Abakora mu tubari b’igitsina gore batinya kuvuga ihohoterwa bakorerwa n’abagabo – UMUSEKE

Abakora mu tubari b’igitsina gore batinya kuvuga ihohoterwa bakorerwa n’abagabo

Gufatwa nk’indaya, kubakora ku kibuno, ku mabere, kubazwa ibiciro byabo n’ibindi bibatesha agaciro bakorerwa nta bushake bwabo ni ibikorerwa bamwe mu bakobwa bakora mu tubari. Gusa benshi ntibarabasha guhagurukira iri hohoterwa bakorerwa batinya kubura akazi.

 Abenshi babakorakora nta bushake bwabo kandi bikabababaza gusa nta ntege zo kugira icyo babikoraho

Abenshi babakorakora nta bushake bwabo kandi bikabababaza gusa nta ntege zo kugira icyo babikoraho

Abakobwa bamwe bakora mu tubari i Kigali baganiriye n’Umuseke batubwira iby’iri hohoterwa bakorerwa. Hari na hamwe byagaragaye ko ba shebuja/nyirabuja ‘babasengerera’ abakiriya babo ngo babagushe neza.  

Uwo twise ‘Sylvie’ kuko atashatse gutangaza umwirondoro we, yemeza ko bamwe mu bagabo babatesha agaciro kandi ko we na bagenzi be bibababaza cyane.

‘Sylvie’ ati “abenshi badufata nk’indaya kandi tuba twaje mu kazi gushaka amaramuko kimwe n’abandi bose. Ntituba twaje kwicuruza.”

Mugenzi we w’imyaka 24 ukorera mu kabari i Remera (Gisiment) nawe tudatangaza amazina ye yemeza ko bene iri hohoterwa ari ubuzima bwabo bwa buri munsi.

Ati “umuntu aza mu kabari agatangira kugukorakora ku kibuno, mu mabere…ariko nta kundi uba wabigenza kuko wakwivumbura agahita avuga ko umusuzuguye ugasanga umukoresha wawe aranakwirukanye. Turabyakira nyine bikatubabaza ntakundi.”

Undi w’imyaka 22 atangiye akazi vuba mu kabari mu mugi i Nyarugenge yabwiye Umuseke ko mu gihe gito amaze kubona ko hari abagabo baza mukabari banafite gahunda yo gushaka ‘umuserveur’ batahana.

Ati “Umuntu araza akagukorakora akubaza ngo urarangiza akazi ryari ngo dutahane? birambabaza cyane ariko ngatuza nyine ntacyo nabikoraho.”

Henshi mu tundi tubari twagezemo abakobwa bakoramo bahuriye kuri iki kibazo kandi bagahurira ku kuba nanone ntacyo babikoraho, babyakiriye, gusa bifuza ko byahinduka.

Hari umugabo umwe w’ikigero cy’imyaka 35 waganiriye n’Umuseke ukunda kujya mu tubari we yemeza ko gukorakora umukobwa ukora mu kabari nta kibazo abibonamo ngo kuko abakoresha babo baba barabategetse gufata neza abakiriya.

Imyumvire nk’iyi irimo ihohoterwa ku gitsina gore niyo aba bakobwa bakora mu tubari bifuza ko ihinduka, gusa intege zabo kuri izo mpinduka ni nke kuko baba bashaka amaramuko.

Nyamara mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha ingingo ya 276 ivuga ko;

“Umuntu wese usebya cyangwa utoteza undi kubera ko ari umugore cyangwa umugabo, hagamijwe kumutesha agaciro cyangwa kugatesha umurimo we, ahanishwa igifungo kuva ku mezi abiri (2) ariko kitageze ku mezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana abiri (200.000) kugeza ku bihumbi magana atanu (500.000) cyangwa kimwe

Aba bakobwa abenshi nta bumenyi bafite ku mategeko abarengera gusa bazi neza ko ibyo bakorerwa (abatabishaka) ari ihohoterwa rishingiye ku gitsina kandi bifuza ko abagabo bahindura imyumvire bigahagarara kuko bibabaza kandi bibatesha agaciro.

Daddy SADIKI RUBANGURA
UMUSEKE.RW

10 Comments

  1. hhhhh

    08/11/2017 at 5:10 am

    kandi namwe irishonyagiza ryabagore muhora muvuga bazibuka mwabataye murwobo wagirango micyokibazo cyugarije igihugu erega babababishaka babo nimwivanga mubuzimabwabo muzababangamira

    • uwera

      09/11/2017 at 7:43 am

      Uwakunyereka nkagukubita urushyi rwiza rwiza

  2. x

    08/11/2017 at 6:35 am

    PLZ, hari ibyo mutavuze!
    Jyewe nzi umukobwa wakoraga mu kabari gakomeye ahantu hamwe, bukeye Nyirabuja ategeka abakozi bose kwambara “mini”! Uwo mukobwa yarabyanze baramwirukana.
    (Ibi uwabisesengura yakuramo igisubizo)

  3. hey

    08/11/2017 at 6:47 am

    Ariko abagabo ntitukikunde. Ibi avuga nibyo rwose ni sexual harassment ikabije cyane. Mu rwanda sex abuse yaragabanutse ariko sexual harassment iriyongera cyanr. Mumagambo no mubikorwa. Kuki twe tutunva ari ok ok ko umuntu adukora mugituza cg kukibuno ntagahinda dufitanye. Rwose leta nifate bashiki bacu pe

  4. citoyen

    08/11/2017 at 8:32 am

    Ntabwo nange nshyigikiye iyi migirire rwose ni ugusuzugura akazi badukorera. Ariko ku rundi ruhande harubwo ubona imyifatire n’imyambarire yabo akenshi yereka abagabo ko nabyo biri mu byabazinduye!
    Ikindi mbona gitangiye gutera akajagari ni uko gutereta umukobwa bigiye kujya bikugeza mu nkiko nyamara byari ibintu bisanzwe mu mibanire ya muntu ku isi yose. Tugeze n’aho umuntu arega undi ngo yamukoze ku ivi muri 1996!! Musome ibimaze iminsi bivugwa n’abakinnyi ba films iyo za Hollywood.

  5. Utazirubanda

    08/11/2017 at 10:16 am

    N’abagabo ariko mbona iyi sexual harassment nabo bayikorerwa. Umuntu ajya muri salon de coiffure bagiye kwiyogoshesha ugasanga abakobwa n’abagore bashinzwe kubamesera mu mitwe barengereye binjira no mu bituza n’ibitugu amashati bagafungura reka ntiwareba. Iyo ari nk’ubwa mbere uhiyogoshesheje unanirwa no guhakana ugirango utagaragara nk’umuturage. Ariko sibyo. Nabo mubamagane. Muzagere muri Chic down town, kwa Rubangura, imbere y’inkurunziza n’ahandi. Wagirango ni gahunda y’ama salons yose pe. Icyakora nabonye abihagararaho bajya babyanga bakigendera ariko ukabona abahasigaye barasa n’ababashinja ubuturage. Ni ukujya tuhikura kare ejo hatazagira n’abadufatira inyuma zirya paziya baba bashyizeho

  6. kalimu

    08/11/2017 at 10:20 am

    Hari n’ababa bashaka ko ubakoraho rwose,yabona umaze gushyiramo rmwe agatangira kuguserva akwegera,cg akunamaho akagushinga amabere,cg yaboa uri calm cyne utamuvugisha cg ngo umukoreho ugaheruka icupa rya mbere ntiwongre kumubona agu serva warambirwa ugataha da!yasanze babandi bari bumutahane

  7. uk

    08/11/2017 at 2:08 pm

    iki kibazo cyo kiraharhi ariko kiragoye gusa abagabo bagomba kumva ko nta mpamvu nimwe ari abaitwaza uko bambaye nibindi kuko abambaye nkabo ubacaho ahantu hose harimo na bashiki bacu ariko siko aho ubabonye ubakorakora, ikindi kigoye mu kumenyekanisha iki cyaha kuri nyirubwite nukubona ibimenyetso no kubirinda kuburyo cyakurikiranwa, ikindi usanga bavanze hari abamenyereye ingeso mbi nabandi bareba akazi rero ugasanga bigoranye, ikindi nukwihaniza ba nyirububari bamera nkababitegetse bagateka no kwambara imyenda yingano runaka niyo nyirayo yaba atabishaka. Mu bukangura mba njye mbona bakora ibyapa kandi bagategeka ba nyirakabari kubimanika nkuko bamanika ahaneshi ko kunywa itabi bibujijwe bakandikaho izo message zirinda ihohoterwa burya uhageza akayisoma mu mutwe we hari agasigaramo niyo yaba afite iyo ngeso ahita abona ko ahari hatandukanye naho yamenyereye

  8. Uwera

    08/11/2017 at 9:01 pm

    Sha umuseke.com niyo mpamvu muzahora muri website ya mbere mu if not East Africa.murasobanutse wagirango mwaratembereye cyane.Iki kibazo kirakomeye and in general mu rwanda hari ikibazo cya sexual harassement kandi ntibyitabwaho.Nibaza icyo ministeres zibishinzwe ziba zikora (beside kurya imisoro y abaturage) bikanyobera.Nibishyirwemo ingufu nyabune.
    Umuseke nabasabako ubutaha mwazavuga ku kibazo cy abasore batera inda bakanga gutanga indezo.kuko nacyo kireze

    • citoyen

      09/11/2017 at 9:01 am

      hhhh @Uwera: biroroshye gushyira buri gihe ibyaha ku bandi! Watubwira ute ukuntu umukobwa w’imyaka 25-30 bamutera inda, ntawamufashe ku ngufu, yijyanye babyumvikanyeho, ntawe yatabaje,….yamara kubyara ati umuhungu nakurikiranwe mu mategeko kuko yanteye inda? Izo Ministeri uvuga ngo zirya imisoro yawe gusa harya iyo ugiye kwitanga urazimenyesha? Uretse umuntu utarageza imyaka 18 ntawundi ukwiye guteza ubwega ngo bamuteye inda. Mukwiye guhindura mindset, nta Leta ikwiye kubazwa ingaruka z’ibikorwa byanyu!

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock