Abasirikare bishe umuntu i Gikondo bakatiwe gufungwa BURUNDU – UMUSEKE

Abasirikare bishe umuntu i Gikondo bakatiwe gufungwa BURUNDU

*Let anta ndishyi izatanga kuko ngo itatumye abakoze iki cyaha
*Hasabwe indishyi za miliyoni 18
*Mu kwica barashe amasasu yose hamwe 19

Pte Claude Ishimwe na Pte Jean Pierre Nshimiyumukiza bahamwe n’icyaha cyo kwica, barashe, Yvan Ntivuguruzwa mu kwezi kwa gatanu uyu mwaka. Urukiko rwa gisirikare rumaze kubakatira gufungwa burundu. Naho abaregeraga indishyi zirenga miliyoni 80 Urukiko rwavuze ko bahabwa miliyoni 18.

 Ba Pte Jean Pierre Nshimiyumukiza na Claude Ishimwe uyu munsi ubwo bari bagiye gusomerwa n'Urukiko

Ba Pte Jean Pierre Nshimiyumukiza na Claude Ishimwe uyu munsi ubwo bari bagiye gusomerwa n’Urukiko. Photo©J Uwanyirigira/Umuseke

Uru rubanza rwasomewe aho rwaburanishirijwe hafi cyane y’ahakorewe icyaha ahitwa CGM i Gikondo. Iburanisha mu mizi ryabaye mu kwezi gushize.

Aba basirikare baregwaga ibyaha bitanu birimo; ubufatanyacyaha mu bwicanyi, ubwambuzi bukoresheje kiboko, ubugande ku kazi, kurasa nta tegeko no konona ibintu by’undi ku bw’inabi, urukiko rwa gisirikare  rwanzuyeko  Pte Claude Ishimwe na Pte Jean Pierre Nshimiyumukiza  bahamwe n’ibyaha baregwa.

Urukiko rwavuze ko Pt Claude Ishimzwe ubwe mu nyandiko yiyemereye ko we na Pte Jean Pierre Nshimiyumukiza barashe Ntivuguruzwa Aime Yvan, anasobanura neza uko babikoze kuva batangira akazi kugera igikorwa cyo kurasa kibaye iyo nyandikomvugo ikaba ariyo yakomeje no murukiko rukuru rwa Gisirikare.

Pte Jean Pierre Nshimiyumukiza yemerera ko yagiye mu kazi afite imbunda irimo amasasu 30 ariko nyuma yo kurasa bagasanga harimo amasasu 18 naho Ishimwe claude  mu nyandiko mvugo ye yemerako yagiye mu kazi afite imbunda irimo amasasu 30 bakaba barasanzemo amasasu 23.

Kubijyanye n’indishyi ziregwa Leta y’u Rwanda muri uru rubanza hashingiwe ku ngingo ya 47 y’itegeko ngenga No 03-2012-OR igika cya nyuma  rigena imiterere n’imiterere imikorere n’ububasha bw’urukiko rw’ikirenga aho  iyo ngingo ivuga ko imanza n’ibyemezo by’urukiko rw’ikirenga bigomba kubahirizwa n’izindi nkiko zose mu gihugu, urukiko rwa gisirikare rusanga ibikubiye muri iki kibazo hakurikizwa ibikubiye mu rubanza No RPA 0323-08-urukiko rukuru rwaciwe na SgT Gatete Innocent rwaciwe n’urukiko rw’ikirenga rwifashisije inyandiko z’abahanga rugasanga kugira ngo umukoresha ariwe Leta abe yaryozwe icyaha cyahamwe umukoresha wayo  hagomba kurebwa niba icyangijwe cyarakozwe n’umukozi kandi akaba yaragikoze mu rwego rw’inshingano ze.

Ngo hakanarebwa niba hari mu masaha y’akazi, niba n’ibikoresho byakoreshejwe ari iby’akazi, niba icyaha cyakozwe cyari mu mabwirizwa bahamwe.

Urukiko rukurikije umvugo z’abaregwa rusanga Pte Nshyimyumukiza Jean Pierre na mugenzi we Inshimwe Claude rusanga batarubahirije amabwiriza bari bahawe y’akazi, urukiko rukaba rusanga ibikorwa bakoze batarabikoze mu rwego rw’inshingano zabo, bityo ngo rusanga nta nyungu Leta yari ifite murupfu rwa Ntivuguruzwa Aime Yvan, bityo rwanzura ko leta y’u Rwanda itagomba kuryozwa ibyaha bya Nshyimyumukiza Jean Pierre na Inshimwe Claude.

Uko indishyi zindi zizatangwa

Urukiko ariko rwategetse ko Pte Nshyimyumukiza Jean Pierre na Inshimwe Claude bagomba gufatanya kwishyura indishyi zikomoka ku byaha bakoze , ko Leta y’u Rwanda itagomba kwishyura indishyi muri uru rubanza.

Urukiko rwategetse ko Kampogore Esperance nyina wa Nyakwigendera  azahabwa  indishyi mporeza musaruro zingana na miliyoni 3.5 hamwe n’indishyi z’akababaro zingana na miliyoni 1.5 yose hamwe akaba yagenewe indishyi ingana na miliyoni eshanu.

Abavandimwe ba nyakwigendera bose hamwe uko ari barindwi  bagenewe indishyi zingana na miliyoni zirindwi z’impozamarira bakaba banagenewe miliyoni 14 harimo ayo bakoresheje mu gushyingura n’ayo batanze bakurikirana urubanza.

Batamuriza Valeria nyiri akabari kakorewemo icyaha yagenewe indishyi ingana n’ibihumbi 200 y’ibintu byangijwe n’ibihumbi 100 by’igihombo yatewe n’iminsi yamaze adakora, yagenewe kandi indishyi z’ikurikirana rubanza z’aamafranga ibihumbi 50 n’igihembo cy’umwunganizi mu rukiko cy’ibihumbi magana atanu. Agenewe indishyi yo kuba yaratakaje abakiriya baganaga akabari zingana n’ibihumbi 500 yose hamwe akaba agenewe miliyoni 1,7.

Umuhoza Claudine umugore wa Nyakwigendera yagenewe indishyi z’impozamarira zingana n’ibihumbi 500 n’indishyi z’imporeza musaruro zingana n’ibihumbi500 ikurikirana rubanza ringana n’ibihumbi 50 igihembo cya avoka kingana  n’ibihumbi 500, igwate y’igarama ingana n’ibihumbi 50 yose hamwe akaba miliyoni 1,6.

Hamwe Pte Claude Ishimwe na Pte Jean Pierre Nshimiyumukiza bategetswe kwishyura indishyi zingana na million 18.500.000

Izi ndishyi ngo zizatangwa hakurikijwe ubushobozi bw’abaregwa bazafatanya kuzitanga.

Urukiko rwibukijeko bikorwa nyuma y’iminsi 15 urubanza rumaze gusomwa, urubanza rukaba rwasomewe mu ruhamwe rw’abaturage aho icyaha cyakorewe.

Josiane UWANYIRIGIRA
UMUSEKE.RW

12 Comments

  1. mahoro jack

    06/10/2017 at 12:53 pm

    Mbega abana bari bakiri bato none ubuzima bwabo bukaba bushaririye! Uwateje aya makimbirane yose yari akwiye kugira inkomanga mu mutima pe.

  2. nph

    06/10/2017 at 12:55 pm

    Ibyo ni byo

  3. Mbuye

    06/10/2017 at 2:39 pm

    Ziriya Miliyoni 18 urukiko rwemeje ko zizatangwa n’ababuranyi batsinzwe se buriya zizaboneka? bariya bana se bazazibona he? Ko nta n’umutungo bafite watezwa cyamunara?? Ubwo bizagenda bite nibatayabona??Mu mategeko hateganyijwe iki?? Abasabye/bemerewe indishyi se ubwo nibo bazihombera cyangwa hari ukundi bigenda???

    • Bauer

      06/10/2017 at 3:44 pm

      Nanjye numva umukoresha wabo yabibazwa nawe kuko bari kukazi kdi ibikoresho bifashishije mugukora icyaha ni ibye. Ndumva rero yabafasha kwishyura cyane ko ari nawe wabigishije kurasa ruriya ruhuri rw’amasasu.

  4. Bwiko Pierre

    06/10/2017 at 3:26 pm

    Hano ntabwo numva ukuntu umukoresha adakurikiranwa kandi bari kukazi.

  5. wise

    06/10/2017 at 3:56 pm

    Hano bazakoresha ibyobita “tort negligence” law. Ni ukuvuga ko amakosa yakozwe nabariya ,umukoresha niwe uzafata responsibility. Agomba kwishyura ariya mafr.Uwomukoresha ni LETA yacu Rwanda. URUGERO: ufite ububoyi ukora muri bar;hanyuma akaza wenda gukomeretsa umuclient (client) wenda isahani ishyushye imucitse ikikubita ku muclients,hanyuma uwo mu client agakomereka. Ninde wishyura uwomuclient? ni wowe nyiri bar kuko nubwo wa mukozi yakoze amakosa,yayakoze ari mukazi kawe. Bityo reroaba basoda kubera ko bishe bari ku kazi ka leta,bityo Leta izishyura.

    • kibwa

      06/10/2017 at 4:49 pm

      @wise: uri umuhanga mu mategeko kabisa. Ibi uvuze nibyo. ARIKO se buriya bazayamuha ra. ndavuga LETA izemera kuyatanga?

  6. Swiss

    06/10/2017 at 8:05 pm

    Alikubundi jye ukombyumva, umusilikare wakozikosa cyanecyane iyoyahohoteye umuturage yakagombyeguhanwa doublement par rapport yumusivile kandi agakatirwa ninkiko ebyiri (urukiko rusanzwe nurundi spécial rwigisilikare nkumuryango abarizwamo wamureze ukamutoza ukamuha nibikoresho azakoresha mukazi). Nkuko umunyeshuli akosa kwishuli mwarimu akamukubita yageranomurugo naho ababyeyi bakamukubita nkumuryango akomokamo yakojejisoni ninakobyalibikwiye kugenda kumusilikare wakozamarorerwa nkaya.Ibyombivuze kuko abasebejingabo zacu dukunda nigihugu muruhandompuzamahanga, abahungababanyije umuturage yakagombye kurinda nokurengera bityobigatuma wamuturage atakazicyizere yarafitiye igisilikare nkurwego rukomeyecyane rwigihugu. Nkukonubundi iyumusilikare yakozeneza abishimirwa akabihemberwa umushaharawe, akanongerwa ipete, akanambikwimidali, (ubwurumvako ahembwe gatatu par rapport yumusivile), niyompamvu niyoyatatiye igihango agakoramahano nkaya yakagombye kubihanirwa double cg triple akaberanabandi urugero kuko akorakazi kadasanzwe gafitumwihariko woguhagararira igihugu nokulindabaturage bagombakumwiyumvamo. Nababajwecyane nigihanocyoroshye kuliya cyogufungwa imyaka10 GUSA cyahawewamu major wishumwana igikondo, uliyawe yagombaga noguhanwabikomeye birenzigihano cyaburundu kuko yishumwana umuziranenge umujyambere kazoza kigihugu numuryangowe, ikindikandi hejuruyokuba umusilikare yari n'”UMUGANGA” ashinzwe kubungabunga nogutanga ubuzima kubanyarwanda nokukiremwamuntu. Ruriyarubanza rwarambabaje liliya naryita “ipfobyabuzima” n’iteshagaciro kikiremwamuntu.
    Inzegonkuru zagisilikare zizabyigeho kuko iyowishize mumwanya wabali mumuryango wiciwe bibabibabajecyane bababashaririwe mumutima. Kandibikozwe gucyo byakongera discipline mungabozacu dorako zizewe kwisihose kugirango ibibidakomeza kwangizisura yacyo kanditugomba gusigasira iyosuranziza nicyizere ingabozacu nigihugu mulirusange dusanganwe. Murakoze

    • Rutakamize John

      08/10/2017 at 1:26 am

      @Swiss nanjye nikombyumva.

  7. rukundo love

    07/10/2017 at 3:06 pm

    Nawe uri injiji wagirango ntiwize gusoma, kubara no kwandika.

  8. h

    08/10/2017 at 4:51 pm

    sinibaza impamvu Leta itazishyura,byaba n ubundi bikiri akarengane…

  9. musemakweli

    11/10/2017 at 4:36 pm

    kwica umu sivile kweli iki gihano ni gito cyane rwose

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock