Abahanzi barashimira RALC kubajyana mu imurikagurisha mpuzamahanga 2017 – UMUSEKE

Abahanzi barashimira RALC kubajyana mu imurikagurisha mpuzamahanga 2017

Abahanzi nyarwanda bitabiriye imurikabikorwa ndangamuco ryabereye mu Imurikagurisha Mpuzamahanga i Gikondo mu Mujyi wa Kigali, barashimira Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (RALC) igikorwa kiza cyo kubaha urubuga rwo kumurika no kwamamaza ibyo bakora.

Dr Nzabonimpa Jacques, Umuyobozi w’Ishami ry’Umuco muri RALC

Guhera ku itariki ya 23 Kanama kugeza ku ya 6 Nzeri 2017, i Gikondo mu Mujyi wa Kigali habereye Imurikagurisha Mpuzamahanga. Abahanzi nyarwanda ni bamwe mu baryitabiriye mu ngaga zabo zose uko ari esheshatu zashyizweho na RALC: Urugaga rwa Sinema, Urugaga rw’Ikinamico, Imbyino n’Ubusizi, Urugaga rwa Muzika, Urugaga rw’Ubwiza n’Imideri, Urugaga rw’Abanyabugeni n’Urugaga rw’Abanditsi. Izi ngaga zose zikuriwe n’Inama y’Igihugu y’Abahanzi (RAC) na yo yamuritse ibyo ikora.  Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco yafashije izi nzego zose kubona amaseta amurikiramo ibikorwa byayo ndetse iziha ibyangombwa byatuma zirushaho kugaragara neza mu ruhando mpuzamahanga.

Dr NZABONIMPA Jacques, Umuyobozi w’Ishami ry’Umuco mu Nteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco avuga ko intego nyamukuru yo kwitabira Imurikagurisha Mpuzamahanga ari iyo kurushaho kumenyekanisha inzego z’abahanzi.

Ati:“Inzego z’ubuhanzi zimaze umwaka zigiyeho ariko abahanzi ubwabo ntibarazimenya, nk’uko mubizi, Imurikabikorwa dukunze kwita Expo ryitabirwa n’Abanyarwanda benshi harimo n’abahanzi, intego nyamukuru yari iyo kumenyekanisha inzego zagiyeho zikamenywa n’Abanyarwanda muri rusange ariko by’umwihariko zikamenywa n’abahanzi ba nyirazo. Intego ya kabiri yari iyo kuvana mu mitekerereze y’Abanyarwanda ko ubuhanzi bukorwa nk’ibintu byo kwishimisha bitabyara amafaranga. Gufasha inzego z’abahanzi kujya muri Expo 2017 byafashije kwereka Abanyarwanda ko umuco ushobora gucuruzwa kandi ukabyarira inyungu ubikora ndetse n’Igihugu muri rusange”.

Inzego z’abahanzi zitabiriye Imurikagurisha Mpuzamahanga 2017 zarabyishimiye. Urugaga rwa Sinema ruvuga ko imurikabikorwa ryarushimishije ngo kuko ryabaye urubuga rwo kurushaho kumenyekana no kwamamaza ibyo rukora kandi ko rwungutse n’abandi banyamuryango nk’uko bisobanurwa na Bwana Niyomwungeri Aaron, ushinzwe Itangazamakuru n’Itumanaho mu Rugaga rwa Sinema.

Ati:”Benshi bagiye bahabonera amakuru y’ukuntu urugaga rukora, abantu batari bari mu mahuriro bagirwa inama y’uburyo bayajyamo kandi nyuma yaho twatangiye kubona amaterefone asaba abantu kwinjira mu ihuriro. Rero rwari urubuga rwiza rwo kumenyekanisha urugaga.”

Niyomwungeri akomeza avuga ko bahungukiye n’abandi bafatanyabikorwa mu kurushaho kumenyekanisha urugaga no kugeza kure ibikorwa byarwo. Anashimira kandi abagize iki gitekerezo ndetse akabasaba ko byakomeza mu rwego rwo kurushaho gukomeza isura y’ubuhanzi.

Ati:”Ababiteguye batekereje neza. Ikintu twebwe nk’urugaga twasaba ni uko ari ibintu cyagakwiriye guhora kibaho. Ibi byari inshuro ya mbere abantu batekereza ko bitazashoboka, noneho ntekereza ko izindi nshuro, hagiye hagakorwa n’iyamamaza mbere yaho ntekereza ko umusaruro wakwiyongera. Biramutse bikomeje ni ukugaragaza isura y’ubuhanzi muri rusange.”

Umwanditsi w’“Isiha Rusahuzi”, bwana Gasimba Farasisiko Saveri, ashima urubuga abahanzi bahawe kugira ngo abantu bitabiriye Imurikagurisha Mpuzamahanga bashobore kubona ibindi bintu bitari ibicuruzwa bisanzwe ahubwo bakabona n’ibindi bijyana n’ubwenge cyangwa se bijyanye no guteza imbere umuco wo gusoma. Uyu mwanditsi akomeza asaba ko iyi gahunda yakomeza ariko ikajya ibanza kumenyekanishwa cyangwa kwamamazwa cyane kugira ngo abantu benshi bayimenye.

Ati:”Hagomba no kwamamaza. Nka kuriya Inteko yari yafashije abantu kubona amasitandi (amaseta), birashoboka ko mwategura n’iyamamaza rireba ibihangano by’ubwanditsi, ibihango by’ubugeni… kubera ko abantu batabimenyereye.”

Bwana Nsanzabera Jean de Dieu na we ni umwanditsi w’ibitabo. Avuga ko iri murika ryamunejeje cyane ngo kuko yacuruje ibitabo ndetse akanabyamamaza ku buryo abatarabiguze bamenye ibyo ari byo n’aho biherereye kandi ko byatanze umusaruro agereranyije n’uko byari ubwa mbere abanditsi bitabira Imurikagurisha Mpuzamahanga.

Mu ijwi riraranguruye, ati:” Eeee! Wikwirirwa uvuga menshi, ririya murikagurisha ryaratunejeje ibihumbi bibiri ku ijana (2000%)! Twarishimye muri make! Murikomeze, iribaye ryose murikore. Gusa ibikwiye guhindurwa ni ibintu bibiri: icya mbere ni iyamamaza. Abantu bakamenya ko imurikagurisha ryabereye aha n’aha harimo n’abanditsi.”

Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco ijyana ibikorwa ndangamuco mu Imurikagurisha Mpuzamahanga 2017, yari ifite intego zitandukanye zirimo kurushaho guteza imbere inganda ndangamuco by’umwihariko, ndetse no guteza imbere umuco w’u Rwanda muri rusange.

 RALC

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock