Abiga Tumba College of Tech basabwe kuba abantu igihugu kizakenera – UMUSEKE

Abiga Tumba College of Tech basabwe kuba abantu igihugu kizakenera

Rulindo – Hari urubyiruko rurangiza amashuri ariko rwarangijwe n’ibiyobyabwenge ntirube igisubizo ahubwo umuzigo ku gihugu. Mu gusoza icyumweru cy’intore ku nshuri ya gatatu muri Tumba College of Technology basabye abahiga kwiga bakamenya ariko bakanarangiza aria bantu igihugu kizakenera.

Mu muhango wo gusoza itorero muri TCT

Mu muhango wo gusoza itorero muri TCT

Mu muhango wo gusoza iki cyumweru wabaye mu mpera z’icyumweru gishize urubyiruko rwerekanye ko rwashimishijwe no kugira ubumenyi burushijeho mu myitwarire myiza, gukunda igihugu, kwizigamira ejo hazaza, kurwanya kutubahiriza igihe n’izindi ndagagaciro zinyuranye z’umuco nyarwanda.

Uru rubyiruko rwahize kurinda ibyo igihugu kigenda kigeraho, kurwanya iterabwoba n’ubuhezanguni no kunyomoza ababeshyera n’abasebya u Rwanda bifashishije ikoranabuhanga.

Aba banyeshuri kandi bahize ko bazahugura abaturage nibura 200 mu by’ikoranabuhanga bafitemo ubumenyi no kuremera imiryango 40 itishoboye bayigabira inka.

Eng. Gatabazi Pascal umuyobozi wa Tumba College of Technology yavuze ko iki ari igihango aba banyeshuri bagiranye n’igihugu kandi yifuza ko baba imfura zitazagitatira.

Eng Gatabazi avuga ko yizeye ko mu cyumweru kimwe gusa batangira kubona umusaruro w’izi ntore mu byo zatojwe. Nabo kandi nk’ubuyobozi ngo bazababa hafi.

Alphonze Bakusi ushinzwe kwimakaza umuco w’ubutore muri Komisiyo y’Igihugu y’Itorero yasabye  abanyeshuri  kwiga amashuri bakabona impamya bumenyi, ariko bakanaba abantu igihugu kizakenera.

Yabwiye uru rubyiruko ko igihugu gikenera abantu bafite ubumenyi ngo bagikorere ariko ngo kikabatoranye gihereye ku bikorwa byabo n’imikorere yabo hatagendewe ku mpamyabumenyi gusa.

Kugeza ubu, abanyeshuri ba Tumba College of Technology  bamaze guca mu itorero bagera kuri 403,  iyi yari  inshuro ya gatatu iki gikorwa kibera muri iri shuri.

 Bamwe mu barangije itorero bari bacyenyeye baritera

Bamwe mu barangije itorero bari bacyenyeye baritera

Aha barahiga imihigo y'ibyo bazakora

Aha barahiga imihigo y’ibyo bazakora

Berekanye ko banize akarasisi kabatoza gukorera hamwe no kudasobanya

Berekanye ko banize akarasisi kabatoza gukorera hamwe no kudasobanya

Berekanye ko bakirimo n'intore z'umuco mu guhamiriza

Berekanye ko bakirimo n’intore z’umuco mu guhamiriza

Nzitatira Wilson umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe imari n'ubutegetsi muri TCT

Nzitatira Wilson umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe imari n’ubutegetsi muri TCT

 Alphonze Bakusi agira ibyo asaba abarangije itorero mu ishuri rya TCT

Alphonze Bakusi agira ibyo asaba abarangije itorero mu ishuri rya TCT

Ifoto rusange y'abayobozi b'ishuri n'abatoje intore

Ifoto rusange y’abayobozi b’ishuri n’abatoje intore

Daddy SADIKI RUBANGURA
UMUSEKE.RW

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock