Abanyamakuru b’imikino b’abanyarwanda bakuye intsinzi i Kampala – UMUSEKE

Abanyamakuru b’imikino b’abanyarwanda bakuye intsinzi i Kampala

Nyuma y’kipe y’abanyamakuru b’abanyarwanda ihesheje ishema u Rwanda mu mahanga kuko itsinze abanyamakuru ba Uganda 1-0. Ni mbere y’umukino uzahuza Amavubi y’u Rwanda na Uganda Cranes kuri uyu wa gatandatu.

Abanya-Uganda n'ibigango byabo ntibashoboye kwihagararaho imbere y'abanyamakuru b'imikino mu Rwanda

Abanya-Uganda n’ibigango byabo ntibashoboye kwihagararaho imbere y’abanyamakuru b’imikino mu Rwanda

Ibyishimo byatashye abanyarwanda bari mu murwa mukuru wa Uganda Kampala nyuma y’umukino wa gicuti wahuje ikipe y’abanyamakuru b’imikino bo mu Rwanda (AJSPOR)  n’aba Uganda (USPA) wabereye kuri ‘Lugogo stadium’ aho KCCA FC isanzwe yakirira imikino yayo.

Uyu mukino ntiworoheye ikipe y’u Rwanda kuko bawukinnye bataruhutse nyuma y’amasaha 10 y’urugendo bakoze bava i Kigali. Gusa ntibyabaciye integer bitwara neza muri uyu mukino wa gicuti mpuzamahanga.

Abakinnye mu mutima wa ba myugariro; Hitimana Jean Claude usanzwe akora Flash FC na Jules Karangwa ukora kuri Royal TV bakoze akazi gakomeye mu gice cya mbere kuko bahagaritse uburyo butatu bwashoboraga kubyara igitego cya Uganda, ariko rutahizamu David Isabirye ukorera ikinyamakuru Kawowo ntiyabubyaza umusaruro.

Nyuma y’iminota 20 y’igice cya mbere abasore b’u Rwanda batangiye kumenyera ikibuga n’ikirere cy’uyu mujyi bituma abakinnye hagati; Peter Kamasa (The New Times), Jah d’eau Dukuze (Ruhagoyacu) na Bonnie Mugabe (Ferwafa.rw) batangiye guhererakanya neza ariko ntibabona igitego bituma igice cya mbere kirangira ari ubusa ku busa.

Mu gice cya kabiri umutoza mukuru Nkusi Denis yakoze impinduka Dushime Nepo (radio Salus) asimburwa na Philbert Hagengimana (Ruhagoyacu) byongera imbaraga mu busatirizi hakoreshwa uruhande rw’iburyo rwakinagaho Sadi Habimana (Voice of Africa). Abasore b’u Rwanda bakomeje gusatira biranabahira babona igiteg       o ku munota wa 78 gitsinzwe na Twizeyimana Abbas Claude (Intsinzi .rw) ku mupira yahawe na Jah d’eau Dukuze.

Iyi ntsinzi y’abanyamakuru b’abanyarwanda imbere y’abanya-Uganda yaje mbere y’umukino w’ikipe y’igihugu Amavubi na Uganda Cranes mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu bihugu byabo CHAN 2018 izabera muri Kenya.

Uyu mukino uteganyijwe kuri uyu wa gatandatu tariki 12 Kanama 2017 saa 15h.

Abasore bishyuhije iminota mike kuko bageze mu mujyi wa Kampala habura iminota mike ngo umukino utangire

Abasore bishyuhije iminota mike kuko bageze mu mujyi wa Kampala habura iminota mike ngo umukino utangire

11 babanjemo muri USPA

11 babanjemo muri USPA

Bahagarariye u Rwanda neza

Bahagarariye u Rwanda neza

Jah d'eau Dukuze niwe wari uyoboye bagenzi be

Jah d’eau Dukuze niwe wari uyoboye bagenzi be

Umukino wabereye kuri Lugogo stadium

Umukino wabereye kuri Lugogo stadium

Ubumwe muri AJSPOR niyo ntwaro y'intsinzi

Ubumwe muri AJSPOR niyo ntwaro y’intsinzi

Uyu mukino wa gicuti watangijwe no kwakirana ku bahuje umwuga mu bihugu byombi, bafata iy'urwibutso

Uyu mukino wa gicuti watangijwe no kwakirana ku bahuje umwuga mu bihugu byombi, bafata iy’urwibutso

USPA yambaye umweru yakiriye umukino isuhuza abo bahuje umwuga bwo mu Rwanda

USPA yambaye umweru yakiriye umukino isuhuza abo bahuje umwuga bwo mu Rwanda

Jean Paul Nkurunziza niwe wari umutoza w'abanyezamu, ari kumwe na Twagirumukiza Pacifique urindira AJSPOR

Jean Paul Nkurunziza niwe wari umutoza w’abanyezamu, ari kumwe na Twagirumukiza Pacifique urindira AJSPOR

Onyango warindiye Uganda yakoze akazi gakomeye

Onyango warindiye Uganda yakoze akazi gakomeye

Nubwo wari umukino wa gicuti, ishyaka ryari ryose

Nubwo wari umukino wa gicuti, ishyaka ryari ryose

Dushime Nepo ukorera Radio Salus niwe wari myugariro w'iburyo

Dushime Nepo ukorera Radio Salus niwe wari myugariro w’iburyo

Abatoza bakoze akazi, aha Jean Paul yashyushyaga abitegura gusimbura

Abatoza bakoze akazi, aha Jean Paul yashyushyaga abitegura gusimbura

Amakipe yombi yahuriye aho KCCA isanzwe yakirira imikino yayo

Amakipe yombi yahuriye aho KCCA isanzwe yakirira imikino yayo

Abbas watsindiye AJSPOR

Abbas watsindiye AJSPOR

Ba rutahizamu ba USPA barimo David Isabirye batangiye ariko Claude Hitimana 4 amubera ibamba

Ba rutahizamu ba USPA barimo David Isabirye batangiye ariko Claude Hitimana 4 amubera ibamba

Abanya-Uganda n'ibigango byabo ntibashoboye kwihagararaho imbere y'abanyamakuru b'imikino mu Rwanda

Abanya-Uganda n’ibigango byabo ntibashoboye kwihagararaho imbere y’abanyamakuru b’imikino mu Rwanda

Abakinnyi ba AJSPOR bugariraga nk’ikipe

Abakinnyi b'u Rwanda bishimira igitego

Abakinnyi b’u Rwanda bishimira igitego

Ibyishimo ku maso byatashye buri munyarwanda wari uhari

Ibyishimo ku maso byatashye buri munyarwanda wari uhari

Uku niko bishimiye intsinzi

Uku niko bishimiye intsinzi

Umutoza Nkusi Denis yatereye abasore be 'salut'

Umutoza Nkusi Denis yatereye abasore be ‘salut’

Photo: R.Ngabo/UMUSEKE

Roben NGABO

UMUSEKE

1 Comment

  1. Kadogo

    17/08/2017 at 2:31 pm

    Iyo ukaze uba ukaze. Kudos

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock