Abanyamadini muri Politiki: Ngo abavuga ko bakoreshwa ntibibeshya ariko hari ubakoresha – UMUSEKE

Abanyamadini muri Politiki: Ngo abavuga ko bakoreshwa ntibibeshya ariko hari ubakoresha

*Ku nshuro ya mbere amadini yinjiye mu bikorwa byo kuba indorerezi,
*Ngo amatora bayabonye nk’ubukwe…Bish. Rucyahana ati “Ni ubudasa mu bundi.”

Bishop Rucyahana John uyobora ihuriro ry’amadini n’amatorero mu Rwanda avuga ko kuba aba basanzwe bafatwa nk’abahuza abantu n’Imana bakomeje kugaragara mu bikorwa bya Leta, nta nzira baba batannye ndetse ko nta rwegwo rwa Leta rubakoresha ahubwo ko umuhamagaro bafite ubasaba no kugira uruhare mu mibereho myiza y’abayoboke babo.

Bishop Rucyahana avuga ko bafite ubakoresha ariko ko atari uwo bamwe bakeka

Bishop Rucyahana avuga ko bafite ubakoresha ariko ko atari uwo bamwe bakeka

Mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye mu cyumweru gishize, abanyamadini banabaye mu ba mbere basabye ko itegeko Nshinga rihindurwa binjiye mu bikorwa byo kuba indorerezi ku nshuro ya mbere.

Bishop Rucyahana John uyobora ihuriro ryabo avuga ko ntawe ukwiye kumva ko amadini n’amatorero yatannye ku murongo wayo kuko kugira uruhare muri ibi bikorwa biri mu nshingano zabo.

Avuga ko Bibiliya isobanura umuhamagaro w’abizera, ngo amadini agomba kuba umugisha kandi akawuhesha abandi.

Amadini ngo ntiyahesha umugisha abantu adahereye ku mibereho myiza yabo. Ati “Abafite umugisha bagomba kuba bafite ikintu cyose gituma umuntu agubwa neza.”

Bishop Rucyahana avuga ko bimwe mu bituma umuntu agubwa neza ari ukubona ibimutunga no kumenya kubana n’Imana n’abantu bagenzi be, akavuga ko byose bitagerwaho hatabaye politiki.

Ati “Politiki bivuga gucunga, kurinda cyangwa guteza imbere abantu n’ibyabo.”

Uyu muyobozi w’Itorero ry’Abangilikani avuga ko ibyo kumva ko amadini atagomba kugira uruhare mu miyoborere ari imitekerereze ya Gikoloni.

Ikizajyana umuntu mu ijuru ngo ni agakiza kandi, ako agakiza ngo ntikagizwe n’amasengesho gusa.

Ati “Agakiza kajyana na economy (ubukungu), kajyana n’imibereho myiza, kajyana n’imiyoborere y’umuntu…Nitutajya muri ibyo bintu tuzaba dutakaje igice kinini cy’ibyo duhamagarirwa.”

Bamwe mu banyamadini bari mu basabye ko itegeko Nshinga ryahindurwa kugira rikureho imbogamizi zari mu ngingo ya 101 zabuzaga Kagame Paul kwiyamamaza mu matora yarangiye mu cyumweru gishize.

Bishop Rucyahana avuga ko byagombaga no kuba ngombwa ko aya madini akurikirana ko ibyo basabye byagenze neza ndetse ko n’abahanganye n’uwo basabiye gutorwa batariganyijwe.

Yagarutse ku bivugwa ko abanyamadini bakoreshwa n’inzego za Leta, avuga ko batahakana imvugo yo gukoreshwa ariko ko badakoreshwa na Leta.

Ati “Turakoreshwa n’uwaduhamagaye, tuvuze ko tudakoreshwa twaba tubeshye, turakoreshwa n’uwaduhamagaye kuko uwaduhamagaye tugomba kumukorera ibyo tugomba kumukorera byose ariko ntabwo dukoreshwa n’abandi.”

Yagarutse ku mateka mabi u Rwanda n’Abanyarwanda banyuzemo, avuga ko amadini n’amatorero yitwaye nabi ku buryo hari icyo yishinja.

Ati “Turumva ko dufite iryo deni, dufite umurava, dufite umuhamagaro wo gukorera Abanyarwanda ibyo tugomba kubakorera byose.”

 

Amatora bayabonyemo ibirori bidasanzwe…

Bishop Rucyahana wagarutse ku gikorwa cyo gukurikirana ibikorwa by’amatora nk’indorerezi, yavuze ko amadini afite inshingano mu gutsura ubumwe n’ibiteza imbere Abanyarwanda.

Avuga ko ibyo biboneye muri iki gikorwa bakoze ku nshuro ya mbere, babonye ko amatora y’I Rwanda afite ubudasa nk’ibindi bikorwa u Rwanda rwihariyeho.

Agaragaza ibyo indorerezi zabo zabonye, Bishop Rucyahana avuga ko n’ubwo atari agashya mu Rwanda ariko ari agashya ku banyamahanga kubona imitwe ya politi yishyira hamwe n’umutwe wa politiki uri ku butetegestsi.

Yagarutse kandi ku mitegurire y’igikorwa cy’amatora, avuga ko uburyo cyateguwe byasaga nk’ibirori bidasanzwe.

Ati “Hari imitako, hari ibisabo, ibiseke, bahateguye inshinge, murumva nk’Abanyarwanda ako gaciro n’umuco bagiye bagaragaza twe twabibonyemo nk’amakuru akomeye cyane y’icyo bashatse kugaragaza.”

Muri iki gikorwa bari bafite indorerezi 94, Rucyahana avuga ko agatotsi babonye muri aya matora ari abantu babanje kwibura kuri lisiti y’itora.

Ati “Twabonaga kiri buze kuba ikibazo ariko biradutangaza ukuntu Komisiyo y’Amatora yaje kukivugurura vuba.”

Avuga ko muri iki gikorwa nta bufasha bahawe ko bakoresheje amafaranga aturuka mu bwitange bw’abayoboke n’ubw’abanyamadini.

Izi ndorerezi zaturutse mu madini n'amatorero atandukanye yo mu Rwanda

Izi ndorerezi zaturutse mu madini n’amatorero atandukanye yo mu Rwanda

Umuyobozi wa AEBR , Pasiteri Munyamasoko Gato avuga ko na bo bashimye igikorwa cy'amatora

Umuyobozi wa AEBR , Pasiteri Munyamasoko Gato avuga ko na bo bashimye igikorwa cy’amatora

Vice-Presindente wa EPR Rev Julie Kandema na we ngo banyuzwe n'uko amatora yagenze

Vice-Presindente wa EPR Rev Julie Kandema na we ngo banyuzwe n’uko amatora yagenze

Martin NIYONKURU
UMUSEKE.RW

24 Comments

  1. Kagabo

    07/08/2017 at 1:49 pm

    Ndemera ko abanyamadini batagomba guceceka iyo abaturage bamerewe nabi. None se Bishop azajya ajya mu bukwe bw’amatora gusa. Ko ntajya mwumva avuga kuri Nzaramba? Ko ntaramwumva avugira abazunguzayi, Ko ntaramwumva avugira abana bo mu mihanda, ko ntaramwumva avuganira abahinzi borozi? Ubwo bukirisitu bwanyu buranshisha, dore ko urebye amavo n’amavuko ya Eglise anglicane uyasanga muri politiki.

  2. Mukristo

    07/08/2017 at 2:37 pm

    Kuva gusenga Imana, ukanayigisha, wasohoka mu rusengero ukajya gusenga umuntu, warangiza ukanabibonera ibisobanuro!! Yezu ati: “Ntawushobora gukorera abami babiri: azanga umwe akunde undi, cyangwa azibanda kuri umwe asuzugure undi. Ntimushobora gukorera Imana na Bintu” (Matayo 6, 24). Arongera ati: “Ibya Kayizari mubisubize Kayizari, n’Iby’Imana mubisubize Imana” (Luka 20, 25). Arongera ati: “Nimwiyimbire …. mwe muteshga abantu irembo ry’ingoma y’ijuru! Ubwanyu ntimwinjira, maze n’ababishaka ntimureke binjira” (Matayo 23, 13-14). Ariko Mana we!!!!

  3. HK

    07/08/2017 at 2:59 pm

    ndumiwe koko!!
    erega bose mumatora bari barakajiije umurego ngo Imana yaratubwiye dusenge cyane itwereke ahazaza h’Urwanda bati nuko yatweretseko PK azatsinda hhh Imagine..nimpumyi yari kukubwira uzatsinda aya matora ariko abo banyamadini birirwa bahemuka hejuru yibifu byabarenze puuu..

  4. Kazitunga

    07/08/2017 at 3:01 pm

    Kiliziya ni imwe itunganye Gatolika abandi ni abo gusetsa imikara.harakabaho Caritas ifasha bose itarobanuye.

  5. Ikibasumba

    07/08/2017 at 3:31 pm

    Hehehe n’ijambo ry’imana mumvugo yabo, amatora n’ umuntu byabarutiye imana.

  6. Kamali Aloys

    07/08/2017 at 3:51 pm

    Harya Yesu mukorera yigeze ajya kwivanga mu miyoborere ya Herodi cg ngo amurebuzwe ??? Ibi ni ukwivanga rwose. Aba bagabo nyoberwa za Bibiliya basoma aho bazandikishije.

  7. kalinda

    07/08/2017 at 4:20 pm

    mbega abashumba weeee!icyacumi n’amaturo ntibibahaza kuburyo mukomeje kwibera abashumba b’inda zanyu? shame on you! mukorera Imana yihe?

  8. Tsong

    07/08/2017 at 4:34 pm

    Ikikwereka uwabatumye niki, bose bakorera SHitani, a.k.a Rusiferu. Ntimukavange amasaka n’amasakaramentu, ntimukavange Ubwami bw’Imana n’ubwami bw’Isi. “Ibya Kayizari mubisubize Kayizari, n’Iby’Imana mubisubize Imana” (Luka 20, 25)

  9. gakuru jean paul

    07/08/2017 at 5:31 pm

    Erega murabikomye kandi barimo gufasha mu kubaka Igihugu no kubanisha Abanyarwanda. Nyamara ntimwigeze mwamagana Abanyamadini bagize uruhare muri Jenoside, basenyeyeho abakristu za Kiliziya bahungiyemo, bazibatwikiyemo, bitabiriye inama zo kurimbura Ubwoko, etc…..

    None abafasha mu kubaka igihugu nibo mugize abasazi. Ese mwibagiwe ko Ubuyobozi bwose bushyirwaho n’Imana, none ngo Abanyamadini nibicare barebere!!!!

    Muzajye munenga abakora ibisenya, ariko abafasha mu kubaka Igihugu jyewe ndabashima.
    Congs Bishop!!!

  10. Barakamfitiye Jack

    08/08/2017 at 1:16 am

    Ubuse ntaburiganya bwabaye biturutse kurizo ndorerezi kandingo ni abakristo?

  11. ndizeye

    08/08/2017 at 6:16 am

    @gakuru. kuki uvuga kurwanya abakora nabi kandi umaze kuvuga ko abayobozi Bose bashyirwaho n’Imana???

  12. Kagabo

    08/08/2017 at 8:32 am

    Abanyamadini bacu bazabajyane mu rugendo shuri muri RDC.

  13. Kanyarwanda

    08/08/2017 at 8:57 am

    Ni ni uko Ndorerezi mwe, nimukomereze aho na Mgr. Nsengiyumva yari indorerezi icyo gihe. Erega ntago wavuga iyobakamana usize umuco n’iby’iwanyu waba ubeshya! Mukomeze mubahe murye no ku by’isi iraryoha abadive barabivuze bati:”……REBA MAZU AMAZU MEZA TWIYUBAKIYE, MAZE UREBE N”ABAGORE TWIRONGOREYE…”

  14. rugero

    08/08/2017 at 10:17 am

    Ariko mu rwa Gasabo haracyarimo abantu bacye bagifit’ibitekerezo cg ibitekerano byo muri1994,nonese ikosa Mgr Rucyahana yakoze n’irihe? kuko bafasha mu kubak’igihugu?abatabumva turabumva abo Aribo gusa baribeshya ntituzasubir’aho twavuye igihugu kiyobowe n’abagabo batekereza neza

  15. ndizeye

    08/08/2017 at 11:35 am

    Mgr rucyahana ntabwo narinziko akiba muby’amadini kuko mperuka yarashaje ahgahabwa ikiruhuko k’izabukuru none ahagarariye idini rihe kandi yarasezerewe ku buyobozi ESE ko mperuka aba murikomisiyo ya Leta y’ubumwe n’ubwiyunge ubwo ayobora hombi

  16. Kazitunga

    08/08/2017 at 11:58 am

    Komereza aho Rucyahana we kila mutu na muzigo yake nizere ko ntawe uzongera kuvuga ngo baranshutse.

  17. Manzi

    08/08/2017 at 12:47 pm

    Ahhhaa ngo ubuyobozi bwose bushyirwaho n Imana,… uzajye kubeshya abahinde kuko n abaheburayo baziko icyo arikinyoma

  18. Kamali Aloys

    08/08/2017 at 12:48 pm

    It is not fair rwose!! Bishop muri polotiki ni ugutandukira. Erega ikibi cya politiki isaba kubogama kugira ngo urengere inyungu runaka. Ng’uko uko abanyamadini bamwe wavugaga bishoye muri genocide yakorewe abatutsi. Ikiza bahitamo bakaba abanyapolitiki bikagira inzira ariko kubivanga byombi ntibijyana rwose!!

  19. kalisa

    08/08/2017 at 2:35 pm

    Ubuyobozi bwa Kiliziya na bwo bwari bufite ijambo rinini muri Repubulika ya kabiri, none aba na bo baraje? Come on. Nzaba ndeba. Reka tubihe igihe gusa. Kugeza ubu mbona amateka nta somo adusigira pe.

  20. john

    08/08/2017 at 3:08 pm

    mwibuke ko mu myaka yashyize twaregaga abasenyeri ba kiriziya gaturika ko bambaraga imidari ya MRND

  21. makenga

    08/08/2017 at 3:09 pm

    Nizere ko Kiliziya Gatolika irati kumwe nabo ? kuko yo itagomba kujya muri Politike? bazabihariire Rucyahana na bagendi be!

  22. makenga

    08/08/2017 at 3:16 pm

    Rucyahana yamaze kwirenza diyoseze ya shyira ( Musanze) na hotel ishema none arashaka no kurya andi madine c? aramenye azahagararire inda ye naho itorero rirarendana ntiyanaryigezemo ahubwo yari umuryi waryo!

  23. Abimana Joel

    08/08/2017 at 4:46 pm

    Kuva na kera,AMADINI nayo aba yishakira UMUGATI.Niyo mpamvu yivanga cyane muli POLITIKE.Niyo mpamvu muli 1994,Abakuru b’amadini hafi ya bose bakoze GENOCIDE.Urugero,Bishops bose bo muli Anglican Church,aho Bishop Rucyahana asengera,bose bashinjwa Genocide uretse Bishop umwe witwa MVUVABANDI wa Kigeme Parish.
    Anglican Church ikomoka kuli Politicians.Yashinzwe n’Umwami wo muli England witwaga Henry VIII.Yasabye PAPA (Pope) kurongora undi mugore.Noneho PAPA yanze,UMWAMI ashinga Anglican Church,arongora n’undi mugore.Bishop Rucyahana nareke kubeshya abantu.Ntabwo ari imana bakorera,ahubwo bakorera inda zabo nkuko Bible ibivuga muli Romans 16:18.
    Namenye kandi ko Ubutegetsi bw’imana buzaba buyobowe na YESU,nibwo buzahindura ISI paradizo kuko abantu batabishobora.Imana yacu yitwa Yehova izabanza imenagure ubutegetsi bwose bwo mu isi nkuko tubisoma muli Daniel 2:44.Ndibutsa RUCYAHANA yuko Bible ivuga ko abantu bose bakunda ibyisi,ari ABANZI b’imana nkuko tubisoma muli Yakobo 4:4.

  24. TUGANIRE

    09/08/2017 at 10:22 am

    NDUMVA NTANGIYE KUGARUKIRA ABAYEHOVA BAHISEMO KUMESA KAMWE.AHAAA NZABA NDORA NI UMWANA W’UMUNYARWANDA!

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Since 2011 - Copyright 2017 UMUSEKE IT Ltd All rights reserved

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock