Abahungu b’u Rwanda bageze i Kigali baje gutangira Tour du Rwanda – UMUSEKE

Abahungu b’u Rwanda bageze i Kigali baje gutangira Tour du Rwanda

Abakinnyi bazahagararira u Rwanda mu isiganwa rya Tour du Rwanda rizatangira ejo bundi, bavuye aho bakorera umwiherero mu kigo cy’amagare i Musanze, kuri iki gicamunsi nibwo bageze mu mugi wa Kigali, bamanutse n’amagare yabo ubu bageze i Nyandungu aho bagiye gucumbika.

Mu mihanda mu mugi wa Kigali bagana i Nyandungu

Mu mihanda mu mugi wa Kigali bagana i Nyandungu

Aba bakinnyi 15 bamaze iminsi mu mwiherero mu kigo cya Musanze bagabanyijemo amakipe atatu; Team Rwanda, Les Amis Sportifs na Benediction Club azaba ahagarariye u Rwanda.

Abo basore ni;

Team Rwanda
Nsengimana Jean Bosco
Patrick Byukusenge
Jean Claude Uwizeye
Ukiniwabo Rene Jean Paul
Didier Munyaneza

Les Amis Sportifs (Rwamagana)
Ephraim Tuyishimire
Rugamba Janvier
Mfitumukiza Jean Claude
Samuel Hakiruwizeye
Uwingeneye Jimmy

Benediction Club (Rubavu)
Gasore Hategeka
Bonaventure Uwizeyimana
Eric Nduwayo
Nizeyimana Alexis
Ruberwa Jean

Ntabwo bari gusiganwa bagendaga bitonze biyereka abanyarwanda bazabashyigikira mu isiganwa

Ntabwo bari gusiganwa bagendaga bitonze biyereka abanyarwanda bazabashyigikira mu isiganwa

Aho banyuraga ku nzira hose bari bishimiwe, bageze i Kigali ku mihanda naho abantu bagendaga babatera akanyabugabo babagaragariza ko babashyigikiye mu irushanwa bazatangira guhatanamo ejo.

Ikipe y’u Rwanda mu gusiganwa ku igare niyo imaze igihe ishimisha cyane abanyarwanda kuko abasore bayo bitwara neza bakegukana iri rushanwa riba ryahuruje amahanga mu myaka itatu ishize.

Isiganwa riratangira ejo bundi ku cyumweru bakora intera yitwa ‘Prologue’ ya 3,3Km bazenguruka hafi ya Stade Amahoro.

Rizaca mu Ntara zose no mu turere twinshi tuzigize, bwa mbere uyu mwaka Tour izaca no mu Bugesera.

Aha ni mu muhanda wa Kicukiro-Niboye ugenda ukagera Kabeza

Aha ni mu muhanda wa Kicukiro-Niboye ugenda ukagera Kabeza

Umutoza wabo Sterling nawe yazanye nabo nawe anyonga

Umutoza wabo Sterling nawe yazanye nabo nawe anyonga

Abahungu biteguye guhatana no kongera gushimisha abanyarwanda

Abahungu biteguye guhatana no kongera gushimisha abanyarwanda

Photos/EvodeMugunga/Umuseke

UMUSEKE.RW

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock