IVUGURUYE: Abakuru b’ibihugu bitabira irahira rya Kagame bakomeje kwiyongera – UMUSEKE

IVUGURUYE: Abakuru b’ibihugu bitabira irahira rya Kagame bakomeje kwiyongera

IVUGURUYE – Ku gicamunsi cyo kui uyu wa kane abakuru b’ibihugu bitandukanye bya Africa bakomeje kuza mu Rwanda, aho bagomba kwitabira umuhango wo kurahira kwa Perezida Paul Kagame uteganyijwe kuri uyu wa gatanu.

Perezida wa Central Africa Republic Faustin Archange Touadera niwe wageze mu Rwanda bwa mbere.

Perezida wa Central Africa Republic Faustin Archange Touadera niwe wageze mu Rwanda bwa mbere.

Mubamaze kugera mu Rwanda, harimo Perezida Faustin Archange Touadera wa Central Africa Republic wabaye uwa mbere kugera mu Rwanda.

Abandi ba hageze ni Perezida Brahim Ghali wa Sahrawi Arab Democratic Republic, Perezida Ismail Omar Guelleh wa Djibouti, Perezida Mahamadou Issoufou wa Niger.

Perezida Mahamadou Issoufou yakirwa ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali.

Perezida Mahamadou Issoufou yakirwa ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali.

Perezida wa Niger Mahamadou Issoufou agera ku kibuga cy'indege mpuzamahanga cya Kanombe.

Perezida wa Niger Mahamadou Issoufou agera ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kanombe.

Mu bandi, i Kigali hageze kandi uwahoze ari Perezida wa Tanzania Benjamin Mkapa, Perezida Edgar Lungu wa Zambia, na Perezida Macky Sall wa Senegal.

Perezida wa Senegal Macky Sall nawe yamaze kugera mu Rwanda.

Perezida wa Senegal Macky Sall nawe yamaze kugera mu Rwanda.

Mu bandi banyacyubahiro bitezwe muri iri rahira rya Perezida Paul Kagame harimo Umuyobozi w’Umuryango wa Africa yunze ubumwe Moussa Faki n’uwabaye Perezida w’igihugu cya Botswana Festus Mogae.

Muri iri joro kandi, Perezida wa Repubulika cya Congo (Brazzaville) nawe yageze mu Rwanda, akaba yaje akurikiranye na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’igihugu gituranyi cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC). Hahise haza kandi Patrice Emery Trovoada Minisitiri w’Intebe wa São Tomé and Príncipe.

Muri iri joro nanone Perezida Hage Gottfried Geingob wa Namibia yaraye ageze i Kigali, haje kandi Habib El Malki umuyobozi w’Inteko Ishinga amategeko ya Maroc, Mme Fatoumata Jallow-Tambajang Visi Perezida wa Gambia na Gaudencio Mohaba Mesu umuyobozi w’Inteko Ishinga amategeko ya Guinea Equatorial.

Minisitiri w'Intebe Patrice Emery Trovoada

Minisitiri w’Intebe Patrice Emery Trovoada

Mu bandi bamaze kugera mu Rwanda, harimo Vice-Perezida Daniel Kablan Duncan wa Ivory Coast, Perezida Hage Gottfried Geingob wa Namibia n’Umuyobozi w’Inteko Ishinga Amategeko ya Equatorial Guinea witwa Gaudencio Mohaba Mesu.

Uretse aba bamaze kuhagera kandi, byitezwe ko n’abandi bakomeza kuza kuko muri rusange muri iri rahira hitezwe abakuru b’ibihugu na za Guverinoma barenga 20.

Perezida Brahim Ghali nawe yahageze.

Perezida Brahim Ghali nawe yahageze.

Benjamin Mkapa wahoze ayobora Tanzania nawe yaje muri uyu muhango.

Benjamin Mkapa wahoze ayobora Tanzania nawe yaje muri uyu muhango.

Edgar Lungu wa Zambia agera i Kigali.

Edgar Lungu wa Zambia agera i Kigali.

Edgar Lungu wa Zambia nawe i Kigali

Edgar Lungu wa Zambia nawe i Kigali

Perezida Ismail Omar Guelleh ku kibuga.

Perezida Ismail Omar Guelleh ku kibuga.

Perezida wa Repubulika ya Congo Sasou Nguesso nawe ari i Kigali.

Perezida wa Repubulika ya Congo Sasou Nguesso nawe ari i Kigali.

Minisitiri w'Intebe Patrice Emery Trovoada

Minisitiri w’Intebe Patrice Emery Trovoada.

Perezida Hage Gottfried Geingob yakiriwe na Minisitiri w'imari n'igenamigambi Amb. Claver Gatete.

Perezida Hage Gottfried Geingob yakiriwe na Minisitiri w’imari n’igenamigambi Amb. Claver Gatete.

Vice-Perezida Daniel Kablan Duncan yakiriwe na Minisitiri w'ubuhinzi Geraldine Mukeshimana.

Vice-Perezida Daniel Kablan Duncan yakiriwe na Minisitiri Judith Uwizeye

Abandi bayobozi barimo abo mu karere bategerejwe muri iki gitondo…..

Soma inkuru: Abayobozi b’ibihugu barenga 20 baritabira irahira rya Paul Kagame

Amafoto: The Newtimes
UMUSEKE.RW

13 Comments

  1. Rwenya

    17/08/2017 at 6:21 pm

    Tuzabareba gute ngo tubishimire ko batwimye konji? Twaramwitoreye ku busabe bwacu, none kujya kumwizihiza kuri stade Amahoro shwi!!

    • uwqyo

      17/08/2017 at 7:57 pm

      Amahoro yo ntitwayikwiramo pe ninto cyane n’umurenge umwe wayuzura bakabura aho bicara gusa konji yo irakwiye abantu bakajya kwishimira intsinzi

    • Amina

      18/08/2017 at 12:16 am

      Ariko se kuki mubishaka byose? Mufite akazi, none murashaka no kwirirwa kuri stade? Ibya stade mubiturekere twebwe abashomeri, tuzahababera.

  2. Edward

    17/08/2017 at 9:33 pm

    Nibyiza cyane , nibyiza rwose , insinzi bana burwanda

  3. Patrick

    17/08/2017 at 10:14 pm

    hhhhhhhh ntakonji byarangiye wangu gussa ni weekend abishimira intsinzi muzacelebrating afterwork dore afternoon ni Sport mufite umwanya uhagije. His Excellence twamutoye tummukunze duhora ducelebratinga ntampamvu yakonje abatazabishobora muzabirebere kuri TV

    • uwizeye

      18/08/2017 at 6:04 am

      waba uri ku kazi ukanareba TV gute?

  4. Mandevu

    17/08/2017 at 11:11 pm

    Ko abanyakigali bagomba kujya mu kazi, abava za Kimironko, Remera, Kanombe-Kabeza, Kacyiru, amayira yabo asanzwe azaba afunze, bazagera aho bajya gute? Ministri ushinzwe umurimo aragipfuye pe!!

    • Ben

      18/08/2017 at 8:26 am

      Babihinduye buriya haruwateye urusinga.Bavuzeko none arumunsi wikiruhuko.

  5. Dr. Callixte Yadufashije

    17/08/2017 at 11:59 pm

    This is unforgotten day for Rwandans, congratulations again to HE Paul Kagame and Rwandans for this amazing day where HE Standards in front of the world confirming what he will do for his people(Rwandans)

  6. hirwa

    18/08/2017 at 8:19 am

    Ese prez museveni ,prez P.nkurunziza, prez J.Kabila na Prez Magufuli bite?😀😀

    • Muhakwa

      18/08/2017 at 10:35 am

      @Hirwa, abaprezida b’abaturanyi bacu barahombye rwose kutaza muri ibi birori.

  7. kalimu

    18/08/2017 at 8:25 am

    Twishimiye intsinzi y’umukuru w’igihugu cyacu Paul KAGAME N’UMUHANGO WO KURAHIRA KWE INSTINZI YE NI INTSINZI Y’ABANYARWANDA BOSE.TUMWIFURIJE ISHYA N’IHIRWE MU MIRIMO YE.UWITEKA IMANA IMUHE UMUGISHA WE N’UMURYANGO WE ,N’IGIHUGU CYACU ABEREYE UMUYOBOZI

  8. GAHUZAMIRYANGO

    18/08/2017 at 8:46 am

    NGIRANGO ABASABAGA KONJI MWASUBIJWE, UBUNDI TUBYINE INTSINZI,DUCINYE AKADIHO, DUSOME NO KUGATAMA ARIKO NTIDUKABYE KUKO PAUL KAGAME NTABIKUNDA. Buriya abataje bohereje intumwa zibahagararira. U M U N S I M W I Z A M W E S E.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock