Abanyeshuri b’Abanyarwanda n’Abayapani mu gusangira ibyiza by’imico y’ibihugu byombi – UMUSEKE

Abanyeshuri b’Abanyarwanda n’Abayapani mu gusangira ibyiza by’imico y’ibihugu byombi

Aba banyeshuri bahuriye mu muryango witwa Japan Rwanda Youth Cooperation (JRYC) ukaba ugamije gukomeza no guteza imbere umubano hagati y’u Rwanda n’u Buyapani binyuze mu mico y’ibihugu byombi.

Byari ibyishimo ku rubyiruko rw'Abanyapani n'urw'Abanyarwanda babakiriye.

Byari ibyishimo ku rubyiruko rw’Abanyapani n’urw’Abanyarwanda babakiriye.

Uyu muryango washinzwe n’abanyeshuri b’icyahoze ari Kaminuza y’u Rwanda i Butare (UNR) n’abanyeshuri ba Kaminuza ya WASEDA yo mu Buyapani. Uyu muryango ubu ugizwe n’abanyeshuri ba kaminuza y’u Rwanda (UR) n’abanyeshuri bo muri kaminuza zitandukanye zo mu Buyapani.

Buri mwaka JRYC ikora ihuriro rigizwe n’ingendoshuri, inama n’imyidagaduro byibanda ku mico y’ibihugu byombi kandi iryo huriro rigenda risimburana kubera mu bihugu byombi.

Uyu mwaka JRYC yakoze ihuriro ku nshuro yaryo ya 16 rikaba ryarabereye mu Rwanda. Muri iri huriro ryatangiye ku wa 4 Kanama 2017 habereyemo igikorwa cyiswe “JRYC COMMUNITY EXCHANGE” cyari kigamije guhuriza hamwe urubyiruko rugize JRYC, Abanyarwanda n’Abayapani bafite ibikorwa bitandukanye n’abakora mu nzego zitandukanye mu Rwanda no mu Buyapani mu rwego rwo gusabana no kwiga uko uyu muryango wakomeza kwagura ibikorwa binyuze mu burezi, umuco, n’ibindi byagirwamo uruhare n’ibihugu byombi.

Iki gikorwa cyabereye muri Café Neo mu Kiyovu kikaba cyari cyiganjemo imbyino gakondo, imikino n’imyiyereko bya gakondo byakozwe n’urubyiruko rugize umuryango JRYC ku mpande z’ibihugu byombi, bamwe mu batumirwa ndetse nabo babifatanyije bose hamwe nka JRYC.

Muri iki gikorwa hari abashyitsi b’icyubahiro batandukanye harimo Amb. Dr. MURIGANDE Charles, umwe mu bayobozi bakuru ba Kaminuza y’u Rwanda akaba yaranabaye Ambasaderi w’u Rwanda mu Buyapani, Bwana TAKAYUKI MIYASHITA, Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Madamu TOWARI K. Marie Louise, umuyobozi w’umuryango NPO Think about Education in Rwanda, Madamu IZUBA TERUKO Saito, umwanditsi w’ibitabo, umuyobozi w’umushinga wigisha amahoro mu muryango NPO Think about Education in Rwanda akaba n’umurezi mu ishuri UMUCO MWIZA, abahagariye JICA Rwanda n’inshuti zitandukanye z’umuryango JRYC.

Mu ijambo yagejeje ku bari bitabiriye iki gikorwa, Dr. MURIGANDE yagarutse ku gushishikariza urubyiruko rugize uyu muryango guharanira gukora cyane no kwihesha agaciro mu byo bakora byose mu rwego rwo kuziteza imbere no guteza imbere ibihugu byombi, yanaboneyeho kubasangiza ku bunararibonye afite mu kuba Ambasaderi w’u Rwanda mu Buyapani.

Mu ijambo yari yageneye abari aho, Ambasaderi TAKAYUKI MIYASHITA yashimiye cyane ibikorwa urubyiruko rugize umuryango JRYC rukora anabizeza ubufatanye binyuze mu gukomeza gushyigikira uyu muryango no kuwutera inkunga igamije kuwufasha gukomeza no guteza imbere imibanire n’ubutwererane hagati y’u Rwanda n’u Buyapani.

Iki gikorwa cyamaze amasaha atatu cyasojwe abacyitabiriye basabana ndetse banaganira kandi bishimiye cyane uburyo cyateguwe n’uburyo cyagenze neza.

Dr Charles Murigande, umwe mu bayobozi bakuru ba Kaminuza y'u Rwanda, akaba yaranabaye Ambasaderi w'u Rwanda mu Buyapani.

Dr Charles Murigande, umwe mu bayobozi bakuru ba Kaminuza y’u Rwanda, akaba yaranabaye Ambasaderi w’u Rwanda mu Buyapani.

TAKAYUKI MIYASHITA, Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock