Abahinga umuceri muri CYUNUZI bashimye ifumbire izakuba kabiri umusaruro – UMUSEKE

Abahinga umuceri muri CYUNUZI bashimye ifumbire izakuba kabiri umusaruro

Abahinga umuceri mu gishanga cya Cyunuzi kiri hagati ya Kirehe na Ngoma barishimira ifumbire nshya y’uruvange bahawe na RAB nubwo ngo batarasobanukirwa nayo neza. RAB ivuga ko ibyo nta mpungenge biteye kuko vuba bazabahugura kuri yo.

Iki kibaya cya CYUNUZI gihingwamo umuceri n'abaturage bo m'uturere twa Ngoma na Kirehe

Iki kibaya cya CYUNUZI gihingwamo umuceri n’abaturage bo m’uturere twa Ngoma na Kirehe

Dr Telesphore Ndabamenye ushinzwe ibyo kongera umusaruro no kwihaza mubiribwa muri RAB avuga ko iyi fumbire ubu ikorerwa mu Rwanda yageragerejwe mu gishanga cya Cyunuzi.

Kuyikorera mu Rwanda ngo bizagabanya cyane amafranga n’igihe byafataga mu gutumiza ifumbire mu mahanga.

Abahinzi bayikoresha aha muri Cyunuzi barayishima gusa ngo ntibarasobanukirwa neza no kuyikoresha nk’uko bivugwa n’umuhinzi Lambert Twagirimana.

Mugenzi we witwa Jean Pierre Nkeshimana ati “abayisobanukiwe ni abayikoresheje mu igeragezwa gusa.”

Icyo bahurizaho ariko ni uko ngo bagereranyije n’iyo bakoreshaga ubushize iyi bakoresheje ubu itanga ikizere cyinshi mu gutanga umusaruro.

Dr Ndabamenye avuga ko ikibazo abahinzi bafite kidateye impungenge kuko vuba aha bazahugurwa ku mikoreshereze y’iyi fumbire.

Ati “amahugurwa muri RAB ahoraho ntibagire ikibazo azatangwa nk’uko yari asanzweho.”

Iyi fumbire ngo biteganyijwe ko izongera umusaruro ukava kuri Toni enye zeraga kuri Ha imwe ukagera kuri toni nibura 8/Ha ihinzeho umuceri.

Abahinzi bavuga ariko ko n’igiciro cyayo kiyongeraho nibura 30 000Frw kuyo batangaga ku ifumbire bashyiraga kuri Ha imwe.

Iyi fumbire yabanje gukorerwa igeragezwa na RAB

Iyi fumbire yabanje gukorerwa igeragezwa na RAB

RAB yaje kwereka abahinzi ifumbire nshya y'uruvangavange izakoreshwa m'umuceri

RAB yaje kwereka abahinzi ifumbire nshya y’uruvangavange izakoreshwa m’umuceri

Abahinzi bavuga ko bagereranyije n'iyo bakoreshaga iyi itanga umusaruro

Abahinzi bavuga ko bagereranyije n’iyo bakoreshaga iyi itanga umusaruro

Elia BYUKUSENGE
UMUSEKE.RW/Iburasirazuba

4 Comments

  1. Ngofero

    31/10/2017 at 9:08 pm

    Imvaruganda zitagira imborera! Beware!

  2. MUJYAMBERE

    01/11/2017 at 8:54 am

    Niba koko iyi fumbire ikorerwa mu Rwanda kandi ikaba itanga toni 8 Kuri Ha, niba aribyo, abayikoze mbasabiye igihembo. Uribaza kuva kuri toni 4 ukagera kuri toni8. Ubwo aba bonaga toni 5 baragera kuri toni 10? Ababonaga toni 8 bagere kuri 16!!!. Abapfuye barihuse. Ha Ha ha ha ha ha. Ni ibitangaza. Ibyo kuvuga ngo hiyongereyeho ibihumbi 30, byo si ikibazo, kuko nawe muhinzi uzakuba 2 umusaruro wabonaga KURI HA. GUSA TUBITEZE AMASO. TONI 8 umuceri bawuguhera kuri 280 ku kilo ubwo wabona 8000 X 280= 2 240 000 Frw X2 = 4 480 000 Frw ku mwaka kuko dusarura inshuro 2;Tuvuge ko waba washoye nibura ibihumbi 500 x2= 1 000 000 Frw . Noneho wowe ubwo wasagura angahe? Ubwo ni 3 480 000 Frw. Ubwo se ntiyaba ahagije?

  3. Bizimana

    02/11/2017 at 1:27 pm

    Rab nayo!ese ayo ma hugu rwa kuki mutayatanze mbere
    Yo kuyiha abaturage?nkeneye igisubizo.

  4. Emmanuel

    06/11/2017 at 7:17 pm

    Iyo fumbire ifite iyihe formulation? Ni NPK yihe? Ikorerwa mu ruhe ruganda mu Rwanda? Niba yongera umusaruro, mwahagaritse gukoresha NPk 17.17.17 mu miceri mu Rwanda hose bityo tukazamura umusaruro w’umuceri mu gihugu hose.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock