Abanyarwandakazi mu nzira ziberekeza Nigeria kumurika imideri – UMUSEKE

Abanyarwandakazi mu nzira ziberekeza Nigeria kumurika imideri

Bamwe mu banyarwandakazi basanzwe bakora akazi ko kumurika imideri  bari mu myiteguro yo kujya kumurika imideri mu gitaramo cyiswe ‘ GT Bank fashion weekend ‘ kizaba kuwa 11-12 Ugushyingo 2017 i Lagos muri Nigeria.

Nyuma yo kugerageza amahirwe bategereje kumenya abazajya muri Nigeria

Nyuma yo kugerageza amahirwe bategereje kumenya abazajya muri Nigeria

Amakuru agera ku Umuseke yemeza ko abakobwa cumi n’abane (14) aribo bamaze kurengea ikiciro cya mbere cy’igeragezwa mu gihe biteganyijwe ko umubare nyawo w’abagomba kwerekeza muri iri murikamideri nawo uzamenyekana mu minsi ya vuba.

Kabano Franco wagize uruhare muguhuza aba bakobwa n’abari gutegura iri murikamideri avuga ko hazatoranywa abakobwa ijana (100) baturutse mu bihugu bitandukanye bakazifashishwa kumurika imideri muri iki gitaramo.

Ati ” Mu igeregezwa rya mbere ryo mu Rwanda hatsinze abakobwa cumi n’abane (14) abazatsinda bidasubirwaho bazabimenyeshwa mu minsi ya vuba ariko nta gihindutse hari ubwo bose  bagenda .”

Kurundi ruhande Kabano yishimira ko urwego rw’abamurikamideri mu Rwanda ruri kuzamuka cyane, akavuga ko yizeye ubuhanga aba bakobwa bazerekana muri Nigeria.

Nk’uko biteganywa n’abategura iki gitaramo ngo ni uko abakobwa bazaba batoranyijwe bazahaguruka mu Rwanda mbere y’iminsi itatu ibanziriza umunsi w’igitaramo.

Ni ku nshuro ya Kabiri iri murikamideri rya ‘ GT Bank fashion weekend’ no mu mwaka ushize nabwo hari habaye irindi nkaryo.

Mu biteganywa gukorwa mu imurikamideri ry’uyu mwaka harimo igitaramo cyo kumurika imideri kizahuza abamurika n’abahanga imideri baturutse mu bihugu bitandukanye, hazatangwa inyigisho mu bijyanye no kumurika no guhanga imideri , hazaba n’imurikagurisha rizafasha abahanga imideri kugurisha no guhura n’abakiriya.

Mu 2016 Gt bank fashion weekend yarabaye

Mu 2016 Gt bank fashion weekend yarabaye

Uyu ariyerekana anashakisha amahirwe yo kwerekeza muri Nigeria

Uyu ariyerekana anashakisha amahirwe yo kwerekeza muri Nigeria

Robert KAYIHURA
UMUSEKE.RW

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock