RFB

    07/09/2017 at 8:10 am

    Muvandimwe Gakire, imashini z’ino iyo uyikojejeho ikwereka ayo itwaye n’ayo isigaranye kdi hari abakozi bahagije bo gushyiraho amafaranga ku ma cartes, ikindi cyo kuvuga ngo ikarita iyo wegereye machine iyakuraho ihita iyatwara, nitwe twabyikururiye kuko zikiza ntibyashobokaga kuyikozaho kabiri ukiri mu modoka, byatewe na claims zacu tuvuga ngo iyo intervale bayikoremo ku buryo nshobora kuba mfite carte imwe nkakorezaho abantu babiri cg batatu… none bivuyeho bati kidutwarira amafrw. Ibya hano bimeze nk’iby’i Burayi 100% uretse izo settings bahinduye kubera claims zacu. Bavandimwe banyarwanda rero two kuba ba ntamunoza iriya carte ntako isa rwose ji nziza ahubwo bazakemure icy’imodoka zidahagije ku ma lignes amwe n’amwe ndetse n’ubucukike bukabije mu ma modoka hamwe n’imirongo ya mu gitondo na nimugoroba ikabije kuko hari igihe bigufata 2 ou 3heures kugera mu rugo. Ariko wenda bizaza reka dutegereze

  14. Karemera

    07/09/2017 at 1:35 pm

    Ngiryo iterambere rihubukiwe!guhubuka no kwigana ibyo udasobanukiwe nibyo bizahaje igihugu cyacu

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock