‘Abarangi’ bo muri EAC bahuriye mu Rwanda mu giterane ngarukamwaka – UMUSEKE

‘Abarangi’ bo muri EAC bahuriye mu Rwanda mu giterane ngarukamwaka

Kuri uyu wa Gatandatu abarangi bahagarariye abandi mu Rwanda, Kenya, Tanzania na Uganda bahuriye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Kibagabaga barasenga Imana n’abarangi (ni ko bita abamarayika b’Imana) bayo, bayishimira  ko yabakijije uburwayi butandukanye bwari bwarananiranye.

Mu isengesho: Basoza bavuga bati: "Tubisabye mu izina rya Yesu Kristo, Amen."

Mu isengesho: Basoza bavuga bati: “Tubisabye mu izina rya Yesu Kristo, Amen.”

Batangiye igiterane cyabo basenga Imana mu isengesho ryayisabaga kubaba hafi mu gihe bari bumare bateranye. Basoza isengesho bagira bati “…Tubigusabye mu izina rya Yesu Kristo Umwami wacu!”

Indamukanyo y’Abarangi igira iti ‘Ubusingye’, abandi nabo bagasubiza ngo ‘ubusingye’ [ni ijambo risobanura amahoro mu Kinyarwanda].

Indirimbo nta ndirimbo zihariye baririmbye uretse izisanzwe mu Kinyarwanda bashyiramo amagambo ashimira abarangi muri rusange.

Abarangi ubusanzwe ni abamalayika ariko bakoresha abantu bagakiza indwara bo bavuga ko ziba zarananiye abaganga basanzwe.Mu buvuzi bwabo ntibakoresha ibyatsi cyangwa ibindi bintu ibyo aribyo byose keretse amasengesho batura Imana n’abamalayika bayo aribo ‘abarangi’.

Umwe muri bo wavutse muri 1992 wari waje aturutse mu karere ka Huye, Umurenge wa Gishamvu witwa Leon Mayanja yabwiye Umuseke ko yigeze kurwara mu mutwe bikomeye ariko abarangi baramuvura arakira.

Ati “ Mu muryango harimo ibibazo by’amarozi, nyuma naje kugira ibikomere bikomeye , abo mu muryango barandoga, hazamo inzangano, umwe mu bavuwe n’Abarangi yaje kubandangira ndaza baramvura ndakira.”

Mu Barangi ngo habamo ba Pasiteri, ba Hadji n’abandi batandukanye. Bose ngo baba baraje mu Barangi bagira ngo baruhuke mu mutwe.

Yemeza ko amaze imyaka 14 akize uburwayi bwo mutwe, ubu akaba amerewe neza.

Mayanja avuga ko n’umubyeyi we nawe yagiye mu Barangi baramuvura kuko ngo yari yararogewe ku nda ye kugira ngo izamuhitane najya kubyara.

Ngo bubahiriza amategeko y’Imana, kandi ngo babaho bafitiye ikizere cy’ejo. Ntago banywa inzoga, itabi, ntibasambana kandi birinda ubusinzi.

Iyo wishe amategeko baguhaye bikugiraho ingaruka nk’uko ubusanzwe iyo muganga aguhaye imiti ntuyikurikize neza bigira ingaruka.

Hadji Abdu wari uhagarariye Abarangi bo muri Kimisagara yashimye abateguye kiriya giterane ndetse na bagenzi babo b’Abarangi baturutse mu bihugu bigize Akarere k’Africa y’Uburasirazuba.

Marceline Byukusenge ukuriye uri mubayoboye Abarangi bo muri Kimirongo yavuze ko abavuga ko Abarangi bakorana n’inzoka baba bavuga ibyo batazi.

Ati “Ubu se ko muri hano mwese kandi nkaba nabonye hari n’abanyamakuru ubu hari inzoka mwabonye hano?”

Umuyobozi w’Abarangi ku rwego rw’igihugu Jean Bosco Kajongi yavuze ko uko imyaka ihita indi ikaza ari ko Abarangi bagenda biyongera.

Ngo ku nshuro ya kane babonye abantu benshi bitabiriye umunsi mukuru wabo.

Ati “Uko ibihe bihita ibindi bikaza niko abantu batugana ari benshi baje gukira indwara zari zarababayeho akarande. Ibi ni ibintu byo kwishimira.”

Yavuze ko nta mubare w’Abarangi bose uzwi kuko nta bushakashatsi burakorwa ariko ngo bagiye kuzabukora.

Yavuze ko bo Minisiteri y’ubuzima igomba kutabafata nk’abavuzi ba gakondo ahubwo ngo bo bavuza imbaraga z’Imana kuko ngo Satani yirukanwa n’izindi mbaraga z’Imana.

Ati “Twe ntidusenga ahubwo turavura. Dukoresha imbaraga z’Imana.”

 Kajongi yabwiye Umuseke ko bafite ibiro bikorera mu murenge wa Kimironko, Akarere ka Gasabo.

Leon Mayanja wo muri Huye avuga ko Abarungi bamukijije uburwayi bwo mu mutwe.Ubu ngo yumva ari umuntu nk'abandi

Leon Mayanja wo muri Huye avuga ko Abarangi bamukijije uburwayi bwo mu mutwe.Ubu ngo yumva ari umuntu nk’abandi

Igiterane cyabo cyabereye mu gishanga kiri mu Murenge wa Kibagabaga mu Karere ka Gasabo

Ishyirahamwe ryabo mu Rwanda ryitwa UBARWA

Hadji Abdu wari uhagarariye Abarangi ba Kimisagara

Bari bashyizeho bamwe muri bo bashinzwe umutekano w’ibyaberaga aho

Abarangi bagizwe n’abantu bo mu madini atandukanye

Marceline Byukusenge ukuriye Abarangi muri Kimironko yavuze ko abavuga ko basenga inzoka baba bavuga ibyo batazi

Abarangi baturutse Uganda bashimye uko bagenzi babo bo mu Rwanda babakiriye

Perezida w’Abarangi Jean Bosco Kayongi yemeza ko umubare w’Abarangi wiyongera buri mwaka

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

20 Comments

  1. KALISA

    12/08/2017 at 6:20 pm

    Ngaho re!burya se koko babaho?

  2. Yego

    12/08/2017 at 6:45 pm

    Ntabwo narinziko aba bantu bava mu madini atandukanye. Harimo n’abayisiramu bahagarariye abarangi benewabo ariko isengesho ryabo rikarangiro ngo” mw’izina rya Yesu mwami wacu”. Ubwo ababayisiramu ntibabaye abakafiri ko n’ubusanzwe abarangi bazwi nk’abakirisito?
    Ariko da occultisme ihuza abanyamadini bose ndetse n’abadasenga. Urugero Franc masonerie na illuminati.

  3. shehe Abudurukarimu

    12/08/2017 at 8:30 pm

    Uwanyereka shehe ari gusenga yarangiza akavuga ngo mu izina rya yesu kristo amen!!! Ibyo bintu biratangaje pe kuko naherutse abasiramu batemera ububasha bwiryo zina, ninaho ibintu byaba barangi bibera inshoberamahanga, urwo ruvangavange rw’amadini atemera bimwe rufite icyo ruhishe, abazi gushishoza mwitonde kuko na satani afite imbaraga kandi akoresha bene aba.

  4. Hadassa

    12/08/2017 at 9:40 pm

    Rwanda weee…genda waragowe kweri!!
    Satani ahawe intebe ku mugaragaro!!Koko???

  5. Kumiro Jr

    13/08/2017 at 1:00 am

    Abarangi n’abaki?

  6. mugabo

    13/08/2017 at 7:43 am

    ohhhhh woooow abavuga ibyo mutazi mujye mwituriza kuba basenga c icyaha kirimo nikihe sukwiyambaza imana abasiramu c iyo bagiye mubukwe bwayandi madini ntibasenga abachristo c iyo baje mubyanyu ntimusenga ikindi abarangi si satani ntanubwo bayikorera bakorera imana

  7. Elyse

    13/08/2017 at 7:59 am

    Birarenzepe!!!!!ngo ntibasenga ahubwo bavurisha imbaraga z’Imana!!!ashwidaaa ntibakabashuke ngo muyobe.abo ntajambo ry’Imana ribayobora.

  8. ave

    13/08/2017 at 8:39 am

    Humura Rwanda abawe turahari nubwo baba 10 bazagusabira ntuzarohama mû byaha byab’Isi bashaka ikuzo ry’Isi.

  9. mansool

    13/08/2017 at 11:45 am

    Ngo hadji abdu?uwo ni haji si hadji kko ntamuhadji wukuri wajya muri ubwo buyobe,naho yesu we turamwemera ariko ntidusaba mwizina rye dusaba Imana ubwayo,isi igeze aharindimuka pe!

  10. kamali eliphase

    13/08/2017 at 2:56 pm

    Dusobanukirwe neza,ntabwo ari itorero nabavuzi bavura indwara zananiranye,abo bamaze kuvura baba abayoboke babo bakabashakira abandi.

  11. Rwema

    13/08/2017 at 5:35 pm

    Abarangi bakoreshwa n’imyuka mibi. None ndebera bihaye gukorera ku mugaragaro!

  12. willy

    13/08/2017 at 6:56 pm

    abantu baribeshya cyane kuko ntabwo idini igaraganzwani izina kandi kuba hari abasiramu 2 cyangwa umwe bariyo ntibivuze ko bose ariko bajyayo ikindi idini iba mu mutima si kumyambaro cyangwa amazina naho njye ibya abarangi nigeze kujyayo hakurya iyo za rebero umuganga arakubwira uti wizere imana uzakira ariko wakumva uburyo abari gusenga ngo mundimi nkabimwe by abarokore bikancanga bandiye 5 ariko sinongeye apu

  13. Antinyavi

    13/08/2017 at 8:54 pm

    Abantu muri kuvangavanga ibintu mwitonde musome neza. Abarangi si idini, si illuminati si na franc-maçonnerie, ntimukigire abahanga mu byo mutazi. Habamo abantu bo mu matorero n’amadini atandukanye. Abibaza ngo “hadji asenga mu izina rya Yesu?” Igisubizo ni oya.
    Ntituri idini ngo turasenga, turivuza uretse ko iyo dufite ibirori dutangiza isengesho kuko twemera Imana imwe. Don’t miss the point. Soma inkuru usobanukirwe. Urumva igikorwa nk’iki cyaba muri iki gihugu ubuyobozi butabizi? Ibaze wisubize. Ni gute mwitirira abantu kuyoba cg kuba aba Satani kandi babuzanya kwica, kwiba, gusambana no guhemuka? Nimuze mwivuze mu veut mu mandazi.

  14. Claude

    14/08/2017 at 9:13 am

    Aha , Nyamuna banyarwanda ntimwongere kuyoba nka 1994, nibababwira mujye mushishoza kuko uzamura agati wicaye wajya kukamanura ugahaguruka uretse ko aha ho hari nubwo guhaguruka bitakoroha.Baravuga ngo si abavuzi ba gakondo kandi si idini !!!!!!!!!!! Ni iki se? !!!! Ubwo ni ONG? Ni Idini Se? NI Ivuriro Minisante irarizi?!!!!!!!! Ni iki!!!!!!!!Aha Abanyarwanda baraziwe!!!!!!! Mwirinde cyane pe kandi rwose niba muzi ko Imana ariyo biyambaza nimusome Bibiriya ibabwire abakozi b’Imana uko bayigeraho nuko bayisenga:Bahamagara Imana mu izina rya Yesu ntabwo Bahamagara abarungi mu izina rya Yesu!!!!!!!!!!Murumva ? ongera usome ibi ubyumve neza.

    Niba bakorera Imana kuki badahamagara Imana ngo ize ikize ahubwo bagahamagara abarungi!!!! Ibaze Yesu uri kwiyambazwa na Shehe ni uwuhe Yesu??!!!!

    Niba ukunda ubugingo egera Imana niba ushaka ijuru kandi niba urwaye ujye ku bitaro bizwi na Minisante.Bitari ibyo uririwe nturaye.

  15. iganze

    14/08/2017 at 11:00 am

    Abarangi cyangwa abarungi bakoreshwa n’imyuka mibi cyane. Ni nyabingi mu zindi rwose. Isi koko igeze mu marembera ndabyemeye pe. Ibi byarahanuwe mbere cyera ko hari abazitwaza Imana bigira intama kandi ari ibirura, amasega. Bana b’u Rwanda muteshwe mute. Imana irengere abayobeye muri aya mahano. Bigaragaza neza, nyamara umurimo wabo ni ukugeza abana b’Imana kuri shitani no kubavutsa ubugingo. Bibiriya itubuza gusenga abamalayika musome mu bami II, no mu ibaruwa yandikiwe abakolosayi 2; murasanga nta gishya kuko umuryango w’abayisiraheri wigeze kubihanirwa babyiganye abanyamabhanga.

    Ikindi MINISANTE yavuze ko abavuzi gakondo bemewe, ari abakoresha imiti y’ibimera cyangwa ibindi bifatika nk’itaka. Ibi by’abapfumu n’abarangi rero ntibirimo . Abarangi ni abazimu b’abaganda.

  16. RUGABA Silas

    14/08/2017 at 12:15 pm

    Ndifuza whatsapp cyangwa email ya Jean Bosco uhagarariye Abarangi mu Rwanda ngo ngire ibyo musobanuza. telefone/whatsapp yanjye ni: 0788502385. Murakoze.

  17. umusomyi sarah

    14/08/2017 at 1:24 pm

    Ndasaba abanyamakuru ko basubizamo article bigeze gushyira ku rubuga y’umuntu wari waragiye mu barangi akahabonera ishyano ndetse ibintu byabo byaramutegetse kutaryama niho mwakongera mukabasobanukirwa. Ni nyabingi mbi cyanee.Ikindi ni uko muri condition za Satani ajijisha akabuza abantu gusambana, gusinda, kwiba… wabirengaho ibishitani bikamwesura.

  18. dove

    14/08/2017 at 2:53 pm

    mwiriwe ? njye ndabona icya mbere ari ukubahana. Kuko buri wese afite uburenganzira bwo kwivuza aho ashaka. second, kuki mwumva ko uwo manze ari inzoka? Niba kujya mubarangi bitakurimo reka abajyayo bagende amahoro kuko nta dinei rizajya mu ijuru, buri wese azibarizwa. kimwe n’uko iyo urwaye nta wundi ubarara atari wowe.
    Hakwiye ikiganiro mpaka ariko kirimmo ubwubahane.
    Murakoze.

    • SIBOMANA Y

      14/08/2017 at 8:22 pm

      Muraho mwese nasabaga abantu basebya ABARANGI ko mwareka kuvuga ibyo mutazi, mujye mumenya umugani wabanyarwanda uvuga ngo, IYO AMAGARA ATEREWE HEJURU BURI UMWE ASAMA AYE, niba utazi imikorere yabo mbabarira kuko twebwe ababarimo tuzi icyo ABARANGI batumariye. sigaho rero ejo utazisanga mu barangi kandi warabasebeje ako kageni. Gusenga no kwivuza biratandukanye, twese tuzi imana kandi cyane kurusha nabo biyita ko basenga IMANA. Abarangi turangwa nurukundo, kubaha no gukurikiza amategeko y’Imana, naho ibyo murimo ntabyo muzi, umunsi nugera nawe uzisangayo.

  19. umutoniwase

    16/08/2017 at 11:28 pm

    Baravuga ngo utaraningwa agaramye agirango ijuru riri hafi, abarangi si idini musobanukirwe neza, abarangi nivuriro, njye nahakiriye( HB) umwijima wo mubwoko bwa B, hagera urushye uremerewe akaruhuka, mbagiriye inama mwiheranwa n’uburwayi mutinya amaso y’abantu cg babashya ngo nimuma shitani, baca umugani ngo utaragera Ibwami abeshywa byinshi, muze munyomoze ibyo byose muba muvuga mutahagazeho.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Since 2011 - Copyright 2017 UMUSEKE IT Ltd All rights reserved

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock