Africa ari igihugu ngo Kagame niwe bagiha akayobora – UMUSEKE

Africa ari igihugu ngo Kagame niwe bagiha akayobora

Mu bushakashatsi kuri Internet bwakozwe na Deutsche Welle mu rubyiruko rwa Africa aho babazaga bati ‘Africa ibaye ari igihugu, ni inde wakibera Perezida?”

Perezida Kagame hamwe n'abandi bayobozi muri Africa

Perezida Kagame hamwe n’abandi bayobozi muri Africa

Nyuma ya Sankara, Mandela na Lumumba, urubyiruko rwa Africa ngo rugaragaza ko ubu rufite undi muyobozi rwibonamo nk’uko bivugwa n’ikinyamakuru Sanslimites cyo muri Senegal.

Ababajijwe hafi bose basubije ko ari Perezida w’u Rwanda Paul Kagame babona wayobora Africa ibaye ari igihugu.

Hejuru y’ibisubizo birenga 100, 90% by’urubyiruko rwa Africa rwasubije rwatoye Paul Kagame kuri iki kibazo.

Rubajijwe impamvu rusubiza ko Perezida Kagame ariwe muyobozi wa Africa ushyira cyane imbere inyungu za rubanda, utaramunzwe na ruswa kandi utanigwa n’ijambo.

Basubiza ko mu bushobozi bucye bw’igihugu ayoboye yabashije kuzamura ubukungu bw’u Rwanda.

Uwaje inyuma ya Kagame muri iri bazwa kuri Internet ni Perezida Macky Sall wa Senegal.

Perezida Kagame mu nama y'Umuryango w'Ubumwe bwa Africa yateraniye mu Rwanda umwaka ushize

Perezida Kagame mu nama y’Umuryango w’Ubumwe bwa Africa yateraniye mu Rwanda umwaka ushize

UMUSEKE.RW

9 Comments

  1. BWANAKWELI Epa

    12/09/2017 at 9:14 am

    Nibyo koko,president KAGAME aragerageza,ukurikije abandi ba African Presidents.
    Rwanda is less corrupt and Rwanda is developing fast.Nubwo bimeze gutyo,ntabwo KAGAME yakuraho ibibazo AFRIKA ifite:Ubukene,ubushomeri,akarengane,ubusumbane bukabije,indwara,urupfu,intambara,etc…Nubwo abantu benshi banga kwemera ibyo BIBLE ivuga,ahubwo bakizera abategetsi,ntacyo byatanga kuko ahubwo IBIBAZO bikomeza kwiyongera.Dore UMUTI,abenshi mwanga kwemera.Ariko mujye mumenya ko IMANA yacu itajya ibeshya.Nubwo ibyo yatubwiye byatinze kuza,biri hafi kuza (Habakuk 2:3).
    UMUTI w’ibibazo isi yose ifite,tuwusanga muli DANIEL 2:44.
    Ku munsi w’imperuka,imana “izamenagura” ubutegetsi bw’abantu.Noneho isi yose itegekwe na YESU (Revelations 11:15),akureho IBIBAZO byose isi ifite,ayihindure Paradizo.
    Kuli uwo munsi w’imperuka,imana izarimbura abantu bose bibera mu byisi gusa ntibashake imana.Abazarokoka,bazaba muli Paradizo.Nguwo UMUTI rukumbi wonyine.
    Ibindi byose ni uguta igihe.Musome Zaburi 146:3,4 mwumve ukuntu muba mwibeshya cyane.

    • Kanyarwanda

      12/09/2017 at 9:54 am

      Ariko aya mahurunguru yawe uhora uzana hano ku rubuga kuki utayagumana muri wowe ? Bible uretse kuba igitabo cy’amateka y’abayisrael (ibyinshi birimo bakaba nabo ubwabo batabyemera, kuko ari ibihimbano), ubundi ni iki kindi imariye umuntu muzima utekereza neza ? Daniel uwo yari igiki kuburyo atanga umuti w’ibibazo abantu bariho nyuma y’imyaka irenga 2000 apfuye bawugenderaho ? Ese ubu iighugu cye nicyo kitarimo ibibazo, mu gihe cye se we nta bibazo byariho, kuki atahereye iwabo kandi mu gihe cye ?

      • BWANAKWELI Epa

        12/09/2017 at 11:23 am

        Ndasubiza Kanyarwanda.Niba wowe utemera BIBLE,menya ko Billions/Milliards nyinshi z’abantu batuye isi,harimo ABAHANGA bakomeye nka GANDHI na Isaac NEWTON,bose bemera ko BIBLE yandikishijwe n’imana.Wowe se urimo kuyipinga,ndakubaza ibintu 3:Waturutse he,kuki uriho,ese ibibazo isi ifite bizahoraho iteka ryose?Ibibazo nkubajije,BIBLE irabisubiza.Wowe ubwo uri muli babandi bibeshya ko abantu bashobora KWIKEMURIRA ibibazo ISI ifite.Byarabananiye.Noneho bageze naho bashaka gutwika isi yose bakoresheje Atomic Bombs.Iyi Climate Change ubona n’ingaruka zayo,biraterwa nuko abantu bakomeza kwangiza ikirere (POLLUTION).Reba izi za Hurricanes na Typhoons zica ibintu.Niyo mpamvu imana yacu yitwa Yehova iri hafi kurimbura abantu bose batayumvira,igasigaza abantu bake bayumvira (Yeremiya 25:33;Imigani 2:21,22).

      • 2,000

        12/09/2017 at 11:33 am

        Kanyarwanda?
        Ahubwo wa mugani kuki hari abandi bapfuye mu myaka yashize bakibagirana, ariko hakaba abamaze imyaka irenga 2,000 bakivugwa na n’ubu????

  2. Nshizirungu

    12/09/2017 at 9:41 am

    Epa, nawe uraducanze ubwo se turikuvuga iby’umunsi w’imperuka cyangwa iki give turimo mbere Yuki imperuka igera se urumva Atari Kagame andi yabande?

  3. Eric

    12/09/2017 at 11:51 am

    na kaddafi yari hafi kuyiyobora, ahubwo yitonde abera ubwo barikumugera amajanja!

  4. Patrick Nishyirembere

    12/09/2017 at 6:46 pm

    Proud to be Rwandan how comes even youth from other countries remark that we, Rwandans have been blessed by God to receive this hero to be our country director. He is not only President but his our role model and our father. Vive Long our President Paul Kagame.

  5. MUKASA

    13/09/2017 at 12:53 pm

    ARABIKWIRIYE RWOSE,URETSE NA AFRICA N’ISI YOSE IRAMWEMERA.

  6. john

    23/09/2017 at 12:18 pm

    Ibi abazungu babikora bafite target yabo,ibyo rero baba bashaka kumenya uwo berekezaho ingufu mu kumurwanya ariko nihahandi habo bamenye ko twese tutakibemera nagato ,uwaba akibiyumvamo nk’inshute ze arimo kujya mu rwobo.
    Ubundi uretse ubujiji no kutarora,kandi dufashe urugero kuri France niki yamariye ibihugu yakolonije???????bose ni banyakujya kubera ubukene.
    Birababaje!!!!!!!!!

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock