Abahanga imideri baravugwaho kwitwaza ‘Made in Rwanda’ bagahenda abaturarwanda – UMUSEKE

Abahanga imideri baravugwaho kwitwaza ‘Made in Rwanda’ bagahenda abaturarwanda

Kuva Leta y’u Rwanda yazamura imisoro ku myambaro ituruka hanze yambawe (second hand/caguwa) kugira ngo agaciro k’ibikorerwa mu Rwanda kazamuke, abakora imideri baravugwaho kwitwaza iyi gahunda kugira ngo bazamure ibiciro by’imyenda bakora.

Ikanzu ikorerwa mu Rwanda ishobora kugura 30 000 Frw

Ikanzu ikorerwa mu Rwanda ishobora kugura 30 000 Frw

Umunyamakuru w’Umuseke ukora ibijyanye no kurimba (fashion) aherutse kujya mu imurikagurisha ry’ibikorerwa mu Rwanda kugira ngo amenye ibiciro by’imyenda n’inkweto byitwa ko bikorerwa mu Rwanda. Yasanze hari imyambaro igura 300 USD (240 000 Frw).

Abanyamideri bakoze iyi myambaro bavuga ko iki giciro kidahanitse bagereranyije n’ibyo baba batanze kugira ngo iboneke birimo ibikoresho, abakozi, ubukode bw’aho bakorera, amafaranga y’ingendo n’imisoro.

Umwe mu bacuruzi b’ibitambaro bivamo imyenda ikorerwa mu Rwanda usa n’unyomoza abakora imideli ko ibitambaro byahenze, avuga ko kuva Made in Rwanda yatangira gushyirwamo ingufu batigeze bahindura ibiciro.

Avuga ko benshi mu banyamideli bakoresha ibitambaro bitanahenze cyane kuko bakunze kugura ibiri hagati ya 5 000 Frw na 25 000 Frw.

Ibiciro bihanitse bivugwa cyane mu bahanga imyenda ugereranyije n’abahanga inkweto. Ndayishimiye Eddy ni ukunze gukoreshereza inkweto mu Rwanda , avuga ko izi nkweto ari zo zimuhendukira ugereranyije n’izituruka hanze.

Ati “Nta gihe kinini gishize nkoresheje inkweto z’ingozi n’izindi za sandari byose bikozwe mu ruhu, zose hamwe zantwaye 30 000 Frw kuko ingozi zampagaze 20 000 Frw, sandari impagarara 10 000 Frw.”

Abakora inkweto bemeza ko badahenda kuko kuva ku bihumbi 20 Frw bashobora gukorera umuntu inkweto y’uruhu kandi ikomeye.

Abahanga mu myambaro bemeza ko imyenda yitwa ko yakorewe mu Rwanda imyinshi ari iyakorewe hanze ahubwo baragize akantu gato bayihinduyeho kugira ngo bagaragaze ko ari umwihariko w’u Rwanda.

Bavuga ko abacuruza iyi myenda bita ko ikorerwa mu Rwanda bavangamo n’ikorerwa hanze kuko ari yo ikomeye.

Mugabo Jean D’amour wigeze kugura imyenda ikorerwa mu Rwanda avuga ko yigeze kugura ishati ariko ko yamupfiriye ubusa kuko yahise ipfuka ikanacuyuka.

Mukeshimana Jeanne we ngo yakanzwe n’ibiciro. Ati “Kugura imyenda iva hanze birahendutse cyane kuruta iyakorewe mu Rwanda, nk’ubu mu minsi ishize nagiye kugura ijipo ikozwe mu gitenge,…

Ntakubeshye igiciro cyayo cyarankanze kuko nasanze ihagaze 25 000 Frw kandi ubundi ayo mafaranga uyajyanye mu iduka ricuruza imyenda yavuye hanze ushobora kubonamo imyenda n’urukweto ndetse n’imirimbo yo mu ijosi cyangwa ku kuboko.”

Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda ivuga ko uko umubare w’inganda z’ibikorerwa mu Rwanda uzagenda wiyongera bizagenda binagabanya igiciro cyabyo.

Nyamara ngo iyakorewe hanze ukayigura 10 000 Frw

Nyamara ngo iyakorewe hanze ukayigura 10 000 Frw

Ndayishimiye Eddy ngo imyenda ikorerwa mu Rwanda ihenda kubi

Ndayishimiye Eddy ngo imyenda ikorerwa mu Rwanda ihenda kubi

Umukobwa wambaye imyenda ikorerwa mu Rwanda burya ngo aba ahagaze akayabo

Umukobwa wambaye imyenda ikorerwa mu Rwanda burya ngo aba ahagaze akayabo

Robert KAYIHURA
UMUSEKE.RW

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock