Abahanga bibaza aho inyoni zakuye ubwenge bwo kwihisha – UMUSEKE

Abahanga bibaza aho inyoni zakuye ubwenge bwo kwihisha

Iki kibazo abahanga mu binyabuzima ndetse no mu bidukikije bamaze igihe batekerezaho ariko ibisubizo bagerageje kugiha usanga akenshi bivuguruzanya kandi bitamara amatsiko abantu bakunda kwitegereza ibidukikije.

Ubu se wamenya ahihishe inyoni koko?

Abahanga mu binyabuzima bo muri Kaminuza yitwa Exeter Univeristy baherutse gufata amafoto yerekana inyoni zo muri Zambia zari zihishe ahantu mu byatsi k’uburyo utabasha kumenya niba zihari kuko utitegereje neza wagira ngo ntazihari.

Iyo urebye aho izo nyoni ziri ushobora kutabitindaho ukavuga ko ari ahantu hasanzwe hasa hatyo, ko nta nyoni ihari.

Ariko amafoto yerekana neza ko izo nyoni zari zihishe nka kwa kundi abasirikare bihisha ku rugamba ugasanga basa n’ibihuru bihishemo umwanzi.

Inyigo iherutse gusohoka mu kinyamakuru kitwa Nature, Ecology and Evolution yerekana ko inyamaswa zihitamo ahantu runaka ho kwihisha bitewe n’uko hasa ndetse n’uko nazo zisa.

Inyino bita ibishwi nazo zifite ubuhanga bwo guhitamo neza ahantu hafite amabara asa n’ayazo.

Mu kubikora ziba zigira ngo zijijishe ibisiga binini nka za kagoma ziza kuzica zikazirya.

Uko bigaragara izi nyoni ziba zizi uko zo zisanzwe zisa bityo bikazifasha guhitamo aho kwihisha hasa nazo.

Kimwe mu byatangaje abashakashatsi bo muri Exeter University ni uko aho basanze ziriya nyoni atari mu byari byazo ahubwo ari ahantu hitaruye.

Aho zabaga zihishe basanze hari ibyatsi, urumuri, ubutaka n’ibindi…byose bifite amabara asa n’izo nyoni k’uburyo kuzitandukanya n’aho ziba ziri bigoye.

Professor Martin Stevens avuga ko igitera izi nyoni kugira amahitamo nk’ariya bikiri ikibazo kigomba gukorwaho ubushakashatsi burambuye.

Ikindi kandi ngo amagi yazo nayo abundikirirwa ahantu hafite amabara asa neza n’ibihakikije bityo inyoni n’inzoka ziba zishaka kuyarya ntibibashe kuyabona byoroshye.

Inkende n’utuyongwe nazo ni inyamaswa zirya amagi y’inyoni.

Abahanga basuzumye ibyari bigera ku 190 muri Zambia basanga  byose byarashyizwe ahantu hasa neza n’ubwatsi cyangwa ibumba byakoreshejwe mu kwarika ibyari.

Ubusanzwe inyamaswa zireba neza kurusha abantu kubera ko amaso yazo abasha kubona amabara atandukanye kurusha ay’umuntu.

Undi mu bahanga bari muri buriya bushakashatsi witwa Dr Jolyon Troscinanko yavuze ko kugira ngo babashe kubona ziriya nyoni aho zari zihishe ubwo bakoraga ubushakashatsi muri Zambia byabafashe iminota irenga 20 kandi za GPS zabo zari bamaze kubereka ko ziri hafi aho.

Ndetse no kugira ngo babashe kubona zimwe muri zo ngo byatewe n’uko hari izo urumuri rw’izuba rwakubitaga mu maso yazo bityo abahanga bakabasha kuzibona.

Ku byerekeye aho inyoni zakuye ubumenyi bwo kwihisha, bamwe bavuga ko ari Imana yaziburemanye kugira ngo zijye zibona uko zica mu rihumye inyamaswa ziba zishaka kuzirya.

Muri Zaburi 84:1-3 havugwamo ubuhanga bw’intashya mu kubaka icyari hafi y’inzu, ikahashyira ibyana byayo.

Hari abandi bemera ubwihindurize barimo na Prof Claire Spottiswoode wigisha muri Kaminuza ya  Cape Town muri Africa y’epfo uvuga ko kubasha kwihisha kw’inyoni biterwa n’uko amabara y’amababa yazo yagiye yihunduriza uko ibihe byahise ibindi bigataha.

Nubwo abantu babivuga mu buryo butandukanye, ntawabura kwibaza uko inyoni zamenye kwihisha ahantu hafite amabara asa nazo.

Iyi nyoni utayegereye ntiwamenya ntiwayitandukanya n’ibyatsi yihishemo

Abahanga bo muri Kaminuzaya Exeter bavuga ko batangajwe n’ubuhanga inyoni zikoresha kugira ngo zimenye ahantu heza ho kwihisha hasa n’amabara yazo

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

 

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock