Africa nikomeza gutungwa n’amahanga izakomeza kubona raporo ziyivuga nabi-Busingye – UMUSEKE

Africa nikomeza gutungwa n’amahanga izakomeza kubona raporo ziyivuga nabi-Busingye

*Avuga ko Africa ikwiye guhaguruka ikivugira amateka mabi n’ameza, ikanikemurira ibibazo,
*Ngo ibihugu bigicumbikiye abakewaho Jenoside bimenye ko bihonyora amahame y’u Rwanda,
*Nirere ati “Isura nyayo y’uburenganzira bwa muntu ntigaragazwa n’imiryango mpuzamahanga.”

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa Nkuru ya Leta, Jonston Busingye avuga ko kuba hari imiryango mpuzamahanga ikomeje kwibasira ubuyobozi bwa bimwe mu bihugu byo ku mugabane wa Africa ibushinja guhonyora uburenganzira bwa muntu ari uko bimwe mu bihugu by’uyu mugabane bigitunzwe n’amahanga.

Min Busingye avuga ko iyi miryango iba igamije guhindanya isura y'ibi bihugu kugira ngo byangwe

Min Busingye avuga ko iyi miryango iba igamije guhindanya isura y’ibi bihugu kugira ngo byangwe

Minisitiri Busingye yabivuze atangiza ku mugaragaro inama iteraniye i Kigali yahuje za komisiyo z’uburenganzira bwa muntu muri Africa n’indi miryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa Muntu.

Avuga ko bimwe mu bivugwa kuri Africa biterwa n’amateka uyu mugabane waciyemo, akanatunga agatoki abawutuye kubitiza umurindi.

Ati “Africa ikeneye guhaguruka ikibarira inkuru, Africa ifite ibyo kwivuga, ifite amateka, Africa ifite ibihe byayo by’uyu munsi, ifite n’ibihe bizaza…Ikeneye guhaguruka ikavuga aya mateka, ikavuga ibyiza n’ibibazo ikabishakira umuti.”

Imiryango mpuzamahanga iharanira Uburenganzira bwa muntu ikunze kugaragaza Leta za bimwe mu bihugu byo ku mugabane wa Africa ko zihonyora uburenganzira bwa muntu.

Minisitiri Busingye avuga ko iyi miryango ikunze kuba ikorera mu bihugu byakoronije Africa iba igamije guhindanya isura y’ibi bihugu kugira ngo iyangishe abaterankunga babyo kuko byinshi mu bihugu byo muri Afriva bigitunzwe n’amahanga.

Ati “Igihe cyose tuzakomeza guterwa inkunga na bo [cyangwa undi wese] kandi bafite intego n’inyungu bitandukanye n’icyerekezo turimo, ndababwiza ukuri tuzakomeza kubona raporo zibogamye cyangwa ibindi bitugaragaza nabi imbere y’abaterankunga runaka.”

Yagarutse kandi ku bibazo bicyugarije umugabane wa Africa birimo imirire mibi, kwicwa n’ibyorezo, abana bapfa bavuka n’abitaba Imana bataragira imyaka itanu, ihohoterwa rigikorerwa abagore.

Busingye uvuga ko bibabaje kuba uyu mugabane ari wo ukungahaye kurusha iyindi ku bukungu kamere ariko ukaba ari na wo ukennye kurusha iyindi.

Ati “Africa iracyaterwa inkunga muri iki kinyejana cya 21 kandi ukabona byarakiriwe birafatwa nk’ikintu kiza kandi kitwambura agaciro kacu.”

Avuga ko Africa igitsikamiwe na byinshi birimo ruswa, ivangura rishingiye ku moko, amakimbirane n’ihohoterwa, akavuga ko ibi byose bibangamira uburenganzira bwa muntu.

Yagarutse ku byerekezo Africa yihaye nk’icya 2030 na 2063, akavuga ko intego zabyo zitagerwaho mu gihe Abanyafurika baba bacyugarijwe n’ibi bibazo.

Ati “Igihe cyose tutahindura uburyo dukoramo ibintu twazongera guhura muri 2030 tukivuga ibyo tuvuga ubu, n’intego z’ikerekezo 2063 ntabwo twazazigeraho.”

Yasabye komisiyo z’Uburenganira bwa muntu gutera inkunga leta zazo, zikabera ijisho rubanda kandi zigaharanira ko amategeko yubahirizwa kugira ngo abaturage barusheho gushyirwa imbere muri gahunda zose z’ibihugu.

Busingye wagarutse ku mateka mabi u Rwanda rwanyuzemo, yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi yasigiye Abanyarwanda akazi katoroshye ko kubaka igihugu cyabo ariko ko ku bufatanye n’ubuyobozi bwabo bamaze kugera ku iterambere rishimishije.

Yabwiye aba bayobozi baturutse mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane wa Afriva ko niba baturutse mu bihugu bigicumbikiye abasize bahekuye u Rwanda, bagomba kumenya baturutse mu bihugu bihonyora amahame y’uburenganzira bwa muntu u Rwanda rwihaye.

Nirere avuga ko isura nyayo y'uburenganzira bwa muntu igaragazwa na za komisiyo

Nirere avuga ko isura nyayo y’uburenganzira bwa muntu igaragazwa na za komisiyo

 

Isura nyayo y’uburenganzira bwa muntu si itangwa n’imiryango mpuzamanga…

Perezida wa Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu mu Rwanda, Nirere Madeleine avuga ko isura nyayo y’uburenganzira bwa muntu mu bihugu bitandukanye igaragazwa na za Komisiyo aho kuba imiryango mpuzamahanga.

Ati “Kuko ni yo iba ihari kuko akenshi hari igihe imiryango mpuzamahanga ikora za raporo itanageze mu gihugu, ikareba za raporo y’izindi cyangwa ikagira abantu bayiha amakuru ariko ntibone uko iyasuzuma ko ari ukuri.”

Avuga ko biba akarusho iyo izi komisiyo zikora neza ariko ikongera igakorana n’iyi miryango mpuzamahanga.

Florence Simbiri Jaoko uyobora ihuriro rya za komisiyo z’uburenganzira bwa muntu avuga ko imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu yigenga mu bikorwa byayo nk’uko Komisiyo z’uburenganzira bwa muntu zigenga.

Gusa akavuga ko komisiyo z’uburenganzira bwa muntu ziba zikorera mu gihugu zigakurikirana ibihabera byose ariko ko zidashobora guha umurongo iyi miryango mpuzamahanga ariko ko biba bikwiye kuzuzanya.

Avuga ko bimwe mu bikorwa by’imiryango mpuzamahanga biba bishingiye ku nyungu bwite zayo, bityo ko raporo zayo zishobora kubogama.

Iyi nama y’iminsi ibiri igamije kurebera hamwe uko kubahiriza amahame y’uburenganzira bwa muntu byagira uruhare mu kugera ku nteko z’iterambere rirambye (SDGs).

Busingye yavuze ko Africa idakwiye gukomeza gukena kandi ari wo mugabane ukungahaye ku bukungu kamere

Busingye yavuze ko Africa idakwiye gukomeza gukena kandi ari wo mugabane ukungahaye ku bukungu kamere

Umuvunyi Mukuru Anastase Murekezi (ibumoso) na Havugiyaremye Aimable uherutse kugirwa umuyobozi wa komisiyo yo kuvugurura amategeko

Umuvunyi Mukuru Anastase Murekezi (ibumoso) na Havugiyaremye Aimable uherutse kugirwa umuyobozi wa komisiyo yo kuvugurura amategeko

Madamu Nirere yahaye ikaze abashyitsi bitabiriye iyi nama

Madamu Nirere yahaye ikaze abashyitsi bitabiriye iyi nama

Iyi nama yitabiriwe n'abaharanira uburenganzira bwa muntu

Iyi nama yitabiriwe n’abaharanira uburenganzira bwa muntu

Ndushabandi Eric uyobora IRDP yitabiriye iyi nama

Ndushabandi Eric uyobora IRDP yitabiriye iyi nama

Florence uyobora GNHRI avuga ko za komisiyo n'imiryango y'uburenganzira bwa muntu bikorera mu bwigenge ariko bikwiye kuzuzanya

Florence uyobora GNHRI avuga ko za komisiyo n’imiryango y’uburenganzira bwa muntu bikorera mu bwigenge ariko bikwiye kuzuzanya

Iyi nama igamije kugaragaza uruhare rwo kubahiriza uburenganzira bwa muntu nk'umuzi wo kugera ku byerekezo bya Africa

Iyi nama igamije kugaragaza uruhare rwo kubahiriza uburenganzira bwa muntu nk’umuzi wo kugera ku byerekezo bya Africa

Photos ©M.Niyonkuru/Umuseke

Martin NIYONKURU
UMUSEKE.RW

8 Comments

  1. Abato

    08/11/2017 at 4:58 pm

    Bwana ministre ntabwo iyi miryango iharanir’uburenganzira bwa muntu ariyo itang’inkunga. Ikindi ibigo bikorera ibihugu bikomeye ni iby’imari nka FMI, Banque Mondiale n’ibindi bisa nabyo. Muri droit de l’homme se ni iyihe nyungu abazungu bakuramo? None se hari igihugu kirusha Arabie Saoudite guhonyora uburenganzira bwa muntu ku isi? Kumanik’abantu buri munsi, batej’intambara muri Yemen none banabujije ONU kugemurir’impunzi amazi, ibiryo n’imiti. Hari ubatung’urutoki? HRW ntihor’itabaza ariko abandi bakaruca bakarumira kugirango batabura peterori? Mu bushinwa se ho bimeze bite? Uzasome raporo ya HRW yo muri 2015 ivuga ku butabera bwo muri Amerika nibwo uzamenyako iyi miryango yo ivuga gusa ubundi abumva bakikosora naho abinangiye bahakomeza kwic’inzirakarengane. Nan’ubu n’ubwo muvuga ngo barababeshyeye, ntabwo mwasobanuy’ukuntu bariya bantu bagaragaye nyuma ya raporo bafite amatariki y’amavuko atandukanye n’ay’abari muri raporo. Ko hagaragaye 30% by’abo raporo ivuga se abandi 70% mwigeze mutubwira uburyo bazimiriyemo?

    • Alphonse P. Mugisha

      09/11/2017 at 10:21 am

      Tres Bonne Analyse

  2. C

    09/11/2017 at 7:52 am

    Erega uwuvuze ko nyiru rugo yapfuye siwe uba amwishe.

  3. Pesatu

    09/11/2017 at 8:28 am

    Nyakubahwa Minister, iyid miryango muba mugirango niyandika ku bihugu bya Afrika bihora mu ntambara, ibidashobora gukoresha amatora n’akozwe ntarangire neza, ibifite abayobozi bakize kurusha Leta zabo, ibihoramo indwara n’inzara b’akaran, bishingira imiyoborere ku kwironda n’ikimenyane, baamunzwe

  4. Ngofero

    09/11/2017 at 8:36 am

    Afrika y’abaturage iba imeze nk’uko iriya miryango ibyandika, Afrika y’abayobozi nayo imeze nk’uko Minister Busingye yifuza ko yandikwa.

  5. Ntashya

    09/11/2017 at 8:44 am

    Urubyiruko rushirira mu nyanja n’urugwa mu butayu bwa Sahara ruhunga Afrika, abaprezida barenga 20 basaziye ku butegetsi biganjemo abatagifite n’intege zo gutegeka ariko ntibarekure, intambara n’iterabwoba rya hato na hato mu bihugu birenga 30/54, Minister Busingye aba yifuza ko bitanga iyihe sura ya Afrika?

  6. Masobona

    09/11/2017 at 12:50 pm

    Ntabwo ari Afrika itunzwe n’amahanga. Ni abayobozi bayo bananiwe kubaho mu bushobozi bw’ibibihugu byabo.

    • Baji

      09/11/2017 at 2:05 pm

      Wa mugani se, ko intwererano zitirirwa abaturage zigakiza abayobozi! Inguzanyo zikakwa mu izina ry’abaturage, bakaba ari nabo bazishyura ku buryo bunyuranye, ariko zigakiza ahanini abategetsi n’imiryango yabo. Izo mfashanyo n’inguzanyo z’amahanga zihagaze, hari abategetsi benshi barwara bwaki, ariko abaturage basanzwe bafite abana bagwingiye kubera indyo mbi cyangwa inzara bakomeza kubaho uko bisanzwe, usibye ko abapandisha ibiciro ku masoko babuze cash za ba Mpatsibihugu bishobora no kugabanuka bakabona agahenge.

      Tekereza kubona ibihugu byacu bishyira mu buhinzi munsi ya 10% ya budget, kandi butunze abaturage barenze 70% muri Afrika yose, barangiza bakabeshya abaturage ko imfashanyo n’inguzanyo bifatwa mu nyungu zabo.

      Ababuze icyo bavuga ngo twubaka ibikorwa remezo imihanda ari ibisoro, abana benshi amashuri yenda kubagwa hejuru, abandi ngo ashirwa mu mibereho myiza y’abaturage bahorana inzara, batagira imiti mu mavuriro.. Umuntu yavuga akaruha.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock