Abanyamahanga baba mu Rwanda binyuranyije n’amategeko imibare yabo ntizwi – UMUSEKE

Abanyamahanga baba mu Rwanda binyuranyije n’amategeko imibare yabo ntizwi

*Amategeko aremereye aratungwa agatoki…

Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu n’iterambere mu bihugu by’ibiyaga bigari (GLIDH/Great Lakes Initiative For Human Rights and Development) uvuga ko imbanzirizamushinga ku bushakashatsi wakoze mu mwaka wa 2017 ku bimukira baba mu Rwanda, bugaragaza ko hari abantu benshi bahaba  mu buryo budakurikije amategeko ariko imibare yabo ikaba itazwi kuko banga kwigaragaza kubera amategeko abahana akarishye.

NDENGEYINKA William Umuyobozi wa Progaramu muri GLIDH avuga ko amategeko aremereye ari mu bituma abantu bihisha

NDENGEYINKA William Umuyobozi wa Progaramu muri GLIDH avuga ko amategeko aremereye ari mu bituma abantu bihisha

Mu biganiro mpaka n’impuguke mu birebana n’abimukira, umuryango GLIDH uvuga ko  hakwiye kubaho uburyo butinyura abo bantu bose baba basa n’abihishe  bakajya ahagaragara.

Ngo ibi bizatuma imibare yabo imenyekana bityo n’abafite ibibazo bibashe gukemurwa  kandi ngo igihugu  kimenye  umubare w’abagituye barimo Abanyarwanda ubwabo ndetse n’abanyamahanga.

Umuyobozi wa gahunda muri uyu muryango, Ndengeyinka William avuga ko mu bushakashatsi bari gukora basanze umubare munini w’abimukira batuye mu Rwanda  badafite ibyangombwa bibahesha uburengaznira bwo kuhaba.

Ngo benshi muri aba barimo abakozi bo mu rugo n’abandi baza mu gihugu baje kwishakira imirimo itandukanye.

Ndengeyinka avuga ko kuba amategeko y’u Rwanda afata uri ku butaka bwarwo mu buryo bunyuranyije n’amategeko nk’icyaha gikomeye ari kimwe mu bitiza umurindi w’ubwiyongere bw’abimukira batazwi kuko bihisha kugira ngo aya mategeko aremereye atabahana.

Avuga ko iki gifatwa nk’icyaha gikwiye kwitwa ikosa aho kwitwa icyaha. Ati “Twasanze hari n’abanyura ku mupaka bubahirije ibisabwa ariko bagera mu Rwanda bakahaguma igihe  cyo kuhaba cyararangiye kandi urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka mu Gihugu rwo ruba rufite imibare y’abinjiye banyuze mu nzira zemewe.”

Zimwe muri izi mpuguke zivuga ko amategeko  akwiye koroshywa  kugira ngo n’abimukira bahura n’ibibazo bajye bigaragaza bahabwe ubufasha ntacyo bikanga.

Izi mpuguke kandi zivuga ko hari uburenganzira bivutsa aba bimukira burimo guteganyirizwa mu gihe cy’izabukuru no kwishyura ubwisungane mu kwivuza kuko ngo nta hantu na hamwe baba babarirwa.

Gusa ngo ubu hari amashyirahamwe amaze kujyaho ahuza  abaturage b’igihugu runaka bitewe n’ibyabazanye mu Rwanda nko gukora ubucuruzi n’indi mirimo, ariko na yo ngo ntahuza abanyamahanga bose.

Uretse kuba ngo hari ibibazo by’amategeko aremereye ku bimukira batujuje ibisabwa n’amategeko, ngo ihazabu icibwa umunyamahanga winjiye mu Rwanda atabifitiye uruhusa cyangwa urengeje iminsi yagombaga kumara mu Gihugu ni ibihumbi 100 Frw, izi mpuguke zivuga ko aya atari amafaranga yapfa kubonwa na buri wese.

Izi mpuguke zivuga ko amwe mu mategeko arebana n'abimukira mu Rwanda agomba guhinduka.

Izi mpuguke zivuga ko amwe mu mategeko arebana n’abimukira mu Rwanda agomba guhinduka

Zimwe mu mpuguke mu birebana n'abimukira bakorera mu Rwanda

Zimwe mu mpuguke mu birebana n’abimukira bakorera mu Rwanda

Ngo nta mibare Ikigo cy'ibarurishambare cyangwa izindi nzego bifite irebana n' umubare w'abimukira

Ngo nta mibare Ikigo cy’ibarurishambare cyangwa izindi nzego bifite irebana n’ umubare w’abimukira

Bamwe muri izi Mpuguke bavuga ko bagiye gusuzuma amwe mu mategeko arebana n'abimukira

Bamwe muri izi Mpuguke bavuga ko bagiye gusuzuma amwe mu mategeko arebana n’abimukira

MUHIZI ELISEE
UMUSEKE.RW

1 Comment

  1. Umuhorakeye

    09/08/2017 at 2:06 pm

    Umuseke muraturyamishije mutuzanire indi episode irungu riratwishe.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock