Abavandimwe 4 ba Miss Elsa bari mu batsinze mu irushanwa yateguwe ryo koga – UMUSEKE

Abavandimwe 4 ba Miss Elsa bari mu batsinze mu irushanwa yateguwe ryo koga

Mu irushanwa ryo koga ryiswe ‘Ndi nyampinga swimming Competition’ ryateguwe na Nyampinga w’u Rwanda wa 2017, Miss Iradukunda Elsa, abavandimwe be bane bari mu banyamahirwe batsinze, bambikwa imidari y’ishimwe.

Abavandimwe bane ba Miss Elsa batahanye imidari

Abavandimwe bane ba Miss Elsa batahanye imidari

Muri iri rushanwa ryabereye muri Cercle Sportif, amakipe umunani asanzwe akina umukino wo koga yahataniye imidari y’ishimwe.

Abavandimwe bane ba Miss Elsa barimo abakobwa batatu n’umuhungu umwe bari mu batsindiye imidali.

Aba bavandimwe ba Miss Elsa basanzwe bakina mu ikipe yogera kuri Cercle Sportif ari na yo Nyampinga w’u Rwanda akinamo.

Miss Elsa avuga ko ri rushanwa yise ‘Ndi nyampinga swimming Competition’ yariteguye kugira ngo ashishikariza abakobwa n’abagore gukunda umukino wo koga.

Avuga ko indi mikino mu Rwanda iri gutera intambwe ishimishije ariko umukino wo koga ukaba utaragera ku rwego rw’indi mikiko, akaba yizeye ko iri rushanwa riri mu bizateza imbere uyu mukino.

Miss Elsa wiyamamaje avuga ko azateza imbere ibikorerwa mu Rwanda, avuga ko aya marushanwa azajya ahurira urubyiruko rukaganira ku cyabateza imbere n’icyateza imbere igihugu cyababyaye.

Bumwe mu bwoko bwo koga bwozwe muri iri rushanwa harimo iryitwa Butterfly, Breast, Free style na back strocke benshi bazi nka ngarama.

Abarushanyijwe basanzwe bakina mu makipe arimo iyaturutse mu karere ka Rusizi, Karongi n’andi yo mu mugi wa Kigali.

Yahaye ikaze abitabiriye iki gikorwa

Yahaye ikaze abitabiriye iki gikorwa

Bamwe mu bitabiriye Nyampinga 2017 na bo baje gushyigikira mugenzi wabo

Bamwe mu bitabiriye Nyampinga 2017 na bo baje gushyigikira mugenzi wabo

Miss Elsa yashyigikiwe

Miss Elsa yashyigikiwe

Miss Elsa na we ari mu bagaragaje ko basanzwe bakina umukino wo koga

Miss Elsa na we ari mu bagaragaje ko basanzwe bakina umukino wo koga

Abarushanwaga bari bafite ishyaka

Abarushanwaga bari bafite ishyaka

Hari n'abarushanwe koga ngarama

Hari n’abarushanwe koga ngarama

 

Abahungu na bo bari mu bitabiriye iri rushanwa

Abahungu na bo bari mu bitabiriye iri rushanwa

Byari binogeye amaso

Byari binogeye amaso

Boze uburyo butandukanye

Boze uburyo butandukanye

Bakoresheje ingufu nyinzi

Bakoresheje ingufu nyinzi

Murumuna wa Miss Elsa ari mu bitwaye neza

Murumuna wa Miss Elsa ari mu bitwaye neza

Ni irushanwa ryakurikiranywe n'abakunzi b'umukino wo koga

Ni irushanwa ryakurikiranywe n’abakunzi b’umukino wo koga

Umwe mu bavandimwe be yamwambitse umudari

Umwe mu bavandimwe be yamwambitse umudari

Umuyobozi wo muri MISPAC ari mu batanze imidari

Umuyobozi wo muri MISPAC ari mu batanze imidari

Ikipe ya Cercle Sportif isanzwe ikinamo na Miss Elsa ni yo yabaye iya mbere ihabwa igikombe

Ikipe ya Cercle Sportif isanzwe ikinamo na Miss Elsa ni yo yabaye iya mbere ihabwa igikombe

Ni irushanwa rizajya rikorwa buri mwaka

Ni irushanwa rizajya rikorwa buri mwaka

Photos ©Evode MUGUNGA/Umuseke

Joel RUTAGANDA
UMUSEKE.RW

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Since 2011 - Copyright 2017 UMUSEKE IT Ltd All rights reserved

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock