Abashinwa biyemeje gukomeza gufasha u Rwanda kongera ubumenyi mu buhinzi – UMUSEKE

Abashinwa biyemeje gukomeza gufasha u Rwanda kongera ubumenyi mu buhinzi

*Abashinwa bafasha u Rwanda no mu bindi bikorwa by’iterambere,
*Ikigo CATAS cy’abashinwa cyasoje amahugurwa cyahaga abo mu buhinzi.

Mu gikorwa cyo gusoza amahugurwa yatanzwe n’Ikigo cy’Abashinwa gikora ubushakashatsi ku bihingwa byera mu karere ka Africa, Umujyanama mu by’Ubukungu n’Ubucuruzi muri Ambasade y’Ubushinwa i Kigali, yavuze ko igihugu cye kizakomeza gufasha u Rwanda mu bumenyi bw’ubuhinzi no mu bindi bikorwa nk’uko ba Perezida Paul Kagame na Xi Jinping babyemeranyije.

Umuyobozi wungirije wa CATAS, LIU Haiqing arabanza ibumoso na ZHANG Liyong Umujyanama mu by’Ubukungu n’Ubucuruzi muri Ambasade y’Ubushinwa i Kigali na Dr Cyubahiro Bagabe Marc umuyobozi wa RAB batanga certificates ku bahuguwe

Aya mahugurwa ajyanye n’uburyo bugezweho bwo guhinga bimwe mu bihingwa byera mu karere u Rwanda rurimo nk’umuceri, imyumbati, urutoki n’ibihumyo, yari yiswe (Training on cultivation and processing technologies of tropical food crops), ikigo cy’abashinwa CATAS (Chinese Academy for Tropical Agriculture Science) cyatangiye i Rubona mu Majyepfo kuva tariki 21 Kanama kugera uyu munsi.

Nduwayezu Anastase wavuze mu izina ry’abahuguwe barimo abakozi b’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi, RAB (Rwanda Agriculture Board), inzobere mu buhinzi na bamwe mu bagize amakoperative y’Ubuhinzi bose hamwe 50, yavuze ko bungutse byinshi.

Yavuze ko mu bumenyi bahawe harimo uko batunganya imirima ihingwaho imyumbati, uko babona imbuto nziza y’umuceri banize indwara zikunze kwibasira ibihengwa byera mu karere u Rwanda rurimo.

Niyoyita Shaffy umukozi wa RAB ushinzwe gutunganya umusasuro mu Ntara y’Iburengerazuba na we wahuguwe, yavuze ko imwe mu mbogamizi iri mu buhinzi mu Rwanda ari ubutaka buto, bityo hakaba hakeneye ko imbuto zihari zera umusaruro mwinshi kuri ubwo butaka.

Yagize ati “Twabonye abashakashatsi (b’Abashinwa) batwigisha guhuza imbuto zikabyara umusaruro mwiza mu gihe gito kandi ku butaka buto.”

Indi mbogamizi ngo ni iy’imihindagurikire y’ibihe iteza kubura imbura, mu byo bigishijwe harimo no gukora imbuto zifite ubushobozi bwo kwihanganira ibyo bihe, ndetse bigishijwe uburyo bwinshi bwo gufata neza umusaruro.

Dr. Marc CYUBAHIRO Bagabe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo RAB avuga ko mu Rwanda hari byinshi bagikeneye cyane ku Bushinwa cyane mu bumenyi bwafasha kongera umusaruro ku buryo ngo bifuza ko Abanyarwanda benshi bajya kwiga icyiciro cya gatatu (Masters) no gushaka impamyabumenyi z’ikirenga (PHD) mu Bushinwa.

Yavuze ko mu mahugurwa y’ibyumweru bitatu Abashinwa batanze byagaragaye ko hari icyuho kinini ugereranyije uko ubuhinzi bukorwa mu Rwanda n’uko bukorwa mu Bushinwa.

Yavuze ko mu Bushinwa nko ku gihingwa cy’imyumbati batabara m 1 kuri m 1 cyangwa mu rutoki, mu Rwanda babara m 3 kuri m 3 ariko mu Bushinwa ho ngo bongera imbuto kugira ngo n’umusaruro ube minshi ariko bakagira uburyo buteye imbere bwo gukurikirana igihingwa kuva ari imbuto kugera byeze.

Ati “Ntavuze menshi twabonye ko hari icyuho kinini ariko iyo ubonye aho wakura ubumenyi icyuho kigenda kigabanuka.”

Aya mahugurwa azakurikirwa no gusinya amasezerano hagati ya RAB na CATAS mu bijyanye no kongerera agaciro umusaruro w’ibihingwa bizaba byatanze umusaruro mwinshi.

ZHANG Liyong Umujyanama mu by’Ukungu n’Ubucuruzi muri Ambasade y’Ubushinwa yavuze ko Ubushinwa hari ibintu byinshi buzafashamo u Rwanda haba mu buhinzi, mu Buzima no mu kubaka ibikorwa remezo, kuko ngo mu ruzinduko Perezida Kagame Paul aherukamo mu Bushinwa muri Werurwe 2017, yabyumvikanyeho na Perezida Xi Jinping w’Ubushinwa.

Mu byo Ubushinwa burimo bufasha u Rwanda nk’uko ZHANG yabivuze ngo hari imihinda ya km 54 ya kaburimbo yubakwa i Kigali, umuhanda wa kaburimbo wa Huye – Munini (Nyaruguru), kwagura ibitaro bya Masaka ndetse ngo Ubushinwa buzakomeza gutanga ubumenyi mu bintu bitandukanye binyuze mu mikoranire n’Ishuri rya Musanze Polytechnique.

Umwe mu bari muri aya mahugurwa waganiriye n’Umuseke ku ruhande yavuze ko mu Bushinwa bateye imbere cyane ku gihingwa cy’umuceri aho bakora imbuto year hagati ya T 10 – 13/Ha, ngo bi bageze ku rwego rwo kubagaza imiti yica ibyatsi gusa igasiga umuceri.

Yatubwiye ko utagereranya imihingire yo mu Rwanda igikorwa n’abantu batabyigiye, kuko ababyize bajya gushakira ubuzima mu bindi, bon go bagira imbuto zitandukanye zikorwaho ubushakashatsi kandi zigaterwa imiti ijyanye n’imbuto.

Ati “Mu Bushinwa tuvuze nk’imyumbati, baba bafite imbuto nyinshi bakoreye ubushakashatsi itakibasha gutanga umusaruro bakayisimbuza, n’irwaye bakayitera umuti ujyanye n’ubwoko bwayo, hano muri Africa usanga dutera imiti dushakisha.”

LIU Haiqing umuyobozi wungirije wa CATAS, ZHANG Liyong Umujyanama mu by’Ubukungu n’Ubucuruzi muri Ambasade y’Ubushinwa i Kigali baganira na Dr Cyubahiro Bagabe Marc uyobora RAB

Dr Cyubahiro Bagabe Marc yavuze ko u Rwanda rukeneye ubumenyi bwinshi ku Bushinwa

Umuyobozi wa RAB yavuze ko biteguye umusaruro mu bumenyi abashinzwe ubuhinzi bahawe n’Abashinwa

Niyoyita Shaffy umukozi wa RAB ushinzwe gutunganya umusasuro mu Ntara y’Iburengerazuba na we wahuguwe

Aba ni abahuguwe n’abayobozi baje gusoza amahugurwa yabo

Amafoto@HATANGIMANA/UMUSEKE

HATANGIMANA Ange Eric
UMUSEKE.RW

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock