Abagore bo muri ANC bahisemo Dlamini Zuma ngo azasimbure Zuma – UMUSEKE

Abagore bo muri ANC bahisemo Dlamini Zuma ngo azasimbure Zuma

Ishami ry’abagore ry’ishyaka ANC riri ku butegetsi muri Africa y’Epfo ryakoze inteko rusange ku cyumweru gishize maze kuri uyu wa mbere batangaza ko bahisemo Mme Nkosazana Dlamini-Zuma ko ariwe wazahagararira ishyaka ANC mu matora y’umukuru w’igihugu.

Dlamini-Zuma yahawe amahirwe yo guhatana mu bashobora gusimbura uwari umugabo we Jacob Zuma

Dlamini-Zuma yahawe amahirwe yo guhatana mu bashobora gusimbura uwari umugabo we Jacob Zuma

Abari muri iyi nteko rusange ni abagore bahagarariye abandi mu bice by’igihugu cyose muri Africa y’Epfo bo mu ishyaka ANC nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Citizen cyaho.

Itangazo ryasohowe n’iri shami ry’abagore rya ANC ryatangaje ko batoye ku bwiganze busesuye Mme Dlamini-Zuma bamugirira ikizere.

Dr Dlamini-Zuma yahoze ari umuyobozi wa Komisiyo y’Ubumwe bwa Africa, ubu ahanganye cyane na Cyril Ramaphosa usanzwe ari Visi Perezida w’igihugu kuko nawe hari benshi bifuza ko ari we uhagararira ANC mu matora.

ANC ishyaka rimaze imyaka irenga 25 ku butegetsi muri Africa y’Epfo riri mu bihe bibi ritigeze ribamo kubera gutakarizwa ikizere na rubanda bivuye ku bibazo bya ruswa, imyifatire mibi n’iindi byaranze abayobozi bayo bikanduza isura y’ishyaka.

Uyu mugore arazwi cyane mu butegetsi bwo hejuru muri Africa y’Epfo kuva  mu 1994, yabaye Minisitiri w’ubuzima kubwa Nelson Mandela, yabaye Minisitiri w’ububanyi n’amahanga kubwa Thabo Mbeki, aba Minisitiri w’ubutegetsi mu gihugu kubwa Jacob Zuma mbere yo kujya mu muryango w’ubumwe bwa Africa.

Nkosazana Claire Dlamini yashakanye na Jacob Zuma kuva mu 1980 babyarana abana bane batandukana mu 1998.

Amatora ahabwamo amahirwe yo kuba yasimbura uyu wari umugabo we ateganyijwe mu 2019.

Nkosazana Dlamini Zuma

Nkosazana Dlamini Zuma w’imyaka 68

UMUSEKE.RW

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock