Abanyeshuri 40 muri 50 batangiye ikindi kiciro muri ILPD ni abo mu mahanga – UMUSEKE

Abanyeshuri 40 muri 50 batangiye ikindi kiciro muri ILPD ni abo mu mahanga

Kuri uyu wa kabiri i Nyanza ku kicaro gikuru cy’ishuri rikuru ryigisha rikanateza imbere amategeko(Institute of Legal Practice and Development) bakiriye kumugaragaro banasobanurira abanyeshuri bagiye kuhatangira ikindi kiciro cy’amasomo ibyo baziga. Mu banyeshuri 50 batangiye iki kiciro 40 bavuye mu bihugo by’amahanga.

Abanyeshuri baje gutangirana n'ikiciro kindi

Abanyeshuri baje gutangirana n’ikiciro kindi

Mu guha impamyabumenyi ikiciro giheruka, Minisitiri w’Ubutabera yashimiye iri shuri gutanga serivisi zinoze no kuba rigeze ku rwego rwo kuba mpuzamahanga. Ko bitera ishema u Rwanda.

Iki ni ikiciro cya kabiri cy’abanyeshuri baje kwiga muri uyu mwaka wa 2017, Sadiki Bagwaneza umuyobozi ushinzwe amasomo  muri ILPD yabwiye aba banyeshuri ko ubumenyi ari ikintu kimwe no kubushyira mu ngiro bikaba ikindi ariyo mpamvu ILPD ibaha amasomo ajyanye cyane no gushyira mu bikorwa ubwo bumenyi mu mategeko.

Uyu munsi basobanuriwe amasomo baziga n’imyitwarire ya ngombwa ikwiye uwaje kwiga hano.

Aba banyeshuri usanga ari abasanzwe mu mirimo irebana n’amategeko ariko baba bakeneye ubumenyi n’impamyabumenyi yo ku rwego rw’iri shuri mu ishyirwa mu bikorwa ry’amategeko, ndetse inabaha ubushobozi bwo kwinjira mu rugaga rw’abavoka mu bihugu bitandukanye.

Gilbert Ngawou umunyamategeko waje kwiga hano avuye muri Cameroun avuga ko  bimushimishije kuba igihugu cye cyaramuhisemo mu bakozi bagomba gukurikirana ayo masomo mu Rwanda, igihugu ngo iwabo bazi ko  kigendera ku mategeko.

Ngawou ati “Nshimishwa n’uko u Rwanda rurusha ibindi bihugu umutekano n’isuku. Byanejeje kuza kwiga hano nubwo mfite imbogamizi yo kuba narize mu gifaransa ariko nzagerageza kuko hari ubwo {iwacu} dukoresha n’icyongereza.”

Liliane Uwubuliza Umunyamategeko mu kigo cy’ubwiteganyirize (RSSB) uje kwiga muri iri shuri avuga ko inshingano afite ari zo kugira inama abakoresha abasaba cyane kwita ku masezerano y’akazi baha abakozi babo.

Aba banyeshuri bazakurikirana amasomo umunani akomatanyije mu gihe cy’amezi atandatu hiyongereyeho andi mezi atatu yo kwimenyereza(Stage).

Sadiki Bagwaneza umuyobozi ushinzwe amasomo muri ILPD.

Sadiki Bagwaneza umuyobozi ushinzwe amasomo muri ILPD.

Gilbert NGAWOU avuga ko yishimiye cyane kuza kwiga mu Rwanda

Gilbert NGAWOU avuga ko yishimiye cyane kuza kwiga mu Rwanda

Uwubuliza Liliane avuga ko atewe ishema no kwiga muri iri shuri

Uwubuliza Liliane avuga ko atewe ishema no kwiga muri iri shuri

40 muri 50 baje kwiga iki kiciro bavuye mu bihugu by'amahanga

40 muri 50 baje kwiga iki kiciro bavuye mu bihugu by’amahanga

MUHIZI Elisee
UMUSEKE.RW/Nyanza

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock