Abagore bashimiwe gufasha Musanze kuza imbere mu mihigo – UMUSEKE

Abagore bashimiwe gufasha Musanze kuza imbere mu mihigo

Mu muhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umwana w’umukobwa n’umugore bo mu cyaro ku rwego rw’akarere ka Musanze wabaye ku munsi w’ejo tariki ya 11 Ukwakira, ubuyobozi bw’akarere bwashimiye uruhare rw’abari n’abategarugo mu iterambere ry’aka karere ndetse ko ntawashidikanya ko bagize uruhare mu gutuma aka karere kaza mu myanya y’imbere mu kwesa imihigo ya 2016-2017.

Abagore bashimwe kugira uruhare mu iterambere ry'akarere

Abagore bashimwe kugira uruhare mu iterambere ry’akarere

Muri uyu muhango wabereye mu murenge wa Musanze, abagore bavuze ko ubu bamaze gusobanukirwa uruhare rwabo mu iterambere ry’ingo zabo kubera ubukangurambaga butandukanye bagiye bagezwaho.

Aba bagore bavuga ko ubu binjiye mu rugamba rwo guharanira iterambere ry’igihugu kuko basigaye bashora imari mu mishanga ibyara inyungu mu gihe byahoze ari iby’abagabo gusa.

Nyirarwego Ancille “Umugore wa kera si we w’ubu, kuba abo mu rugo byari ukuturemaza, ubu natwe dufite inshingano mu iterambere ry’ingo zacu, twari abagore baciye bugufi bahora bateze buri kimwe ku bagabo,..ibyo byaje kurangira tumenya icyo dusabwa mu gufasha abo twashakanye kugira ngo dutere imbere.

Avuga ko we na bagenzi be bishyize hamwe bagashinga Koperative yitwa ‘Imyugariro’ ikora ibikorwa by’ubukorikori, akavuga ko bamaze kugera kuri byinshi.

Ati “Njye na bagenzi banjye tutaramenya neza uruhare rw’umugore mu iterambere ry’urugo, benshi muri twe wasangaga ari twe twambara nabi, ingutiya ebyiri cyangwa zirenzeho, nyuma ariko natwe twatangije amafaranga y’ibiceri tutangiza ishyirahamwe…

Ubu rero turi abagore basa neza, batambuka ukavuga uti dore umugore, usibye n’ibyo; imirimo dukora iduhesha amafaranga bikadufasha mu ngo zacu”

Nyiramahirwe Blandine ukuriye inama y’igihugu y’abagore mu karere ka Musanze, avuga ko abagore bo mu Rwanda bateye imbere, ariko ngo by’umwihariko ab’i Musanze kuko mu myaka yashize barangwaga no gutega byose ku bagabo.

Ati “Ni imyaka itari myinshi umugore wo mu Rwanda ahawe agaciro, umugore yari wa muntu ugomba kuba mu gikari agategereza icyo umugabo amugeneye…

Ubu dushimishwa n’uko aho unyuze hose usanga abagore bakora imirimo ibyara amafaranga, basa neza, bakarabye, babaye neza kandi ugasanga akenshi uko basa atari uruhare rw’umugabo, hari benshi babyumvise mbere batera imbere ni nabo duhora twereka abandi ngo babone ko nabo bashoboye.

Umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwamariya Marie Claire avuga ko Leta y’u Rwanda izakomeza gushyira imbaraga mu guha ijambo abagore kuko baryimwe igihe kinini.

Ashimira by’umwihariko Perezida Paul Kagame ukunze guhamagarira abagore kugira ijambo mu gihugu nk’abagabo cyangwa basaza babo kuko bafite uburenganzira bungana mu gihugu cyababyaye.

Ati “Burya iyo ufashije umugore gutera imbere; urugo n’umuryango na byo bitera imbere, ubwo rero uwauteje imbere igihugu muri rusange.

Uwamariya wagarutse ku mwanya wa kabiri aka karere kabonye mu kwesa imihigo mu mwaka wa 2016-2017, yavuze ko abagore bagize uruhare kugira ngo aka karere ka Musanze kagire uyu mwanya mwiza.

Ati “Ubu mu karere dufite benshi batinyutse imirimo twitaga ko ari iya kigabo; ubu bamwe ni abashoferi, abandi bafite inganda, hari abakanishi, abadozi,…nta mukobwa uhezwa mu masomo runaka, abagore bahabwa ikiruhuko iyo babyaye,..ndahamya ko iterambere ry’umugore naryo ryagize uruhare rukomeye mu gutuma tugira umwanya mwiza mu mihigo.

Gusa avuga ko hari ibikorwa bikibangamiye iterambere ry’abagore bishingiye ku ihohotera bakorerwa ririmo nko kubaharika n’ibikorwa byo gusambanya abana b’abakobwa.

Mu karere ka Musanze habarirwa amashyirahamwe agera mu 1 400 y’abagore abafasha mu mibereho yabo ya buri munsi.

Nyirarwego Ancille avuga ko ubu we na bagenzi be basigaye bambara neza kandi ngo banakora imirimo ibahesha amafaranga

Nyirarwego Ancille avuga ko ubu we na bagenzi be basigaye bambara neza kandi ngo banakora imirimo ibahesha amafaranga

Baremeye mugenzi wabo

Baremeye mugenzi wabo

Hari imiryango yorojwe inka

Hari imiryango yorojwe inka

 bahawe inka zizabafasha kwiteza imbere

bahawe inka zizabafasha kwiteza imbere

Mbere yo guhabwa inka basabwe kuzazitaho kugira ngo zibabere intangiro ibakura mu bukene

Mbere yo guhabwa inka basabwe kuzazitaho kugira ngo zibabere intangiro ibakura mu bukene

Bitabiriye iki gikorwa ari benshi

Bitabiriye iki gikorwa ari benshi

Berekanye ko kandagira ukarabe imaze kuba umuco muri Musanze

Berekanye ko kandagira ukarabe imaze kuba umuco muri Musanze

Mukantwari Illuminéw (wambaye ubururu) koperative ayobora yahembewe kuba indashyikirwa

Mukantwari Illuminéw (wambaye ubururu) koperative ayobora yahembewe kuba indashyikirwa

Nyiramahirwe Blandine uyobora CNF mu karere ka Musanze yasabye bagenzi gukomeza gutunyuka

Nyiramahirwe Blandine uyobora CNF mu karere ka Musanze yasabye bagenzi gukomeza gutunyuka

 

Bishimiye uyu munzi wabo ubasanze bakomeje kwivana mu bukene

Bishimiye uyu munzi wabo ubasanze bakomeje kwivana mu bukene

Bacinye akadiho

Bacinye akadiho

Babyinanye n'abayobozi

Babyinanye n’abayobozi

Byari ibirori bishimishije

Byari ibirori bishimishije

Emile DUSENGE
UMUSEKE.RW

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock