Abahatanaga muri MissRwanda2017 basuye abagore mu bitaro bya Muhima – UMUSEKE

Abahatanaga muri MissRwanda2017 basuye abagore mu bitaro bya Muhima

Ni igikorwa cyashimwe cyane n’abo basuye barwariye mu bitaro by’abagore byo ku Muhima mu mujyi wa Kigali. Abakobwa 14 (uvanyemo umwe ubu urwaye) bahataniraga kuba Miss Rwanda 2017 bazaniye ubufasha bunyuranye abarwariye hano, ngo banifatanye kwizihiza umunsi w’abagore.

Aba bakobwa ubwo bari bageze ku bitaro bya Muhima bateruye bimwe mu byo bazaniye abarwayi baje gusura

Aba bakobwa ubwo bari bageze ku bitaro bya Muhima bateruye bimwe mu byo bazaniye abarwayi baje gusura

Aba bakobwa bazanye ibikoresho binyuranye birimo imyambaro, ibikoresho by’isuku, ibiribwa, ibinyobwa n’ibindi.

Bagendaga basura abari mu byumba binyuranye bigize ibi bitaro.

Basuye umubyeyi wabyaye impanga ebyiri ariko utishoboye bamugenera ubufasha, basura kandi umubyeyi uherutse kubyara abana batatu icya rimwe nawe bamuha ubufasha n’abandi barwariye aha banyuranye.

Nyuma bakiriwe mu cyumba mberabyombi cy’ibitaro bagirana ibiganiro n’umuyobozi w’ibi bitaro Dr Ntwari Ndizeye, abaha ikaze abasobanurira serivisi baha abagana ibi bitaro n’uko abo basuye bamerewe.

Uyu muyobozi yashimye igikorwa cy’aba bakobwa bari bari kumwe kandi na Dieudonne Ishimwe umuyobozi wa Rwanda Inspirational Back Up, kompanyi itegura amarushanwa ya Miss Rwanda.

Linda Umutoniwase wavuze mu izina rya bagenzi be yavuze ko baje kwifatanya n’abarwayi kuri uyu munsi w’abagore. Ati “ntabwo tuwifuriza ababyeyi bacu gusa kuko namwe muri ababyeyi baacu niyo mpamvu turi aha ngo tuganire dusangire umunsi wacu urusheho kugenda neza… tuboneyeho kubifuriza kurwara ubukira, n’umunsi mwiza wihariwe mwe mudahwema kutwereka urukundo nk’abana banyu.”

Iyo bongeye kubonana biyibutsa bya bihe by'irushanwa bagaseka cyane

Iyo bongeye kubonana biyibutsa bya bihe by’irushanwa bagaseka cyane

Aha bari mu biro by'umuyobozi mukuru w'ibitaro bya Muhima

Aha bari mu biro by’umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Muhima

Dr Ntwari aha ikaze aba bashyitsi anabasobanurira imiterere na servisi zo kuri ibi bitaro

Dr Ntwari aha ikaze aba bashyitsi anabasobanurira imiterere na servisi zo kuri ibi bitaro

Miss Rwanda 2017 na Pamela Mutoni wari mu bahabwaga amahirwe

Miss Rwanda 2017 na Pamela Mutoni wari mu bahabwaga amahirwe

Bagiye gusura abarwayi aha barasobanurirwa n'umuforomokazi kubo bagiye gusura

Bagiye gusura abarwayi aha barasobanurirwa n’umuforomokazi kubo bagiye gusura

Hagati mu bitaro, bagendaga basura abanyuranye barwariye hano

Hagati mu bitaro, bagendaga basura abanyuranye barwariye hano

Bamwe mu barwayi bashimye igikorwa aba bakobwa bakoze

Bamwe mu barwayi bashimye igikorwa aba bakobwa bakoze

Aha baganiraga na bamwe mu baganga kuri ibi bitaro bababwira uko abo basuye bamerewe

Aha baganiraga na bamwe mu baganga kuri ibi bitaro bababwira uko abo basuye bamerewe

Miss Popularity, Honorine uzwi cyane nka "Igisabo" afata ifoto n'umwe mu bana yasanze hano

Miss Popularity, Honorine uzwi cyane nka “Igisabo” afata ifoto n’umwe mu bana yasanze hano

Aba bakobwa basuye umubyeyi wabyaye abana batatu icya rimwe baramushima banishimira abana

Aba bakobwa basuye umubyeyi wabyaye abana batatu icya rimwe baramushima banishimira abana

Ngo bashyize hamwe mu gukora ibikorwa byiza

Ngo bashyize hamwe mu gukora ibikorwa byiza

Baganiriye n'abarwayi banyuranye

Baganiriye n’abarwayi banyuranye bababaza uko abana bamerewe

Gusura umurwayi ku bitaro ni ikintu cy'ingirakamaro

Gusura umurwayi ku bitaro ni ikintu cy’ingirakamaro

Batanze ubufasha bw'ibintu bitandukanye, aha bimwe barabihereza ushinzwe 'social' kwa muganga

Batanze ubufasha bw’ibintu bitandukanye, aha bimwe barabihereza ushinzwe ‘social’ kwa muganga

Photos © I.Ishimwe/UMUSEKE

Innnocent ISHIMWE
UMUSEKE.RW

0 Comments

  1. Jado

    09/03/2017 at 12:37 am

    Aba bana b’abakobwa bakoze igikorwa cyiza cyane!

  2. SHARANGABO JEAN DE DIEU

    09/03/2017 at 7:32 am

    well done Bakobwa b’u Rwanda. umuco murawukomeje bigaragara ko ibyo mwatubwirag ari ubuzima mwari mubayeho

  3. J2

    09/03/2017 at 9:48 am

    ICYO MBONYE CYO ABA BAKOBWA BOSE BARARUTA UWABAYE MISS UBWIZA NIMITERERE NTAGO ELSA YARAKWIYE NA 8TH RUN UP MURIBO

  4. Zeal

    09/03/2017 at 10:41 am

    Mukomereze aho Elsa iyatangije umurimo muri woe izanawusoza kdi izagukoresha ibyubutwariii

  5. fizzo

    09/03/2017 at 5:03 pm

    courage,kandi imna ibahe umugisha

  6. cyusa

    10/03/2017 at 11:42 am

    Imana ibahe umugisha bana b’u Rwanda.ndumva muri jye ikiniga cy’ibyishimo

  7. pelagie

    10/03/2017 at 6:53 pm

    mukomereze aho bakobwa beza!mwagize nubutwari,mwanga kwizihiza umunsi wumutegarugori n’umwari mwenyine.musabana nabandi!imana isubize aho mwakuye.

  8. martin

    14/03/2017 at 9:12 am

    nukuri imana ikomeze ibiteho pe ndishimye cyaneee pe gs imana ikomeze ibafashe pe

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock