Abubaka inyubako ntibakwiye gushaka abazazijyamo ari uko zuzuye- Min. Gatete – UMUSEKE

Abubaka inyubako ntibakwiye gushaka abazazijyamo ari uko zuzuye- Min. Gatete

Minisitiri w’Imari n’igenamigambi Amb. Claver Gatete yavuze ko kuba hari abashoramari bubaka inyubako zikabura abantu nabo babifitemo uruhare kuko bazubaka zakuzura bakaba aribwo bashaka abazijyamo kandi ubundi ngo bakabaye ahubwo batangira gahunda zo kubashaka na mbere yo gutangira kubaka.

Inyubako zimwe mu mugi wa Kigali ntizibona abazijyamo nk'uko benezo baba babyiteze. Photo/Isurape.com

Inyubako zimwe mu mugi wa Kigali ntizibona abazijyamo nk’uko benezo baba babyiteze. Photo/Isurape.com

Ubwo yari ari mu Nteko Ishinga Amategeko, Minisitiri Claver Gatete yagaragaje kugabanuka kw’imishinga y’ubwubatsi nka kimwe mubyatumye umuvuduko w’ubukungu bw’u Rwanda ugabanuka, bikaba byitezwe ko uzava kuri 5,9% mu 2016 ukagera kuri 5,2% mu 2017.

Ibi, Depite KANKERA Marie Josée yahise abihuza n’ikibazo cy’inyubako ahubwo zubakwa ariko ugasanga igice kini cyazo nta bantu bagikoreramo, ati “Inyubako zubakwa nyinshi ugasanga nta bantu bazirimo, ugiye kuri CHIC wabibona.”

Nubwo mu mpamvu zagaragajwe n’abadepite harimo iy’uko zihenze, Ministiri Amb. Claver Gatete yavuze ko kubaka inzu nyinshi ari byiza kuko bikurura abanyamahanga benshi bifuza kuza gukorera mu gihugu kuko bafite aho gukorera.

Yagize ati “Abanyamahanga benshi, bamwe na bamwe usanga baza hano kubera ko banafite aho bakorera.”

Gatete yavuze ko urebye usanga hari intege nke (weakness) muri ba rwiyemezamirimo bubaka inyubako mu bijyanye no gushaka abazazijyamo.

Ati “Usanga babanza kubaka hanyuma bakazabona gushaka gushaka abazijyamo, nyamara ubundi bagakoze ‘marketing’ (bakamenyekanishije inzu) mbere yo kubaka ku buryo zizuzura barabonye n’abazijyamo,…ntabwo ureka ngo inzu ibanze yuuzure, ngo ubone gutangire kuyishyira ku isoko, utangira hakiri kare.”

Yongeraho ati “Icyo tuvuga ni ‘marketing’ , kuko natwe ahongaho turacyafite intege nke kugira ngo dufatanye ku bijyanye no gufasha abubaka cyane cyane ‘offices’ n’abandi,…nabyo ni akazi kandi kagomba gukorwa kugira ngo dufatanye tuzikorera ‘marketing’ kugira ngo abantu baze gukoreramo.”

Minisitiri Amb. Claver Gatete aganira n'abadepite.

Minisitiri Amb. Claver Gatete aganira n’abadepite.

Avuga ku kibazo cya ba rwiyemezamirimo bamwe bubaka inzu bafashe inguzanyo nini ugasanga bananiwe kuzishyura kubera ko baba barabuze abantu, Min. Gatete yavuze ko ba rwiyemezamirimo bakwiye kujya bagira igenamigambi ryiza, bakajya gufata inguzanyo bazi n’uburyo bazayishyura.

Gusa, avuga ko bafatanyije na Banki Nkuru y’Igihugu bagenda basaba za Banki no kujya zigira inama abakiliya bazo.

Minisitiri Gatete yavuze kandi ko bari kuganira na Banki ni uburyo bwo guteza cyamunara imitungo y’ababa bananiwe kwishyura, ubu ngo bari gukangurira za Banki kujya babikora neza, ntibabikore bagamije gukuramo ayabo gusa, ahubwo mu gihe byabaye ngombwa ko bateza cyamunara umutungo w’umukiliya wabo babikore banatekereza ko havamo amafaranga bakiyishyura ariko nawe akagira icyo asigarana ku mutungo we.

Muri Nzeri 2017, Banki Nkuru y’Igihugu yatangaje ko inguzanyo zitishyurwa neza muri za Banki zari 8,2%, naho mu bigo by’imari ziri kuri 12,3%.

Vénuste KAMANZI
UMUSEKE.RW

17 Comments

  1. cj

    10/11/2017 at 6:53 am

    Bravo Minister! Ibyo byatuma muri culture yacu hazamo planning, kandi byaba ngombwa ibyo dukora bikajya biba ari research-based, atari ukureba n’amaso gusa ngo hano uwahubaka etage yabona abakiriya.
    (Inzobere zizaturebere niba aya mazu y’ubucuruzi manini adafite abakoreramo kuri levels zo hejuru, ese buriya nta buryo hahindurwamo gato ibyumba byiza byo guturamo ra? Ibaze nk’umusirimu abamo hejuru na family ye, agahahira cg agakorera munsi?! Nyabuna ababifitemo ubumenyi muzatugire inama.)

  2. Jojo

    10/11/2017 at 9:06 am

    Byaba byiza cyane hejuru bashyizemo za appartements ,abantu bagaturamo murabizi ko dufite ikibazo cy’amacumbi.Rwose nta muntu wakorera businese muri etage ya 15

  3. GAHUZAMIRYANGO

    10/11/2017 at 9:12 am

    ARIKO ABUBAKA NABO NTIBAKIFUZE mubiciro kuri metro carré kuko ibiciro nabyo binaniza abakaje gukodesha. Bumve ko niba bubatse inzu itaziyishyura mu myaka 10 kimwe n’umushinga w’uruganda ruciriritse. Ariko ibi nanone niho CLAVER GATETE cg abadepite bagombye kuba bamubajijeho, nigute abubaka amazu bazajya babona inguzanyo z’igihe kirere. Ndavuga nibura kuva ku myaka 20 gusubiza hejuru iyo inzu iri hejuru ya miliyari 10 z’amanyarwanda. Ibi nabyo byatuma bene inzu baca amafaranga make y’ubukodi kuri metro carré 1, kuko ntagitutu cya banki cyo kwishyura mu myaka 8, 10 se. BANKI ZACU ZITANGA IGIHE GITO, BITERWA UBWO NABO N’IMITERE Y’AMAFARANGA BACURUZA MU BAKIRIYA. AHA RERO NIHO LETA YAGOMBYE GUFASHA AMABANKI KUGIRANGO ABONE AMAFARANGA AHENDUTSE KANDI YISHYURWA MU GIHE KIREKIRE. Naho ubundi , banki zizifata ku mishinga nk’iyi y’inyubako kubera urugero rw’izitishyura neza kubera kubura abakiriya.

  4. sando

    10/11/2017 at 9:31 am

    Aliko nyakubahwa Ministre warekeyaho koribara uwariraye!!!! ubuse nyakwigendera muzehe Makuza iki kibazo cyarinze kimutera indwara y’umutima kikanamutwara ubuzima ari uko atazi marketting n’imyaka yari amaze mubucuruzi koko irengeje iyo wowe umaze kuri iyi si????

    Niba nibyuvuga aribyo koko, izo nama uzagenduzigire RSSB (caisse sociale) kuko niyo ya mbere yakoze kubaka ibigorofa mu turere twose itabanje kwiga n’isoko, none ubu izo nzu zose zabaye imitako mu turere ntamukiliya zibona zirasamye, kandi ibi byose RSSB yabikoze muri aho murebera kuki izo nama mutaziyihaye itaratwangiriza amafranga yacu y’imisanzu twizigamiye ikayajugunyira inyoni????? kandi n’ubu iracyakomeza kubaka kandi nt asoko rihari mu bigaragara!!!!!

    Ni nka ya mahoteri mwadukanguriraga kubaka mu myaka yashize ngw’igihugu gifite abatouristes benshi n’amanama aberamo menshi, naza bank ziratworohereza kubona inguzanyo sinakubuira maze natwe sukwivinyuma tugana banks twaka inguzanyo twubaka ama hotels umusi kuwundi none twabuze abakiliya, hotels zirahombye turaririra mu myotsi ayokwarika, birirwa bazidutereza cyamunara umusubilizo natwe tukimyiza imoso.

    Aya mafuti yose n’andimenshi ntavuze bihungabanya ubukungu bwigihugu kandi abitwa ngo n’impuguke cg inararibonye mu bukungu murebera nta n’uwakoma ati have nimusigeho. umunyekongo we yise umwana we tembeya utawona

  5. Kayiranga

    10/11/2017 at 9:56 am

    Ahandi hatari na kure(nka Kenya na Uganda)inzu bazifata mbereyuko zuzura, ndetse hakaba hariho na condition ko wishyura byibura 12 ku nzu ziri ahantu neza. Impamvu mu byukuri ituma inzu zibura abantu suko ibiciro bihanitse sinuko nta marketing kuko ngirango nta marketing yinzu iruta kubona mu mugi rwagati hari construction site imaze imyaka ibiri, kuri fence hariho na perspectives ziyo nzu nigihe izuzurira. Ikibazo abanyarwanda mu byukuri si aba businesspersons, abantu bikorera bagize percentage nto cyane, Doing business mu Rwanda iracyari ama theories, umunsi abantu bikorera boroherejwe koko ahubwo noneho amazu azaba macye ku akenewe, noneho iyo demand itume abantu bubaka nabubatse batagwa mu bihombo.

  6. Kagabo

    10/11/2017 at 10:47 am

    Ibyo Minisitiri avuga nibyo. Mbere ko wubaka inzu ndende cyangwa complexe commercial urabanza ugashaka abazayikoreramo ndetse byaba ngombwa amakompanyi akagusinyira ko azakodesha inzu yawe, bank ikabona kuguha inguzanyo. Ndemeranywa n’uvuga ko banki zigomba gutanga inguzanyo z’igihe kirekire (long terme) kirengeje imyaka 20, rero iyo ni politiki igomba gutangwa na banki nkuru y’igihugu (banque nationale).Uko mu Rwanda byagenze, twashatse kwereka abanyamahanga ko dushobora kugira umujyi usukuye, urimo amazu maremare meza ariko adafite abayakodesha. Hari uwavuze ngo babakanguriye kubaka amahoteri none mwabuze abakiriya, none se étude mwakurikije irihe? mwubakiye abakiriya mutareba?Nyamara muri iki kinyamakuru higeze gusohoka inyandiko ziteza ubwega kuri ariya mazu afite taux d’occupation iri munsi ya 50%,abantu babigize urwenya none babihaye agaciro kuko bivuzwe na minisitiri. Rero tujye dukora inyigo tureke kwirarira.

    • Mutimukeye Daria

      10/11/2017 at 1:37 pm

      Izo nama nziza murimo mugira abacuruzi mubishongoraho ko batakoze inyigo nziza mbere yo kubaka amagorofa kuki mutazigira RSSB kandi ari icyigo cya leta mubereye Abayobozi bo mu rwego rwo hejuru!

      • jijia

        11/11/2017 at 8:32 am

        hhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhh bambarize…none yo ayayo arakodeshwa yose? abantu baruzuye? hari ngo n iherutse ….ku….itamaze kabiri abayikoreramo barabogoza

  7. hhhhh

    10/11/2017 at 12:01 pm

    ubukode buba nuhenze muyegereze Za camunara tu naho ubundi muzayatamo

  8. Zoro

    10/11/2017 at 1:11 pm

    Igisubizo cya Minister ntabwo ari cyo kabisa. yabyoroheje cyane kandi abishyira kuri bashoramari. Ibibazo by’amazu yubakwa y’ubucuruzi (yewe, nayo kubamo arabura abayajyamo za nyarutarama, kagugu, etc.) biraterwa n’ibindi byinshi bitari ikibazo cya Marketing idakorwa neza na ba nyirazo. Duhereye kuri master plan y’umujyi. Urabyuka ugasanga Umujyi ukubwiye ko ugomba kubaka etages 10 ku kibanza cyawe cyangwa se bakakikwaka bakagiha umushoramari. Ubwo ugatangira kwirikunka ushaka ko kidagucika. Wajya muri one-stop center, bakakwereka ko aho hantu ikibanza cyawe giherereye hari business opportunities nyinshi (Strategic location). Ugakora umushinga, ukikokora, ugashaka abo mufatanya, mugasaba ingunzanyo, etc. Bank iyo iguhaye inguzanyo, ihitaho itangira kubara inyungu ukwezi gukurikira utari watangira no kwubaka (aho kugirango izakubarire inyungu umushinga urangiye), mpaka inzu yuzuye. Igihe uzatangira gushaka aba clients, ideni riba rimaze kukugera habi, udagihumeka. Ni nako imwe mu misoro batangiye kuyikubarira (nta tax holiday ku bashoramari ba banyarwanda). bwacya, nkuko byagendekeye Mzee Makuza, umujyi ugafata icyemezo cyo gufunga imihanda inyura imbere yahoo wubatse umuturirwa. Ubwo aba clients bakaba baragucitse, igihombo ugatangira kubona uko kigenda kigusatira. hariho ikintu cy’icyuka bakumvisha ko hari opportunites ariko na none wareba purchasing power (ubushobozi bw’abanyarwanda) na businesses ziri mu gihugu, ugasanga mu byukuri ayo mazu ntamuntu wayakodesha. Kandi umucuruzi nawe ashyiraho ibiciro bye abaza ayo bank imuca, imisoro, maintenance y’inzu n’inyungu ituma yabaho. Kuko umuntu yakwibaza, abashoramari ba banyamahanga bahora batubwira ko bagiye gufungura inganda, imishinga ikomeye mu Rwanda, bakorera he?? Batura mu yahe mazu/ hotels? Kuko byakabaye bigaragara mu mizamukirire y’ubukungu bw’igihugu. Harya niki gituma mu kiyovu cyo hepfo (cy’abakene) hatubakwa imyaka ikaba irenze 7 birukanye abantu igitaraganya ngo abashoramari baraharwanira bashaka ibibanza?? Speculation na lack of regulation iri mu mazu, ibibanza biri mu bitera ibi bibazo byose. ni gute umuntu yaba yaraguze ikibanza/ inzu maze nyuma y’imyaka icumi agakuba agaciro kayo inshuro zirenze 30 kanzi nta nyongeragaciro yashyizeho (uko yakiguze kimeze akaba ariko akigurisha)?
    Ibi mvuze ni bicyeya kubyo dusanzwe tuzi. nkubu evaluation y’amazu, ibibanza ibamo gukabya. Bank nayo izakuguza ikemera umushinga wakoze ikanakuguza ishingiye ku mutungo watubuye cyane agaciro kawo nyakuri. ejo nibajya kugurisha, bakabura uwugura, etc.. Kiriya gisubizo cya Minister kiri too simple and too easy. Kiri na even disappointing ku rwego ariho no ku nshingano afite zo gukurikirana ibitagenda neza mu bukungu bw’igihugu. nta na solution nigeze mbona yatanze. Ko amazu yubatswe akabura abayajyamo, none bazayasenye? bazayagurishe? bazasabe bank ku gabanya inyungu no kubaha igihe cyo kuzatangira kwishyura?? bazasabe companies na government institutions gukoreramo?? Nta nama yigeze atanga yafasha

    • Izabayo

      10/11/2017 at 3:05 pm

      buri wese afite uko abibona, ubu benshi muri twe tuziko amazu meza ariryo terambere ry’igihugu, mureke twubake rero.

  9. Kanazi

    10/11/2017 at 1:45 pm

    Ubukene buravuza ubuhuha mu baturage .naho abari kubaka amazu n ubundi ni abantu bake bafite akayabo nta kibazo bafite.kandi inzu nizitabona abazijyamo bank zizazishyire ku isoko ikibazo:zizagurwa na nde???

  10. tuyisenge

    10/11/2017 at 3:13 pm

    Ibyiza bjye bazamura iyo miturirwa hanyuma nivaux zo hejuru zigirwe aho kuba bafate ingero za babikoze ubu barinjiza agatubutse

  11. Atuheire Junior

    10/11/2017 at 5:36 pm

    Singaho ibya ya mazu twirirwaga turata byatangiye kuyabyarir’amazi nk’ibisusa? Nimukenyere mukomeze ibikomeye ntibiraza. Igihombo cyo muri secteur immobilier gitangiye kwigaragaza mu mwaka umwe ntahandi byigeze biba. Ibi bisobanuye ko mu myak’itanu ubwo amabanki azaba arambiwe kwihanganira ba nyir’imyenda muzaba mwumva uko bizagenda. Ba nyir’amahoteri bo batangiye kuburan’umwaka ushize ngo Rwanda Revenue nibe ibahaye agahenge kuko batorohewe n’amabanki ariko n’abandi niyo birimo kugana.

  12. Mudeyi

    11/11/2017 at 9:15 am

    Kera Donat Kaberuka yigeze kubwira umunyamakuru ati: leta nishyire imbaraga mubyaro kugira ngo umuturage abashe gutunga ifaranga mu mufuka kuko niwe muguzi wa mbere. Niba umunyarwanda adashobora gukodesha icyumba kimwe muri ayo mazu ntabgo bizakorwa ntabanyamahanga.

    Icya kabiri igihe cyose hatazaba investment ikomeye cyane muri education sector(primary, secondary schools…), ntabgo tuzava aho turi. Kuko education niyo izamura levels zose z’ubuzima bw’igihugu.Umusaruro wabyo uratinda ho gato bisaba kwihangana ho gato hagati y’imyaka 20-25 kugira ngo wa mwana w’umukobwa cyangwa w’umuhungu abe arangije amashuri ye.

  13. NSHIMIYIMANA Emmanuel

    11/11/2017 at 9:51 am

    Ako numva kugirango Hashire imyaka n’imyaka inzu ntabayikoreramo , ba nyiri amazu nibashyiremo nubundi business zabo, bashyiremo abakozi kugirango na ba bashomeri babahe imirimo, kko n’Imari yaba ijya mu yindi kdi hari nibyo yaba akemuye kukibazo gikunda kuvugwa ngo aba shomeri, nabo wababaza ngo nta gishoro, ba nyirimiturirwa bazabyigeho barebe ko byashoboka ,murakoze.

  14. Jill

    11/11/2017 at 8:05 pm

    Ndashaka gusobanuza, iriya website nabonye mwakoresheje amafoto yayo , nyirayo namubona gute? Ese nayo ni igitangazamakuru? Ndifuza kumenyana nawe.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock