Abahinzi ba Soya biyemeje kongera umusaruro kugira ngo bahaze isoko – UMUSEKE

Abahinzi ba Soya biyemeje kongera umusaruro kugira ngo bahaze isoko

Abahinzi ba Soya baratangaza ko biyemeje kongera ubuso basanzwe bahingaho iki gihingwa kugira ngo babashe kuziba icyuho cy’umusaruro wacyo ukenerwa ku Isoko ryo mu Rwanda kuko inganda zitunganya umusaruro wa Soya bajya kugura mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda.

Umurima wa Soya i Kagitumba

Umurima wa Soya i Kagitumba

Uruganda AIF (African Improved Food) rutunganya ibiribwa bikungahaye ku ntunamubiri byiganjemo ifu, mu ntangiro z’uyu mwaka rwashoye miliyoni 60 USD kugira ngo umusaruro w’ibigori na Soya rutunganya wiyongere.

Ubuyobozi bw’uru ruganda bwavugaga ko bwifuza ko uyu musaruro wava kuri toni ibihubi 23 by’ibigori na toni ibihumbi 7 bya soya bikaba nibura toni 35 muri uyu mwaka wa 2017.

Kugeza ubu ariko uru ruganda ruracyakenera kujya kugura Soya mu bihuhu bihana imbibi n’u Rwanda kuko umusaruro wo mu Rwanda udahagije.

Cyprien Semakuru uyobora Koperative y’abahinzi ba Soya mu karere ka Nyagatare (CODPCUM) avuga ko abahinzi bibumbiye muri koperative biyemeje kwagura ubuso basanzwe bahingaho iki gihingwa kugira ngo babashe guhaza isoko.

Avuga ko abanyamuryango 68 b’iyi koperative bongereye ubuso bukava kuri hegitari 15 zikaba hegitari 30 ndetse ko bizeye ko umusaruro wahinzwe kuri ubu buso uzagezwa ku isoko vuba.

Ati «Twagize ibibazo mu gihe cy’imvura  ariko ubu twizeye umusaruro mwiza n’isoko ryiza, twari dusanzwe tugurirwa kuri make ariko ubu turifuza kuzavugana n’uruganda rushya rwa AIF ku buryo bazajya batugurira kuri 420 Frw [ku kilo]»

Mu Rwanda hari koperative ibihumbi 9 z’abahinzi ba Soya biganje mu ntara y’amagepfo n’iburengerazuba batanga umusaruro wa toni ibihumbi  60 buri mwaka.

Uru ruganda AIF rutunganya ibi biribwa bikungahaye ku ntungamubiri rukenera toni 200 buri munsi kugira ngo rubashe gutunganya umusaruro rufitiye ubushobozi.

Leta y’u Rwanda yizeje abahinzi ba soya ko bagomba guhabwa inguzanyo y’igihe kirekire kugira ngo bongere umusaruro.

Abahinzi ba soya bizeza uru ruganda ko bazakomeza gushyira ingufu mu buhinzi bwabo kugira ngo babone umusaruro rukenera.

UMUSEKE.RW

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock