Abanyarwandakazi 9 bazamurika imideli muri Gt Bank fashion weekend i Lagos – UMUSEKE

Abanyarwandakazi 9 bazamurika imideli muri Gt Bank fashion weekend i Lagos

 Byemejwe ko icyamamare Jay Alexendar umenyerewe nk’umutoza w’abahatanira America’s Next top model azigisha abazamurika imideri muri Gt Bank fashion weekend izaba kuwa 11-12 Ugushyingo 2017 muri Nigeria, abakobwa icyenda b’Abanyarwanda batoranyijwe mu bazamurika imideri muri iki gitaramo.

Ngamije Leatitia ni umwe mu Banyarwandakazi bazitabira iki gikorwa cyo kumurika imideli

Alexendar nyuma y’igihe gito atangiye kumurika imideli yaje guhura n’umuyobozi wa Elite model management, Moniique Pillard, ku nshuro ya mbere ubwo uyu Pillard yabonaga Alexendar yatunguwe n’impano ye icyo gihe ahita amusinyisha amasezerano yo gukorana na we.

Alexendar amaze gukorana n’abahanga imideli batandukanye nka Jean Paul Gaultier, yagize uruhare mu gutoranya no gutoza abamurikaga imyenda yahanzwe na Hervé Léger, Chanel, Alexander McQueen n’abandi.

Yatangiye ibyo gutoza abamurika imideli kuva mu 1991, yatoje Naomie Campbell ufatwa nk’ikitegererezo cya benshi ku Isi muri uyu mwuga, Kimora Lee Simmons, yakoranye na Nadja Auermann, Claudia Mason na Julia Stegne.

Mu bandi bazatanga amasomo muri iri murikamideri ni Vanessa Kingori wo muri Kenya uherutse kugirwa umuyobozi w’ubwanditsi mu kinyamakuru Vogue UK, Shiona Turini umu ‘stylist’ akaba n’umu ‘fashion Editor’, Vanessa Deluca  umunyamakuru akaba n’umu ‘fashion Editor’, Giles Deacon uyu ahanga imideli.

Abanyarwandakazi batoranyijwe kumurika imideri muri iki gitaramo ni Nimugirumotoni Sandrine, Tumukunde Josephine, Uwineza Rachel,  Mpogazi Vanessa,  Kalisa Winnie,  Ngamije Leathitia,  Mucyo Sandrine,  Munyaneza Djazilla na Akimana Leslie.

Ni ku nshuro ya kabiri iri murikamideri rya ‘GT Bank fashion weekend’ rigiye kuba nyuma y’iryabaye umwaka ushize.

Mu biteganywa gukorwa mu imurikamideri ry’uyu mwaka harimo igitaramo cyo kumurika imideri kizahuza abamurika n’abahanga imideri baturutse mu bihugu bitandukanye, hazatangwa inyigisho mu bijyanye no kumurika no guhanga imideri, hazaba n’imurikagurisha rizafasha abahanga imideli kugurisha no guhura n’abakiliya.

Mpogazi Vanessa na we ari mu bazajya muri Nigeria muri iki gikorwa

Icyamamare Jay Alexander azaba na we ari muri Nigeria

Vanessa Kingori uherutse kubona akazi mu kinyamakuru Vogue UK na we azaba ahari

Robert KAYIHURA
UMUSEKE.RW

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock