Abahinzi ntibabasha guhangana n’ibiza kuko nta makuru yabyo bagezwaho – UMUSEKE

Abahinzi ntibabasha guhangana n’ibiza kuko nta makuru yabyo bagezwaho

Kuri uyu wa kane ihuriro ry’iyamamazabuhinzi mu Rwanda (FAAS/Forum for Agricultural Advisory Services) ryahuriye mu nama nyunguranabitekerezo. Abahinzi baciriritse bavuga ko bagifite imbogamizi zo kumenya amakuru y’ubuhinzi bigatuma ibiza bibagwaho bibatunguye ntibabashe guhangana na byo.

Rucibigango Mary umuhuza bikorwa wa FAAS Rwanda

Iyi nama y’inteko rusange y’ihuriro ry’iyamamazabuhinzi iterana buri mwaka kugira ngo barebere hamwe ibibazo biba byugarije ubuhinzi n’ingamba byafatirwa.

Muri iyi nama inamurikirwamo ibyagezweho, abayitabiriye bavuze ko umwaka ushize habayeho igikorwa cyo guhugura abahinzi uko bakoresha imiti yo kwica udukoko twangiza imyaka.

Iri huriro ry’iyamamazabuhinzi rivuga ko ryafashije urubyiruko kwinjira mu buhinzi dore ko mu minsi yashize abasore n’inkumi basuzuguraga umwuga w’ubuhinzi.

Ubuyobozi bw’iri huriro buvuga ko ryanagerageje gusakaza amakuru y’ubuhinzi, gusa bamwe mu bahinzi baciriritse bavuga ko batajya bagezwaho aya makuru.

Muhongerwa Judith wo karere ka Nyaruguru  waturutse mu muryango utubura imbuto y’ibirayi, avuga ko mu minsi yashize bahuye n’ikiza cy’izuba ariko ko batabashije kugira icyo bagikoraho kuko cyabatunguye.

Ati “…Cyane cyane mu gihe cy’izuba iyo hariho izuba ryinshi bisaba ko nibura bavomerera kandi na byo ntibiba biboroheye kubera kutagira ibikoresho byo kuhira bityo wa muhinzi akemera akeza ibyo abonye.”

Avuga ko abahinzi baramutse bamenye amakuru y’ibi biza hakiri kate bajya bagerageza bakitegura kugira ngo bishakemo n’ubushobozi bwo guhangana n’ibi biza.

Muhongerwa avuga ko iyi nama ya FAAS ibafasha kumenyana nk’abantu bakora iyamamazabuhinzi ku buryo byabafasha guhererekana amakuru.

Umuhuzabikorwa w’iri huriro, Rucibigango Mary avuga ko iyi nama ifasha abahinzi kwitegura uko bagomba kuzitwara mu gihembwe cy’ihinga gitaha.

Yagarutse kuri gahunda ya Twigire Muhinzi yatangijwe umwaka ushize ariko ko abahinzi batayumvaga neza.

Ati “Abanyamuryangoo basabye ko abantu benshi bamanuka bakegera abahinzi bakayisobanukirwa ndetse igashyirwa no mu bikorwa ku buryo burambye ndetse banasaba ko imfashanyigisho zakwiyongera.”

Avuga ko uyu mwaka bashyize imbaraga mu gusakaza ubumenyi n’amakuru kuko basanze ari byo bikenewe mu bahinzi kugira ngo babone umusaruro utubutse.

Muhongerwa Judith umunyamuryango wa FAAS

Abagize ihuriro ry’iyamamazabuhinzi mu Rwanda

Gafaranga umuyobozi w’ihuriro ry’abahinzi

Josiane UWANYIRIGIRA
UMUSEKE.RW

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock