Abagore bafashwe ku ngufu muri Jenoside bakabyara, basuye igicumbi cy’intwari – UMUSEKE

Abagore bafashwe ku ngufu muri Jenoside bakabyara, basuye igicumbi cy’intwari

Ku ruhande rumwe nabo ni ubutwari bagize kubyara bakarera abana b’ababahemukiye bikomeye muri Jenoside, uyu munsi aba bagore nabo baje gusura igicumbi cy’intwari ngo bigire ku mateka yazo. Bavuga ko amateka meza y’izi ntwari basuye akwiye kujya avugwa nk’uko havugwa amateka mabi ya Jenoside.

Aba bagore bari baherekejwe n'abagabo babo ubu, na bamwe mu bayobozi ba SEVOTA

Aba bagore bari baherekejwe n’abagabo babo ubu, na bamwe mu bayobozi ba SEVOTA

Abagore bashwe ku ngufu muri Jenoside bagatwita bakabyara, n’abagabo bamwe bafashwa n’umuryang SEVOTA nibo uyumunsi basuye igicumbi cy’intwari i Remera, ngo bahigiye byinshi birimo no kwifuza kugera ikirenge mu cy’intwari z’u Rwanda.

Ku gicumbi cy’intwari ngo bahasanze amateka meza y’u Rwanda, bakabona buri munyarwanda akwiye kuhasura akayamenya nk’uko amateka mabi y’u Rwanda buri wese ayazi.

Asoumpta Kampororo umwe muri bo avuga ko uko buri muntu ajya ku rwibutso kureba amateka mabi yaranze u Rwanda ngo aba akwiriye guhita ajya no kugicumbi cy’intwari kureba amateka meza y’ u Rwanda.

Ibi cyane cyane ngo birakwiye ku babyiruka ngo babashe kwigira ku ntwari.

Bamwe mu rubyiruko bari kumwe bavuga ko bahavanye amasomo akomeye nk’uko bivugwa na Clement Uwimana uhagarariye urubyiruko  rwavutse kubw’ihohoterwa ababyeyi babo bakorwe muri jenoside

Uwimana ati “amasono mvanye aha ni uguharanira nanjye kuba intwari. Icya mbere kugirango ube intwari ni ugukunda igihugu cyawe n’abagituye, ukanubahiriza gahunda za Leta. Ibyo iyo ubikoze uba urimo gutera ikirenge mu cy’intwari zatubanjirije.”

Basuye imva zinyuranye z'intwari z'u Rwanda

Basuye imva zinyuranye z’intwari z’u Rwanda

Kampororo Asoumpta hari byinshi yigiye kuri izi ntwari

Kampororo Asoumpta hari byinshi yigiye kuri izi ntwari

Uwimana asaba urubyiruko gusura hano ngo rutere ikirenge mu cy'intwari

Uwimana asaba urubyiruko gusura hano ngo rutere ikirenge mu cy’intwari

Callixte NDUWAYO
UMUSEKE.RW

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Since 2011 - Copyright 2017 UMUSEKE IT Ltd All rights reserved

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock