Trump yashyizwe mu bintu bitatu byarimbura isi – UMUSEKE

Trump yashyizwe mu bintu bitatu byarimbura isi

Abahanga 50 bahawe igihembo kitiriwe Nobel mu bintu bitandukanye, bemeza ko Perezida wa USA Donald Trump na we ari mu bintu bitatu bifatwa nk’ibiteje akaga isi bishobora no kuyirimbura. Mu bindi harimo ibyuka bihumanya ikirere n’intambara ya kirimbuzi ishobora kuba.

Donald Trump ngo nawe ashobora kuzafata imyanzuro yatuma isi irangira

Abahanga bemeza ko ingaruka zo kwiyongera kw’abaturage harimo no kwangirika kw’ibidukikije biri ku mwanya wa mbere mu bintu bizatuma inyokomuntu icika.

Abanyapolitiki bamwe na bamwe bakomeye ku isi na bo bafatwa nk’abantu bashobora kuba ba nyirabayazana b’akaga kagera ku nyokomuntu, muri bo uwa mbere ngo ni Perezida wa USA uriho ubu Donald Trump.

Ikinyamakuru Times Higher Education cyabajije bariya bahanga ibyo babona nk’ibyugarije isi muri iki gihe kandi babazwa niba nk’abahanga hari umuti babona Science yatanga kuri ibyo bibazo.

Ababajijwe bo mu mashami atandukanye nk’ibinyabuzima, ubutabire, ubugenge, ubuvuzi, imibare n’ubukungu ni bo batanze ibisubizo, abo mu buvanganzo ntibabajijwe.

Ibisubizo batanze byerekana ko Facebook na yo ishobora kuzaba intandaro y’intambara n’imyivumbagatanyo y’abaturage bashaka impinduka runaka bikaba byazateza intambara z’urudaca.

Abagera kuri 6% by’ababajijwe bemeza ko abayobozi bafite ubumenyi buke muri Politiki kandi bashaka ko ibyo bavuze bikorwa uko biri na bo bashobora kuzaba intandaro y’akaga muri iyi Isi.

Dr Peter Agre wahawe igihembo cya Nobel mu Butabire mu 2003 avuga ko muri aba bayobozi uza ku mwanya wa mbere ari Perezida Donald Trump.

Agira ati: “Birababaje kuba dufite Umukuru w’Igihugu ukoresha ubujiji bwe akanga kwemera icyo abaturage ba USA bashaka. Uko bigaragara Trump yakina neza muri filimi ya Batman kurusha uko yayobora igihugu.”

Uyu muhanga azageza ikiganiro ku bandi bahanga bakiriho bahawe ibihembo byitiriwe Nobel mu nama yiswe the Times Higher Education World Academic Summit  izabera muri Kaminuza ya  King’s College London kuya 05, Nzeri 2017.

Intambara ya kirimbuzi inugwanugwa muri iyi minsi ishobora gushyamiranya ibihangange bifite izi ntwaro kirimbuzi, iyangirika ry’ibidukikije rigeramiye isi buhoro buhoro hamwe na Perezida Trump nibyo bintu bitatu aba bahanga bahurijeho cyane mu bishobora kurimbura isi.

Dr Peter Agre yahawe igihembo cya Nobel muri 2003 mu Butabire kubera ibyo yavumbuye bita Aquaporins

UMUSEKE.RW

5 Comments

  1. kalimu

    01/09/2017 at 11:20 am

    DONARD TRUMP NI UMUKIRE W’UMUCURUZI, KURUSHA KUBA UMUNYA POLITIC, ILLUMINATTI(SATAN) WATEGUWE NGO AZATEZE AKAGA ISI ITIGEZE IGIRA,BISHOBORA KUBA ARI WE UZARANGIZA ISI.
    TUBITEGE AMASO

  2. chris

    04/09/2017 at 12:20 pm

    Mu izina rya Kristo Trump azabigerageze arebe icyo ijuru rimukorera hhhhh bake basenga bazatuma Imana itabara nkuko byagenze mu gihe cya NOa

    • gilbo

      04/09/2017 at 9:38 pm

      chris ndakwemeye rwoseeeeeeeeeeeeeee

  3. Michel

    07/09/2017 at 5:30 pm

    SENGA RERO UTISENGESHEJE KUKO NA TRUMP ARI KWIYIRIZA UBUSA…. MBISWA MA !!!

  4. Kid Hasha

    11/09/2017 at 9:09 am

    Bene Data nagiraga ngo mbibutse ko igifite itangiriro kigira… Niba utitegute ni akazi kawe! Ntabwo isi izahoraho iteka. Hashize 2000ans bihanuwe! Mat.24:32-44. Etc.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock