Abakinnyi ba Rayon bafunguye ku mugaragaro ibikorwa by’umufatanyabikorwa wayo – UMUSEKE

Abakinnyi ba Rayon bafunguye ku mugaragaro ibikorwa by’umufatanyabikorwa wayo

Mu gihe benshi mu bakinnyi ba Rayon sports bari mu ikipe y’igihugu Amavubi, abasigaye mu Rwanda bitabiriye umuhango wo gufungura ku mugaragaro ibikorwa bya FezaBet nk’umufatanyabikorwa w’ikipe yabo.

FezaBet yafunguwe ku mugaragaro

Ibikorwa bya FezaBet yafunguwe ku mugaragaro n’abayobozi, abatoza, n’abakinnyi ba Rayon sports

Amakipe ane muri shampiyona y’u Rwanda y’ikiciro cya mbere mu mupira w’amaguru ‘AZAM Rwanda Premier League 2017-18’ ntabwo ari gukina kuko afite abakinnyi barenga batatu mu ikipe y’igihugu yaraye itsinze Ethiopia mu gushaka itike ya CHAN2018.

Ifitemo abakinnyi benshi (8) ni Rayon sports. Abasigaye mu Rwanda barimo abakinnyi b’abanyamahanga n’abanyarwanda batahamagawe bakomeje imyitozo bitegura umukino uzabahanganisha na Police FC tariki 15 Ugushyingo 2017.

Kuko mu mpera z’icyumweru nta mukino bari bafite; abayobozi, abatoza na bamwe mu bakinnyi b’iyi kipe yatwaye igikombe cya shampiyona umwaka ushize bitabiriye umuhango wo gutaha ku mugaragaro ibikorwa by’ikigo gicuruza imikino y’amahirwe ‘FezaBet Ltd’ isanzwe ari umufatanyabikorwa wabo.

Bafunguye ku mugaragaro ibiro by’ubucuruzi bya Kimironko, banemeza ko bifuza abandi bafatanyabikorwa biyongera kuri Skol na FezaBet nkuko Umuseke wabitangarijwe na visi perezida wa Rayon sports Gacinya Chance Denis.

“Komite nshya yatowe irifuza kuzamura urwego rwa Rayon sports. Kubigeraho bisaba amafaranga kandi Rayon ntaho ikura hakomeye usibye mu bakunzi bayo. Mu rwego rwo kubagabanyiriza umutwaro niyo mpamvu twiyemeje gushaka abafatanyabikorwa dukorana kandi twese tukunguka. FezaBet ni umwe muri abo kandi mu minsi iri imbere hazaza n’abandi.”

Abatoza; Olivier Karekezi, Lomami Marcel na Nkunzingoma Ramadhan bitabiriye uyu muhango baherekejwe n’abakinnyi; Umurundi Kwizera Pierrot na Tidiane Kone na Ismaila Diarra b’abanya-Mali.

Basa n'abatamenyereye ibijyanye no guteega

Basa n’abatamenyereye ibijyanye no guteega

Tidiane Kone yabaye umwe mu bakiriya ba mbere ba FezaBet

Tidiane Kone yabaye umwe mu bakiriya ba mbere ba FezaBet

Kwizera Pierrot na Ismaila Diarra bigishwa uko bakina imikino y'amahirwe

Kwizera Pierrot na Ismaila Diarra bigishwa uko bakina imikino y’amahirwe

Gacinya uyobora Rayon na Kizito Safari uyobora FezaBet bakurikirana imwe mu mikino yabaye muri iyi week-end

Gacinya uyobora Rayon na Kizito Safari uyobora FezaBet bakurikirana imwe mu mikino yabaye muri iyi week-end

Gacinya aganira n'umufasha wa Karekezi

Gacinya aganira n’umufasha wa Karekezi

Uhereye ibumoso; Tidiane Kone, Ismaila Diarra na Kwizera Pierrot

Uhereye ibumoso; Tidiane Kone, Ismaila Diarra na Kwizera Pierrot

Roben NGABO

UMUSEKE

 

1 Comment

  1. gashugi

    06/11/2017 at 11:14 am

    karibu fezabet, Rayon izagufasha cyane, icyemezo wafashe ni cyiza

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock