Aborozi b’ingurube baracyahura n’imbogamizi y’ibiryo n’icyororo – UMUSEKE

Aborozi b’ingurube baracyahura n’imbogamizi y’ibiryo n’icyororo

*Ngo inganda z’ibiryo zirabihenda rimwe na rimwe ngo zikanababeshya ku buziranenge,
*
Umworozi n’umucuruzi w’inyama inyungu yabo bayigana n’umukomisiyoneri.

Aborozi b’ingurube ngo bafite imbogamizi yo kubona ibiryo byazo kuko ngo inganda zibikora zibihenda rimwe na rimwe zikanabahangika ku buziranenge bwabyo, ibi bituma bivangira ibyo biryo kuko ngo igiciro kigabanuka kandi n’ubuziranenge quality bakabwizera.

Shirimpumu Jean Claude wahiriwe no korora ingurube ayoboye ihuriro ry’abazorora

Mu nama yabereye i Kigali kuri uyu wa gatanu ihuje aborozi b’ingurube n’abandi bafatanyabikorwa bafite aho bahuriye n’uruhererekane rwo kongerera agaciro ubu bworozi n’ibibukomokaho.

Yari igamije kurebera hamwe uko ubu bworozi n’ibibukomokaho byakongererwa agaciro, aborozi bavuze ko muri hakirimo imbogamizi nyinshi zituma bashobora no kujya mu gihombo.

Aborozi bavuze ko ubu bagifite imbogamizi y’ibiryo by’ingurube kuko ngo birahenze kandi ngo ababikora hari ubwo babahangika ku buziranenge bwabyo bigatuma bagwa mu gihombo.

Murama Prosper ni umworozi w’ingurube mu karere ka Kamonyi, avuga ko mu bworozi bw’ingurube umworozi aba agomba kubara ibyo atanga ku ngurube kugira ngo azagereranye n’uko azayigurisha.

Agira ati: “Imbogamizi ikomeye uyu munsi dufite ni ikibazo cy’ibiryo tugaburira izo ngurube kuko birahenda cyane. Hanyuma n’ikindi ni ubwiza (Quality) y’ibyo biryo tugura byakozwe n’inganda.”

Bavuga ko ubu ibyo biryo inganda zikibihenda nubwo bwose zakuriweho umusoro w’inyongeragaciro VAT. Ikindi ngo izo nganda zijya zibahangika zikabaha ibiryo bitujuje ibisabwa bigatuma ingurube zabo zidakura nk’uko byakagombye kugenda.

Abenshi ngo bahitamo kwivangira ibyo biryo kuko bigabanya igiciro kandi ubwiza bwabyo bakaba babwizeye.

Gusa basa Leta ko yabihagurukira ikajya ikora igenzura ry’ubuziranenge kugira ngo abajya bafatwa bahangika bajye bahanwa.

Aborozi bavuga ko uretse iyo mbogamizi y’ibiryo ngo bahura n’imbogamizi ikomeye yo kuba nta mabwiriza ahari yo kugurisha izo ngurube ngo bigatuma batabona inyungu ahubwo ngo inyungu ikitwarirwa n’abakomisiyoneri. Aba ngo bazibagurira ku giciro cyo hasi nabo bakajya kuzigurisha n’abazibaga kuri menshi.

Shirimpumu Jean Claude umuyobozi w’ihuriro ry’aborozi b’ingurube mu Rwanda avuga ku gihombo baterwa no kudasenyera umugozi umwe nk’aborozi n’abandi bagira uruhare mu kongerera agaciro ubu bworozi n’ibibuturukaho.

Ati: “Igiciro gihabwa umworozi aho ugura ari we aza akaba uha ugurisha igiciro biracyari ikibazo. Usanga wa wundi twita umukomisiyoneri ari we uzi abakenera inyama kandi azi n’uworoye. Akaza akagurira umworozi ku mafaranga macye akajyenda akagurisha kuri wa wundi uzazicuruza ku mafaranga menshi bigatuma n’umukiliya azigura ku mafaranga menshi.”

Aborozi bavuga ko ababagurira ikilo bakigura ku mafaranga ari munsi ya 1000 Rwf ariko aho bacuruza inyama z’ingurube bakazigurisha agera kuri 4500 Rwf. Ibyo ngo biba byatewe n’umukomisiyoneri urimo hagati ari na we ngo wunguka.

Iki kibazo bagiye kugishakira umuti aho aborozi bazajya bamenya aho bagurisha (abacuruza inyama) abacuruza inyama nabo bamenye aho bagura ingurube. Ngo ibi bizatuma umworozi agurirwa ku giciro cyiza n’ucuruza inyama na we agure ingurube ku giciro cyiza.

Avuga ko iyi mbogamizi yaterwaga n’uko nta mikoranire yabaga hagati y’aborozi ndetse n’abagura umusaruro wabo.

Abanyarwanda ngo ntibaracengerwa n’umuco wo kurya ingurube bityo ngo usanga amasoko babona aba macye.

Ibikorwaremezo nk’amabagiro na byo kuba ntabiri mu Rwanda ngo bibateza igihombo kuko ngo buri wese ingurube ayigurisha n’umuntu akayibagira mu rutoki ku giciro kidahoraho. Habaye hariho amabagiro bajya bajyanayo ingurube bazi n’igiciro cyabyo.

Ubworozi bw’ingurube ariko ngo butangiye gutera intambwe gahoro gahoro ariko ngo ntiburagera ku rwego rw’uko bwateye imbere.

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) ivuga ko hari byinshi byo gukora kugira ngo ubu bworozi butere imbere harimo gutuma aborozi babona icyororo, kubona ibyo bagabura, kurwanya indwara no kongerera agaciro ibikomoka ku ngurube.

Rushigajiki Didas umukozi wa MINAGRI mu ishami rishinzwe ubworozi avuga ko inyigo yakozwe yo kugira ngo ubworozi bw’ingurube mu Rwanda bubashe gutera imbere ngo hakenewe agera kuri miliyari 13Rwf. Abikorera bakagiramo uruhare rungana na 84% naho Leta ikabafashamo 16%.

Mu Rwanda ngo umusaruro w’ingurube ugenda wiyongera nubwo utaragera ku wuba ukenewe ku isoko ry’imbere mu gihugu n’iry’inyuma ari na ryo rinini rishingiye cyane muri Congo Kinshasa.

Mu 2014 habonetse Kg 8,905 z’inyama z’ingurube hari hakenewe Kg 22,723 naho mu 2015 habonetse  Kg 10 210 hari hari hakenewe Kg 34 033.

Aborozi b’ingurube bavuga ko byatanga umusaruro habayeho kubyitaho hakajyaho n’amabwiriza abigenga

Aborozi b’ingurube n’abandi bafatanyabikorwa mu guteza imbere agaciro k’ibizivamo

Callixte NDUWAYO
UMUSEKE.RW

5 Comments

  1. richard

    29/09/2017 at 7:16 pm

    ingurube zaravumwe, ahubwo turasaba leta kutabyivangam, kuko byatera umuvumo n’ibyago ku gihugu.

    • Ishibo

      30/09/2017 at 8:45 pm

      Zavumwe na nde?

    • john

      01/10/2017 at 8:14 am

      URABESHYA SIKO BIRI

    • sdnhiokn,e v

      03/10/2017 at 4:58 pm

      ahubwo niwowe wavumwe ufite imyumvire iteye ityo

  2. Denys

    04/10/2017 at 12:37 pm

    Uvugako zavumwe ntazi ibyo avuga. Mubihugu byateye imbere ingurube nibiyikomokaho nibyo byambere bibatunze. Umworozi wazo ni umuntu ukomeye.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock