Abayobozi babangamiye Abakandida ntawabatumye- Dr U. Kayitesi/RGB – UMUSEKE

Abayobozi babangamiye Abakandida ntawabatumye- Dr U. Kayitesi/RGB

Umuyobozi wungirije w’urwego rw’igihugu rushinzwe imiyoborere (RGB) Dr Usta Kayitesi yagaragaje ibyo indorerezi z’uru rwego zabonye mu gikorwa cy’amatora y’umukuru w’igihugu, yavuze ko abayobozi b’inzego z’ibanze babangamiye abakandida mu bikorwa byo kwiyamamaza babikoze ku giti cyabo, ntawabatumye kuko hari hariho amategeko n’amabwiriza bagombaga gukurikiza.

Usta Kayitesi avuga ko abayobozi b'ibanze babangamiye bamwe mu bakandida babikoze ku giti cyabo

Usta Kayitesi avuga ko abayobozi b’ibanze babangamiye bamwe mu bakandida babikoze ku giti cyabo

Dr Kayitesi Usta avuga ko hari haragenwe amategeko n’amabwiriza agena uko abayobozi b’ibanze bagombaga kwitatwara mu bikorwa byo kwakira abakandida babasangaga mu duce bayobora ariko bamwe muri bo bayarenzeho.

Bamwe muri aba bayobozi barimo uw’akarere ka Rubavu Sinamenye Jeremie, umuyobozi w’umurenge wa Busanze wo mu karere ka Nyaruguru banatawe muri yombi.

Hari n’umuyobozi w’umurenge wa Rwagitima mu karere ka Nyagatare witwaye nabi ubwo yakiraga Dr Frank Habineza akamwohereza kwiyamamariza mu irimbi.

Usta Kayitesi avuga ko indorerezi za RGB zitigeze zibonera ibi bikorwa ariko ko bari kubikurikirana kugira ngo bizashyirwe mu ishusho rusange y’ibyabaye mu bikorwa by’amatora n’ibiyabanziriza.

Uyu muyobozi uvuga ko niba ibi byarabaye bikwiye gukosorwa, yavuze ko aba bayobozi bashinjwa ibi bikorwa ntawabatumye ku buryo byagira urwego byitirirwa.

Ati “Babikoze ku giti cyabo nta buyobozi runaka bwigeze bubategeka kubangamira abakandida.”

Agaruka ku miyoborere y’u Rwanda, akavuga ko ibyakozwe byose kuva amatora yategurwa byagaragaje intambwe Abanyarwanda bamaze gutera muri demokarasi no kwihitiramo ibibakwiye.

Mu bikorwa byo kwiyamamaza no kwamamaza, amashyaka umunani yiyemeje gushyigikira umukandida wa RPF-Inkotanyi, Kagame Paul wanegukanye insinzi by’agateganyo.

Dr Kayitesi avuga ko iki ari ikimenyetso cy’indi ntambwe itagamburuzwa Abanyarwanda bamaze gutera, ngo ibi byagaragaje ko Abanyarwanda bifuza imiyoborere yo gushyira hamwe.

Ati “Twasanze ari ikintu gikomeye cyo kwihuza kw’amashyaka ari uguteza imbere rya hame ryo kuganira bakagera ku bisubuzo birambye. twe nk’indorerezi twasanze kuba amashyaka yarihurije hamwe akemeranya ku mukandida umwe ari uburyo bwo guteza imbere ririya hame.”

Avuga ko mu gikorwa cy’amatora nta makosa akomeye yagaragayemo, akavuga ko n’utubazo twagiye tuvuka nko kwibura kuri Lisiti y’itora kuri bamwe, Komisiyo y’igihugu y’amatora yahitaga idushakira umuti bwangu.

Ati “Indorerezi za RGB tukaba dutangaza ko ko Amatora y’Umukuru w’Igihugu ya 2017 yujuje ibisabwa n’amahame y’imiyoborere myiza na demokarasi kuko yabaye mu bwisanzure, mu mutuzo no mu mucyo”

Anagaruka ku isura aya matora yasize ku Rwanda, akavuga ko indorerezi zo mu karere zagiye zivuga ko iki gihugu gikwiye kubera isomo  ibindi bihugu by’ibituranyi n’ibindi bigicumbagira muri Demokarasi.

Akavuga ko RGB yo babonye ibyo Abanyarwanda bakoze byaragaragaje ko politiki ishobora gukorwa mu mahoro.

Josiane UWANYIRIGIRA
MUSEKE.RW

12 Comments

  1. Rukokos

    07/08/2017 at 7:37 pm

    Bazahanishwa iki?

  2. Gatwabuyenge

    07/08/2017 at 8:15 pm

    Harya ntabwo ati abayoboke b’ishyaka runaka? Barangiza bakikorera ibyabo nta mabwiriza abagenga!!!

  3. Mambobado

    07/08/2017 at 8:17 pm

    Nibyo koko abo bayobozi ntawabatumye. Niyo mpamvu banakuwe mu myanya yabo.

    • Fred

      08/08/2017 at 7:00 am

      ibi uvuze ubikuye he? Abakuwe mu myanya yabo ni bande?

      • Vava

        08/08/2017 at 10:29 am

        Wowe utazi kumvira mu rusaku uri uwa he ?

    • Benigne

      09/08/2017 at 6:52 am

      Uri mambobado koko. Hahh… Bayikuwemo? Urimo kwibeshya ntawundi ubeshya.

  4. G

    07/08/2017 at 8:58 pm

    Mureke kutubeshya twabihaze

  5. ndizeye

    08/08/2017 at 6:12 am

    RGB iba mundorerezi ikaba n’ikigo cya Leta njye sinjya mbisobanukirwa uburyo iki kigo cyareka kubogama

  6. kalinda

    08/08/2017 at 9:57 am

    RGB igenzura amatora ite? ubundi se ubwo murumva yari gutangaza ikindi kihe uretse kuvuga gusa ko byose byari ntamakemwa?

  7. Ukuri Gucamuziko Ntigushye

    08/08/2017 at 11:45 am

    Amajwi ahora yibwa turabizi kuva u Rwanda rwatangira kwitwa ngo rufite Democratie guhera ku ngoma ya Habyarimana kugeza na nubu. FRP izagerageza kuba fair nibwo yamenya popularity ya nyayo ifite mu banyarwanda naho ubundi iribeshya yo ubwayo ngo irakunzwe, natwe rubanda rwa giseseka ikatubeshya, ikabeshya n’amahanga.

  8. Ve Money

    08/08/2017 at 3:00 pm

    Muvandi Banza umenye uko Bandika RPF nurangiza ubone gutangira ayo matiku yawe ataduhaye agaciro

  9. bebe

    08/08/2017 at 3:02 pm

    @ukuri guca muziko nigushye hari ikintu kimwe mwibeshya ubona ugira amatiku ukagirango nabandi bameze nkawe FPR icyo yatumariye turakizi kdi niyo mpamvu tuzayigwa inyuma,amatora uvuga kuyiba urabafasha cg uba uhari mwagiye muvuga ibyo mwahagararaho kdi wasanga uba nomumahanga utaba ni rwanda twebwe duhari tuzicyo dushaka abanyarwanda barareba sibicucu.mujye mufunga iminwa nimba mutavuga ibitwubaka

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock