Ab’i Makoma bakusanyije Frw y’umuriro aba macye babura n’ubafasha – UMUSEKE

Ab’i Makoma bakusanyije Frw y’umuriro aba macye babura n’ubafasha

Abatuye ahitwa Makoma mu murenge wa Zaza mu karere ka Ngoma baravuga ko bakusanyije amafaranga yo kuzana amashanyarazi ariko ubushobozi buba buke, barasaba leta ko yabunganira kuko ubushobozi bwabo bonyine butagasha kugeza umuriro muri aka gace. Ubuyobozi bw’umurenge wa Zaza ngo bugiye kubakorera ubuvugizi.

Abaturahe b'aha Makoma baba baganira uburyo babuze amashanyarazi gusa ngo nabo bihute mu iterambere

Abaturahe b’aha Makoma baba baganira uburyo babuze amashanyarazi gusa ngo nabo bihute mu iterambere

Aba baturage ni abatuye mu kagari ka Ruhembe ahitwa Makoma bavuga ko bakeneye umuriro w’amashanyarazi ngo biteze imbere ariko ngo bakaba barabuze ubushobozi buhagije.

Nkurunziza Bonaventure wo mu bahatuye ati “Twabuze ubushobozi kubera amafaranga yabaye make kereka tubonye imbaraga za Leta ikadufasha kuko twari twagize igitekerezo kiza”.

Sibomana Pierre Celestin ati “Twari twishyize hamwe ngo turebe ko twawukururra ariko twabuze inkunga ya leta ducika intege bamwe batangiye no kuyasubizwa”.

Ku bwabo ngo bari bagerageje kwishakamo igisubizo ariko babura ubunganira bacika intege.

Sindikubwabo Jean Claude uyobora uyu murenge wa Zaza yatubwiye ko ubuyobozi bugiye kubakorera ubuvugizi kugirango ikifuzo cyabo gishyirwe mubikorwa.

Ati “Muri iyi minsi nta mushinga wari uhari ngo wenda babe bawubona aka kanya ariko hari ahantu hari aga centre bazafatiraho tuzagerageza kubakorera ubuvugizi kandi bizakunda”.

Ubusanzwe abaturage bagenda basabwa kwishakamo ubushobozi hanyuma Leta nayo ikabunganira.

Kutagira amashanyarazi bituma baguma inyuma mu iterambere

Kutagira amashanyarazi bituma baguma inyuma mu iterambere

Elia BYUKUSENGE
UMUSEKE.RW

1 Comment

  1. MP

    11/08/2017 at 5:13 pm

    Murakoze abagerageje gukorera ubuvugizi aka gace kadatera imbere uko bikwiriye bitewe n’amashanyarazi. ikibabaje ni uko n’umuhanda wa kaburimbo utazahaca kandi ariko gace kagaragaramo amashuri menshi mu karere kose ka Ngoma.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock