Abahanzi muri Sinema ngo bazatora uwahanze u Rwanda rushya – UMUSEKE

Abahanzi muri Sinema ngo bazatora uwahanze u Rwanda rushya

Umunyamabanga mukuru w’Urugaga Nyarwanda rwa Sinema (Rwanda Film Federation), Harerimana Ahmed avuga ko abahanzi bo muri Sinema biteguye neza igikorwa cy’amatora, akavuga ko bazatora uwahanze u Rwanda rushya.

Harerimana uyobora abahanzi ba sinema ngo bazatora uwahanze u Rwanda rushya

Harerimana uyobora abahanzi ba sinema ngo bazatora uwahanze u Rwanda rushya

Ngo ubuyobozi bw’uru rugaga busaba abarwibumbiyemo kuzashimangira uwabahaye rugari ubu sinema nyarwanda ikaba iri gutera intambwe ishimishije.

Harerimana Ahmed uyobora uru rugaga ati “Turasaba Abahanzi kuzatora neza, bagaharanira gutera intambwe idasubira inyuma.”

Uyu muyobozi w’abahanzi ba sinema agereranya Paul Kagame nk’umuhanzi w’indashyikirwa kuko yinjiye mu Rwanda rumaze gusenya akaruhanga bundi bushya ubu rukaba rutemba amata n’ubuki.

Ati “Yagaragaje na none ko ari umuhanzi ubwo yahangaga bushya politiki y’Ubumwe bw’Abanyarwanda none ubu twese tukaba twibonamo ubunyarwanda.”

Avuga ko Paul Kagame (uri mu bahatanira kuyobora u Rwanda) afite impano yihariye mu miyoborere bityo kumwima amajwi byaba ari nko kwiyima kandi ufite.

Ngo ibyo akora ntibishakira ineza abanyarwanda gusa ahubwo aharanira ko abatuye umugaba wa Africa batera imbere.

Ati “Si umuhanzi w’u Rwanda n’Abanyarwanda gusa, ni n’umuhanzi wa Africa kuko nyuma yo gushyiraho politiki ntayegayezwa mu Rwanda yatangiye no gutekerereza Africa…

 Abanyafrika n’Isi yose bamaze kumubonamo umugabo w’ikerekezo cy’Isi ku bw’ibiteketezo bye n’ibikorwa bye bitanga icyizere cy’ejo heza h’u Rwanda, Afrika n’Isi muri rusange.”

Avuga ko ibikorwa bya Kagame byivugira kuko bigejeje Abanyarwanda aho batakekaga ko baba bageze mu myaka 23 ishize, by’umwihariko ngo urwego rwa Sinema hari byinshi bafite kumushima.

Ati “Nibutsa Abahanzi bagenzi banjye ko kumutora ari ugutora ejo heza h’inganda zinyuranye z’Ubuhanzi mu Rwanda.”

Abahanzi muri sinema baherutse kuva mu ngando z’itorere ry’indatabigwi baje no guhura n’umukuru w’igihugu abizeza ko Leta y’u Rwanda itazahwema guteza imbere impano z’abana b’u Rwanda.

Uyu muyobozi w’urugaga rwa Sinema mu Rwanda yibutsa abahanzi bagenzi be ko iki gihango badateze kugitatira kuko nta ntore igamburuzwa cyangwa ngo inyure inzira idakwiye.

Joel RUTAGANDA
UMUSEKE.RW

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock