Abaturiye ibagiro rya kinjyambere rya Rubavu barasaba gukizwa umunuko urivamo – UMUSEKE

Abaturiye ibagiro rya kinjyambere rya Rubavu barasaba gukizwa umunuko urivamo

Rubavu – Abaturage batuye mu Mudugudu w’Iyobokamana, mu Kagari ka Mbugangari, Umurenge wa Gisenyi baratangaza ko babangamiwe bikomeye n’umunuko uturuka mu myanda iva mu ibagiro rya kijyambere rya Gisenyi, basaba ko ikibazo cy’uyu munuko gishakirwa igisubizo kirambye.

Iri bagiro ngo ribangamiye abaturage barituriye.

Iri bagiro ngo ribangamiye abaturage barituriye.

Mukeshimana Dative uturiye iri bagiro avuga ko bagowe cyane n’umunuko akenshi uba mwinshi mu masaha yo kumanywa igihe izuba riba rimaze kuba benshi.

Agira ati “Turanukirwa, yewe abafite umutima utihangana baranaruka ariko harimo n’abamaze kumenyera ku buryo bishobora kunuka bakumva ari ibisanzwe.”

Undi witwa Ruzindana Jean we yabwiye Umuseke ko ikibazo cyamaze kubarenga, ku buryo nk’abahaturiye bamaze kumenyera, ariko bitorohera abashyitsi kuko ubona hari abadatinya kwipfuka amazuru bicaye munzu.

Ati “Uzi kubona umuntu yicaye munzu yawe akipfuka amazuru, biragayitse kabisa.”

Twahirwa Janvier uyobora iri bagiro rya kinjyambere ricungwa na Koperative y’ababazi ba kijyambere “CAMR (Cooperative d’abbattage Moderne de Rubavu)”  ntahakana ko umunuko uhari, ariko ngo ntabwo ari ikibazo gikomeye.

Yagize ati “Ntabwo twavuga ko byacitse, hari igihe icyobo tumenamo imyanda kiziba bigateza umunuko, ariko iyo tubimenye duhita tubikosora.”

Tahirwa avuga ko bakora uko bashoboye bagakora isuku kuko bafitanye amasezerano n’abatwara imyanda, ku buryo bitarenze saa yine z’amanywa imyanda iba yahavuye, ngo keretse iyo hagize ikibazo kidasanzwe cyabaye.

Ahashyirwa amase ava mu nka babaga.

Ahashyirwa amase ava mu nka babaga.

Murenzi Janvier, umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu avuga ko kuri ririya bagiro hakozwe igenzura bagasabwa kongera isuku, by’umwihariko basabwe gushaka imodoka ibafasha kuzana amazi mugihe asanzwe yagiye.

Ku kibazo cy’uko ibagiro ryubatse hagati y’ingo z’abaturage bityo umunuko ukaba ubasanga mungo zabo, Murenzi yagize ati “Hazakorwa igenzura, niba koko ibyo biva mu matungo ari byo biteza umunuko bashobora no kubinjyana hanze y’aho hantu.”

Ntabwo ari ubwa mbere abaturiye iri bagiro basaba uyubozi kubakiza umunuko ubasanga mungo, dore ko ngo iyo abaturage babizamuye cyane ibagiro ryongera isuku umunuko ukagabanuka aho bashyira imyanda kugeza ubu hadapfundikiye, ariko ntibimare igihe kinini.

kuko bivugwa hagashira imisi nyuma y’igihe kitari kirekire umunuko ukagaruka, ikindi kigararira amaso ni uko ahashyirwa iyi myanda hadapfundikiye bituma umunuko ukwira hose.

Iribagiro nirimwe muri abiri ari muri aka Karere ka Rubavu rifite ubushobozi bwo kubaga inka ziri hagati ya 100 – 150 ku umusi.

KAGAME KABERUKA  Alain
UMUSEKE.RW/Rubavu

2 Comments

  1. Yego

    11/08/2017 at 1:57 pm

    Nonese ni igiki kirigira kijyambere kandi ryish’abantu n’umunuko? Inzu nziza gusa barishyizemo niy’ituma baryita kijyambere? Kuba riri mu mugi rwagati kandi ahantu hashyuha nka hariya , bagombaga kwita kuri waste na sewage system kugirango barenger’ibidukikije aho kurat’inzu kandi amase n’amaraso aturuka mu ibagiro atemba hanze ku gasozi. Bazajye kureba SABAGI y’iGoma barebe uburyo bakoze canalisation yayo ureke abiyemezi barat’isura y’inyuma kuko ariyo igaragara naho imbere byacitse.

  2. Yego

    11/08/2017 at 1:58 pm

    SABAGO apana SABAGI

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock