Abitegura Tdu Rwanda 2017, muri iyi week-end bazasiganwa bimenyereza imihanda – UMUSEKE

Abitegura Tdu Rwanda 2017, muri iyi week-end bazasiganwa bimenyereza imihanda

Tour du Rwanda igiye kuba ku nshuro ya cyenda (9) kuva yaba mpuzamahanga irabura iminsi 25 ngo itangire. Abakinnyi 28 bahanganira imyanya mu makipe azahagararira u Rwanda mu mpera z’iki cyumweru bazasiganwa bimenyereza imwe mu mihanda izakoreshwa muri iri siganwa.

Abakinnyi bitegura Tour du Rwanda bagiye gusiganwa bimenyereza imihanda izakoreshwa

Abakinnyi bitegura Tour du Rwanda bagiye gusiganwa bimenyereza imihanda izakoreshwa

Kuva tariki 12 kugera 19 Ugushyingo 2017 mu mihanda y’intara zose z’u Rwanda hazanyura abakinnyi basiganwa ku magare mu isiganwa mpuzamahanga rizenguruka u Rwanda buri mwaka ‘Tour du Rwanda’ imara iminsi irindwi (7).

Abakinnyi b’abanyarwanda bitegura iri siganwa bakomeje umwiherero bagiye gusiganwa bimenyereza imihanda ibiri izakoreshwa muri iri siganwa mpuzamahanga. Ni mu minsi ibiri ya Rwanda Cycling Cup.

Kuwa gatandatu tariki 21 Ukwakira 2017 abasiganwa 28 bazahaguruka mu mujyi wa Nyanza basoreze mu mujyi wa Gisenyi bakoresheje umuhanda uca mu Ruhango- Muhanga- Ngororero- Nyabihu bagasoreza mu karere ka Rubavu. Ni ku ntera ya 180Km.

Mu gitondo cyo ku cyumweru tariki 22 Ukwakira 2017 bazabyukira mu rindi siganwa, bazenguruke umujyi wa Gisenyi wo mu karere ka Rubavu inshuro enye babone guhaguruka basoreze i Musanze.

Aya masiganwa azakinwa n’abakinnyi 28 bari imbere ku rutonde rusange rwa Rwanda Cycling Cup imara umwaka wose ikinwa mu Rwanda. Baziyongeraho Valens Ndayisenga wa Tirol Cycling Team yo muri Autriche na Mugisha Samuel wa Team Dimension Data yo mu Butaliyani.

Abakinnyi bazakina aya masiganwa muri week-end

Roben NGABO

UMUSEKE

2 Comments

  1. Didi

    17/10/2017 at 11:31 am

    ARERUYA Joseph se we ntarimo?

  2. ADINE

    21/10/2017 at 8:52 am

    JOSEPH BARAYAMUCIYE X MN

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock