Abize ‘Microbiologie’ barasaba kwihugura mu kindi kiciro cyatuma babona akazi – UMUSEKE

Abize ‘Microbiologie’ barasaba kwihugura mu kindi kiciro cyatuma babona akazi

Abanyeshuri bize ndetse n’abiga utunyabuzima tutagaragarira amaso (microbiology) muri Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’ubumenyi n’ikoranabuhanga barasaba  Leta ko yabashyiriraho uburyo bakwiga agace kihariye ka microbiologie kugira ngo babone ubumenyi bwatuma babona akazi ku isoko ry’umurimo.

Emmanuel Scholar Nsekanabo asaba Leta gufasha abantu 445 bize Micirobiologie ntibazabure akazi kubera amakosa ari muri programme ya Kaminuza y'u Rwanda

Emmanuel Scholar Nsekanabo asaba Leta gufasha abantu 445 bize Micirobiologie ntibazabure akazi kubera amakosa ari muri programme ya Kaminuza y’u Rwanda

Guhera muri 2009 mu ishami rya Kaminuza y’u Rwanda ryigisha ibinyabuzima ryatangiye kwigisha igice kihariye kitwa microbiologie kiga utunyabuzima turagaragarira amaso hagamijwe kuzabona abahanga mu gukora amafumbire (agricultural microbiologists), abahanga mu gukora imiti (medical microbiologists) no mu nganda (industrial microbiologists).

Umwe mu banyeshuri biga aka gashami ka biology muri Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’ubumenyi n’ikoranabuhanga witwa Jean Bosco Shimirwa yabwiye Umuseke ko impungenge ahuriyeho na bagenzi be ari uko barangiza bakabura akazi kuko abakoresha basanga ubumenyi bafite buba bukora impande zose, bityo bakabura igice runaka bazi neza bakoramo akazi.

Ati “Bitewe n’amasomo twiga akomatanya ibice bitatu bya microbiologie twavuze haruguru, usanga nta bumenyi bwihariye dufite kuri kimwe muri biriya bice kugira ngo budufashe gukora akazi runaka. Muri make ibi bituma twisanga nta hantu twemerewe akazi muri uru Rwanda.”

Shimirwa avuga ko Kaminuza ijya kwiga umushinga wo gushyiraho iriya programe yawize nabi noneho bituma abayirangije biga ibintu byinshi ariko bidafite umwihariko wazabafasha gushaka  akazi.

Ngo aho bageze hose basanga hari icyo babura kugira ngo babe bahabwa akazi mu kintu runaka bize neza bakaninonosora.

Asaba Leta kubavuganira kugira ngo abanyeshuri bize n’abakiga ririya shami batazabura akazi bidatewe n’uko ari abaswa ahubwo bitewe n’uko Kamuniza yatekereje nabi Programe biga.

Uyu munyeshuri ukuriya abandi 38 bari kurangiza microbiologie avuga ko kuba Kaminuza yarasanze ibyo yakoze bitari binoze igahiramo guhagarika ririya shami bitagombye kuba intandaro y’uko amasomo yabo aba impfabusa.

Yeruye avuga ko mu gihe ikibazo cyabo kitarakemuka, batazemera gufata impamyabumenyi zabo kuko ngo bazifashe byaba byemeza ko bemera ko ibyo bize byuzuye kandi bizabafasha kubona akazi.

Yasabye ko imyanzuro yari yatanzwe n’inteko ishinga amategeko isaba ko bahabwa amasomo yihariye muri medical microbiology yakurikizwa na Kaminuza y’u Rwanda.

Marie Grace Wishavura nawe wiga microbiologie yavuze ko bahuriye mu Kigo cya Groupe Scolaire Camp Kigali kugira ngo babwirwe na bakuru babo ibibazo bahuye nabyo.

Yavuze ko nk’umunyarwandakazi wize ibyerekeye gutunganya ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi akoresheje agricultural microbiology ariko ntabone akazi kubera ko bigishijwe nabi igihugu cyaba gitakaje imbaraga.

Umuyobozi w’abanyeshuri barangije n’abakiga microbiologie muri Kaminuza y’u Rwanda witwa Emmanuel Scholar Nsekanabo yabwiye Umuseke ko ikibazo cyabo bakigejeje mu nzego z’uburezi zitandukanye harimo Minisiteri y’uburezi, ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda, Komisiyo y’uburezi mu Inteko ishinga amategeko no ku rwego rw’Umuvunyi.

Nsekanabo asaba Leta gushyiraho uburyo abanyeshuri bize ririya shami guhera muri 2009 kugeza ubu batazaba abashomeri ahubwo bagashyirirwaho uburyo bwo kwiga bwazabafasha kuboan akazi ku isoko ry’umurimo.

Guhera muri 2009 kugeza ubu abanyeshuri biza microbiologie  ni 445 muri bo 38 nibo bazarangiza uyu mwaka iri shami rigahita rihagarikwa nk’uko Nsekanabo yabibwiye Umuseke.rw.

Nsekanabo yeretse bagenzi be inyandiko bakoresheje bageza ikibazo cyabo ku nzego kireba

Abize n’abakiga microbiologie bahuriye muri rimwe mu mashuri ya Groupe Scolaire Camp Kigali biga ku bibazo byabo

Jean Bosco Shimirwa uhagarariye abiga microbiologie mu mwaka wa kane asaba Kaminuza gushyira mu bikorwa ibyo yasabye n’Abadepite

Marie Grace Wishavura asanga byaba ari igihombo kuri Leta abantu 445 badakoresheje ubumenyi bwabo mu byo bize kandi bifitiye igihugu akamaro.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

16 Comments

  1. Elie

    14/10/2017 at 6:27 pm

    Ibi bintu ryose byahereye kera byakabaye byarakemutse pe. Hashobora kuba hari ikibyihishe inyuma. Gusa kuba program yarahagaritswe bifite icyo bisobanuye kubakoze culuculum ya kaminuza.kubufatanye bw’inzego zitandukanye iki kibazo bagikemura byoroshye pe.

  2. Mizero

    15/10/2017 at 3:36 am

    Aba abarasaba iki kweli ?! Mwahawe uburyo bwo kwiga, amafaranga, abalimu, ibikoresho, murigishwa none icyo musaba ni iki ko kitarimo kumvikana neza ? Agricultura microbiology, medical microbiology na industrial microbiology…; ariko noneho mwe murasaba Leta ko yashyira ingufu zihariye ikabigisha Medical microbiology bitaba ibyo ntimuzafate degrees zanyu.

    Kubera iki medical microbiology ariyo mwibandaho? ni uko ariyo ubu itanga imirimo se ? Maze rero mwa bana mwe, nimugende mwige murangize kandi mugire intumbero irenze ibyo murimo ubu byo gushakira akazi muri za centre de santes, hopitals na cliniques….mutekereze neza mwiyumvishe ko isi ari umudugudu wanyu you own it and it has unlimited opportunities for those who are bold and savvy to embrace it and go with the flow. Muve mu bitekerezo biri cheap mureke gutekereza kimwe n’aba basaza n’abakecuru ngo ni badepite babashutse (bamwe bataniz engo baminuze). Kuko ku rwego rwa undergraduate nta specialization ya microbiology ibaho; ibyo kaminuza yakoze nibyo kuko yagirango ibategure kuba abantu bagutse mubyo mwize mugire choice yagutse.

    • Eric

      15/10/2017 at 11:09 am

      aho uribeshya cyane rwose! kuki c batahabwa ibyo bashaka kd ari uburenganzira bwabo??

    • RUGANZU

      15/10/2017 at 4:13 pm

      ese iyo wize banking kuba uziko uzashakira mu bank bariya bigishijwe generalite urumv a bazashyirwahe?
      niba ntakosa kaminuza ifite kui ihisemo guhagarika ririya shami?

      TEKEREZA TWICE.

  3. BUGIRIMFURA

    15/10/2017 at 7:10 am

    Nta mpamvu yo gucecekesha aba bana.Bareke bavuge ikibazo cyabo ku karubanda.Ubwo igihe nikigera abateguye ariya masomo bazisobanura imbere y’abadepite mu Nteko Ishingamategeko y’U Rwanda.Icyo gihe nibwo uzabona agaciro k’abo badepite usuzugura ko ari abakecuru n’abasaza batize ngo baminuze.

  4. Mwanainchi

    15/10/2017 at 9:18 am

    @Mizero, nwagiye mugabanya gukina ku mubyimba abantu. Ubwo uzi ko Ministeri y’uburezi na REG ubwabo batacyemera diplomes za bariya bantu biga microbiology? Kandi ari bo bazitanze? Abarenga 90% bize buriya bintu ubu bari mu bindi bitari ibyo bize. Kandi ni ishami ryoherezwamo abana b’abahanga muri sciences. None wowe ngo barateta. Vana imiteto ahongaho ari wowe.

  5. Bajinya

    15/10/2017 at 9:25 am

    Mizero, abantu bize ishami ritagira employment opportunities ku isoko ry’umurimo kubera planning mbi, none ngo nibajye gushaka za PHD. Injiji zize nizo mbi koko! Akazi batabonye hano ngo nibajye kugashakira ahari ireme ry’uburezi riruta iryacu! Kandi Mizero wivugisha ibi ubu wasanga ari umukozi wa Leta, warangije ishuri umwanya we uteganyijwe kubera ikinenyane n’icyenewabo.

  6. Rwandan

    15/10/2017 at 10:07 am

    Aba bana bafite ubujiji buvanze nubugoryi. Aho kubasubiza mwishuri ahubwo babashakire ingando ubugoryi bubashiremo.

  7. Mayor

    15/10/2017 at 10:42 am

    Gusa nge numva inganda n’andi ma institutions dufite akora ibisaba n ibijyanye n’ubuziranenge ari menshi ikibazo Mifotra igomba kwigaho ni ukureba abakora muri ibyo bintu bisaba ubuziranenge. nge mbona agaciro ka microbiology kamenywa n’ibigo nka za RSSB, NIRDA, private food processing and agriculture industries, RCB ndetse n’ibigo by’ubuhinzi nkaza RAB. aha hose urabonako bafite department zisaba aba microbiologist. nkuko rr Leta igira gutya igashingira igiti abanyeshuli bize ibintu runaka aha navuga nkabiga Psychology nabo bari barabuze akazi ark ubu babashyiyeho gukora mubigo by’amashuli no bitaro. aha navuga kd nkabiga ikiganga bashakirwa imyanya buri munsi kd ubona imwe n’imwe iba ari mishya aha navuga kd abiga ubwarimu, abiga civil aba bose ubona bagira follow up ndetse security Ku isoko ry’umurimo muri domains zabo. aha rr nge niho mbona igisubizo cy’abantu bize microbiology cyiri naho kuvuga ko hari icyo babura mu nasomo nge simbyemera kuko umenya ko hari icyo ubura iyo wahuye nabandi bize ibisa cg bijya gusa nibyo wize bakababaza ugasanga bakurusha. muri field zacu nkuko nazivuze haruguru MIFOTRA cg abandi babishinzwe nibashyireho itegeko ryemerera abantu bize microbiology kugaragara kuri list zabantu bemerewe gukora ibizamini maze abo aba microbiologist nibatsindwa ibizamini kk batize Neza bazage basaza special courses. ndetse nibigo bigomba kuba bifite department zipima ubuziranenge bitegekwe kuzishyiramo kk ubwo nabo baba bakora ibintu bitizewe. izi nganda zuvuka buri munsi nibazitegeke kuba zifite umuntu wize microbiology ushinzwe gupima quality y’ibyo bakora. thx

  8. Eric

    15/10/2017 at 11:06 am

    njye ndumva aba bana barahohotewe ku buryo bufatika pe! nonese nigute University of Rwanda itanga ibintu izi neza ko ntacyo bizamara ku soko ry’umurimo? Iki kibazo cyakagomye kwitabwaho n’abagifite mu nshingano kd abadindije ikemuka ryacyo bakabiryozwa.

  9. Eric

    15/10/2017 at 11:07 am

    njye ndumva aba bana barahohotewe ku buryo bufatika pe! nonese nigute University of Rwanda itanga ibintu izi neza ko ntacyo bizamara ku soko ry’umurimo? Iki kibazo cyakagomye kwitabwaho n’abagifite mu nshingano kd abadindije ikemuka ryacyo bakabiryozwa.

  10. leilla

    15/10/2017 at 12:05 pm

    Aba bana bararenganye pe! Kuvuga ngo barahabwa ubumenyi batazigera babona aho babukoresha se byaba bimeze iki? Jye numva abo bireba bakemura ikibazo kuko sibintu bigoranye.

  11. Yego Mama

    15/10/2017 at 2:06 pm

    Haha!!! ni akumiro! Ni ubwambere numva umuntu waba warize Microbiologie akabura akazi. Keretse ahari niba barize ikigoroba. Ariko se ahubwo 38 barangiza mu mwaka umwe bate ra? Cyangwa baba babahaye amanota y, ubuntu? Na hano mu mahanga muri za uni zikomeye ntabwo bikunda kubaho ko abanyeshuri bangana batyo barangiza ishami rya Microbiologie mu mwaka umwe.

  12. RUGANZU

    15/10/2017 at 4:10 pm

    Jye icyombona gikwiye nugufasha abayize kugira aho bisanga kuko ikosa ryabayeho nirya kaminuza yatangije ishami itagaragaza aho abanyeshuli bazisanga nkuko bikorwa kuyandi mashami nka za finance cg Agriculture abo bose baba baziko bazashakira aho berekejwe, naho microbiology nibabafashe bamenye niba ari aba industrial cg se aba Medical kuko amasomo biga ndumva arimo byose.

    Hagataho ndikwibaza niba aba banyeshuli nabarangije baragaragaje ikibazo kikumvikana kuki kaminuza ihisemo GUHAGARIKA IRYO SHAMI NTACYO IMARIYE ABARYIZE?????

    Kurihagarika nuko bamaze kubona ikosa bakoze mukuritangiza kuki batanavuga icyo bateganiriza abaryize kdi aribo baribashyizemo yemwe bagafata nabana babahanga kurenza abandi?.

  13. M.Angelique

    18/10/2017 at 2:00 am

    Njye ndumva numvise ikibazo cy’aba bana.Ntabwo barekarama kubona akazi kuko nkuko tubizi ni general issue Ku Bantu bose.Ahubwo ikibabaje kuribo,ni uko nta hantu bemwerewe gusaba akazi kuko nta profile bafite.Si Medical microbiologists,industrial microbiologists cg Food microbiologists.Ibyo bigatuma ntaho bisanga bashakira,nyamara ikosa si iryabo ahubwo ni iry’abatangije iyi gahunda kugeza ubu bicecekeye none aba bana akaba aribo babaye inzirakarengane yabyo. Niyo mpamvu bakwiye kurenganurwa kuko bo nta kosa bafite.

  14. M.Angelique

    18/10/2017 at 2:11 am

    Si ibyo gusa,baranayihagaritse. Ese koko ni uko babonye nta kamaro yagirira abanyarwanda!cg ni inyungu zabo bwite zatumye bayihagarika?Ndakeka aba bana nta busobanuro bahawe kumpamvu zatumye bahagarika iyi option ninayo mpamvu nabo bakibyibazaho.Ariko uko byagenda kose nibabafashe kuko ntabwo bakwiye kuba inzirakarengane y’amakosa batakoze.Kudafata impamyabushobozi kwabo ndumva ntakosa bazaba bakoze kuko nubundi ntacyo zabamarira mugihe batanazifashisha ngo bihangire imirimo na cyaneko nta profile bafite.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock